00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hussein Tshabalala yongereye amasezerano muri AS Kigali

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 31 July 2022 saa 07:50
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwatangaje ko rutahizamu Shabani Hussein Tshabalala yamaze kongera amasezerano yari afitanye n’iyi kipe.

Amasezerano mashya Hussein Tshabalala yashyizeho umukono azarangira mu 2024.

Mu itangazo AS Kigali yashyize ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko yishimiye kuba Tshabalala yongereye amasezerano.

Mu gihe habura iminsi 20 ngo shampiyona y’u Rwanda itangire umutoza Casa Mbungo André ari gukora ibishoka byose ngo asinyishe abakinnyi bakomeye ariko anongerera amasezerano abeza afite.

Ni muri urwo rwego bongereye amasezerano ya Tchabalala watsindiye AS Kigali ibitego 15 mu mwaka ushize w’imikino.

Uretse Hussein Tshabalala, ikipe ya As Kigali yanongereye amasezerano ya kapiteni wayo Haruna Niyonzima igura n’abakinnyi b’abanyamahanga iteganya kuzakoresha mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Hussein Tshabalala yamaze kongera amasezerano muri AS Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages