00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Rubavu huzuye ikigo cy’urubyiruko cyatwaye asaga miliyoni 900 Frw

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 24 December 2025 saa 01:58
Yasuwe :

Mu Karere ka Rubavu, huzuye ikigo cy’urubyiruko kizwi nka Rubavu Community Centre, cyitezweho gutanga serivisi zitandukanye ku rubyiruko zirimo kwigishirizwamo imyuga, ubuzima bw’imyororokere, umuco n’imyidagaduro, cyatwaye miliyoni 928 Frw.

Iki kigo cyubatswe mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Byahi, cyubatswe ku buso bwa metero kare 7.000. Kigizwe n’inyubako yo mu buryo bugeretse, kuko gifite igorofa rimwe, icyumba mberabyombi cy’imyidagaduro, ibyumba bizatangirwamo amasomo y’ikoranabuhanga, ubuzima bw’imyororokere, amasomo y’imyuga itandukanye y’igihe gito kugira ngo abayasoje bajye ku isoko ry’umurimo.

Muri iki kigo kandi hari igice cyo hanze kigizwe n’ibibuga by’imikino itandukanye irimo Tennis, VolleyBall na BasketBall.

Kubaka inyubako n’ibibuga bibiri by’imikino y’intoki Basketball na VolleyBall byararangiye, mu gihe icya Tennis na cyo kiri kugana ku musozo.

Agace ka Byahi kubatswemo iki kigo cy’urubyiruko ni kamwe mu turi gutera imbere byihuse, ndetse kiganjemo urubyiruko rwinshi kuko ari mu nkengero z’Umujyi wa Rubavu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier, yabwiye IGIHE ko iki kigo kizagira uruhare mu kumenyekanisha impano z’urubyiruko zaburaga aho zigaragarizwa.

Ati “Harimo byinshi bizafasha urubyiruko mu kumenyekanisha impano zabo, bazahakinira imikino itandukanye, bidagadure, kandi n’ibibuga byiyongereye ku byari bisanzwe byakirirwaho imikino itandukanye nk’imikino ya nyuma y’Umurenge Kagame Cup tumaze iminsi twakira.”

Rubavu Community Centre yubatswe n’Akarere ka Rubavu mu kurushaho kuvana abaturage mu bwigunge no guteza imbere abakiri bato.

Iki kigo cy’urubyiruko cyuzuye muri aka Karere kije gisanga icyo mu Murenge wa Rugerero, Busasamana n’ibindi bya Vision Jeunesse Nouvelle.

Rubavu Community Centre yitezweho guteza imbere impano z'urubyiruko
Rubavu Community Centre yitezweho guteza imbere impano z'urubyiruko
Ikibuga cya Tennis cyo muri Rubavu Community Centre kigiye kuzura
Rubavu Community Centre ifite ibibuga by'imikino itandukanye
Rubavu Community Centre yuzuye itwaye arenga miliyoni 900 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages