00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Bagaragaje uburyo bakunze imikino ya Chan

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 18 January 2016 saa 01:27
Yasuwe :

Mu mikino ya CHAN ikomeje kubera mu Rwanda, Abaturage bakomeje kugaragaza ko bakunda ruhago, aho kuri sitade zitandukanye zayakiriye abantu bitabira ari benshi ku buryo hari abataha batarebye umukino wabazinduye kuko sitade yuzuye hakiri kare.

Ubwo Stade Huye yakiraga kuri iki Cyumweru taliki ya 17 Mutarama 2015, umukino uhuza ikipe ya ya DR Congo n’iya Ethiopia ndetse n’uwahuje Cameroon na Angola, abaturage bo mu Karere ka Huye n’utundi turere byegeranye bagaragaje uko bakunze iyi mikino, kuko stade yuzuye, bamwe babura uko binjira.

Guhera i saa saba ni bwo imiryango ya sitade Huye yafunguwe abantu batangira kwinjira, biza kugera saa cyenda ubwo umukino wahuje ikipe ya DR Congo na Ethiopia watangiraga, abantu bakinjira ari benshi, biza kurangira bamwe basubijwe inyuma kuko imyanya yari yarangiye.

Bamwe mu basubijwe inyuma baganiriye na IGIHE bavuze ko baje basa n’abakereweho gato bitewe n’imvura yaguye bakiri mu nzira biba ngombwa ko babanza kugama.

Ndutiye ati “Ngeze hano (kuri stade) nakereweho gato kubera imvura yaduhejeje mu nzira, ariko ndababaye kuba ntabashije kwinjira, itike naguze ipfuye ubusa, ariko ubutaha nzaza kare ninjire muba mbere”.

Sitade Huye yari yuzuye impande zose

Hari abifuje ko uburyo bwo kwinjiza bwahinduka

Nubwo hari bamwe batabashije kwirebera imikino imbona nkubone kubera impamvu zitandukanye, hari n’abinjiye ariko ntibicazwa mu myanya ijyanye n’amatike baguze, bityo bakifuza ko akajagari kagaragaye kakosorwa.

Abavuga ibi ni abaguze amatike yo mu myanya y’icyubahiro (VIP) ariko baza kwisanga bicajwe mu myanya isanzwe.

Abaganiriye na IGIHE batifuje gutangaza amazina yabo, bagaragaje ko imikorere nk’iyi itavuguruwe, bishobora gutuma bamwe mu bafana bacika kuri stade.

Umwe yagize ati “Ni ibintu bitari byiza kuba umuntu yatanze amafaranga ye akagura itike y’icyubahiro ariko bakamwima umwanya bakamwicaza hano ( ahasanzwe), bakwiye kubikosora kuko imikorere nk’iyi izagira ingaruka zo gutuma imipira tutagaruka kuyirebera hano ( kuri sitade)”.

Ikindi bamwe mu batuye bifuza, ni uko kwinjiza abantu muri sitade byajya bitangira kare ku buryo binjira bisanzuye nta mubyigano.

Umukino wabanje warangiye DR Congo inyagiye Ethiopia ibitego bitatu ku busa, naho uwakurikiyeho urangira Cameroon itsinze Angola igitego kimwe ku busa.

Sitade Huye ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi 10.

Abashinzwe umutekano bafashije kugabanya umuvundo
Stade yatangiye kuzura mbere y'amasaha abiri ngo imikino itangire
Bagerageje kwinginga ngo bareka binjire ariko biranga
Hari abasanze imiryango ya stade yamaze gufungwa bataha batarebye imikino
Abatabashije kwirebera imikino nabo ni benshi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages