Kuri ubu, uwifuza kuyobora iri shyirahamwe atanga lisiti yuzuye y’abo yifuza kuzakorana nabo mu gihe yaba atowe.
Iri tsinda riyobowe na Hunde Rubegesa Walter nka Perezida, aho yahoze ayobora Rugende FC mbere yo kuyigurisha Mvukiyehe Juvénal akayihindurira izina ikitwa Addax FC.
Ririmo kandi Munyankaka Ancille nka Visi Perezida wa Mbere, aho asanzwe ashinzwe umupira w’abagore.
Visi Perezida wa kabiri ni Ngendahayo Vedaste wari usanzwe ari Komiseri ushinzwe Amakipe y’Igihugu, ni mu gihe Komiseri ushinzwe Imari ari Niwemugeni Chantal.
Komiseri ushinzwe Umupira w’Abagore ni Hon Mukanoheli Saidati, ushinzwe Amategeko ni Nsengimana Jean D'amour, naho Komiseri ushinzwe Ubuvuzi ni Dr Tuyishime Emile. Komiseri ushinzwe Imisifurire azaba ari Rurangirwa Louis wari usanzwe ayoboye Komisiyo ishinzwe Umutekano.
Uzaba Ushinzwe Amarushanwa ni Turatsinze Amani, wari usanzwe n’ubundi kuri uyu mwanya.
Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru ni Habimana Hamdan n’ubundi wari kuri uyu mwanya.
Umwe mu bagize iyi komite yahamirije IGIHE ko bamaze gushyikiriza kandidatire Komisiyo Ishinzwe Amatora muri FERWAFA.
Biteganyijwe ko kandidatire zizemezwa tariki 25 Nyakanga, mu gihe amatora azaba ku wa 30 Kanama 2025.












Ibitekerezo 0