Gicumbi FC ni imwe mu makipe yatangiye neza umwaka w’imikino wa 2026/27, dore ko mu mikino itatu imaze gukina itaratsindwa cyangwa ngo inganye, ahubwo yose yayitsinze.
Mbere y’uko iyi kipe isubira mu kibuga, tugiye kwifashisha amakuru y’Urwego rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League, turebere hamwe impinduka zakozwe muri iyi kipe yasoje umwaka wa 2025/26 irwana no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Gicumbi FC ni ikipe iyobowe na Urayeneza John, agashyigikirwa cyane n’Akarere ka Gicumbi kugira ngo igere ku ntsinzi byanze bikunze, dore ko nta bandi baterankunga cyangwa abafatanyabikorwa bafatika ifite.

Izingiro ry’ukwiyubaka kwa Gicumbi FC
Mbere y’uko umwaka utangira, bahaye akazi Umunya-Tunisia, Afahmia Lotfi, bamuha byose yifuza birimo umushahara wa 2000$ [2.950.552 Frw], agahimbazamushyi kihariye ku mikino yatsinze, icumbi ryo kubanamo n'umuryango we, imodoka n’ibindi.
Ibyo byiyongeraho uburenganzira mu bwo gufata ibyemezo bya nyuma ku bakinnyi iyi kipe igura, akabifatanya n’umwungiriza we, Mateso Jean de Dieu yihitiyemo na we umunyereye shampiyona, aho gutoza abo baguriwe.
Gicumbi FC itandukanye n’izabayeho mu myaka yatambutse, dore ko uyu mwaka abakinnyi bayo bafata imishahara iri hagati y’ibihumbi 250 n’ibihumbi 600 Frw. Aha hiyongeraho agahimbazamusyi k'ibihumbi 50 Frw kuri buri mukinnyi mu gihe batsinze umukino.
Ikindi gifasha Gicumbi ni abafana, kuko nyuma yo gukinira i Kigali mu mwaka wa 2025/26, yasubiye mu iwabo nyuma yo kuzura kwa Stade y’Akarere ka Gicumbi, bifasha abaturage baho kuyishyigikira.
Muri uwo mwaka wa mbere, iyi kipe yo mu Ntara y’Amajyaruguru yagowe no kubona ikibuga izakiniraho ndetse n'ikibuga cy'imyitozo, biyisaba gukodesha ibibuga bibiri aho yakoreraga imyitozo ku Mumena, ikakirira kuri Kigali Pelé Stadium.

Gicumbi yashyize imbaraga mu bakinnyi bato
Gicumbi FC yinjiwe n’ibitekerezo by’umutoza Afahmia Lotfi wanyuze muri Mukura VS na Rayon Sports zo mu Rwanda, aho yari amenyereye kwifashisha abakinnyi bakiri bato.
Lotfi yizera ko gukinisha abakinnyi bato baba bafite inzozi, byoroshya gukorera hamwe, buri wese akifuza gukora cyane birushijeho no kumva ibyo umutoza asaba abakinnyi.
Mu bakinnyi ifite nta w’imyaka 30 urimo ndetse harimo umunani bafite imyaka 21 kumanura. Abo ni Tuyishimire Jean Marie Vianney, Tuyisenge Jean Merveille, Munezero Yasiri, Kwizera Pacifique, Iradukunda Kevin, Hakizimana Abdoulatif, Hakizimana Steven na Bahati Bitwayiki Clement.
Iyi kipe yitwaye neza ku isoko ry’abakinnyi riheruka, igura abakinnyi bafite ubunararibonye nka kapiteni wayo, Nahimana Jonathan, usanzwe ari umunyezamu wa mbere w’Ikipe y'Igihugu y'u Burundi, uheruka kuyifasha mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, banganya na Algeria ibitego 2-2.
Gicumbi FC ifite Tuyisenge Jean Merveil utaha izamu wanyuze muri Rukinzo FC y’iwabo i Burundi. Mu mikino ibiri amaze gukina yatsinzemo ibitego bibiri, ndetse yanegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umukino inshuro ebyiri.
Mbere yo gutangira shampiyona, Gicumbi FC yakinnye imikino ya gicuti ya Gasogi United, Intare FC, Sunrise FC, El Merreikh, Rayon Sports na Al Hilal. Nta n’umwe muri iyi mikino yatsinzwe.
Uyu ni umwaka wa kabiri Ikipe ya Gicumbi FC iri mu Cyiciro cya Mbere nyuma yaho ivuye mu Cyiciro cya Kabiri mu mwaka w'imikino wa 2023/24.







Ibitekerezo 0