Kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Nzeri nibwo FIFA yamenyesheje Mukura VS ko yatsinzwe urubanza yaregwagamo n’uwahoze ari rutahizamu wayo Opoku kubera kumwirukana bidakurikije amategeko.
Uyu musore ukomoka muri Ghana yavuze usibye kumwirukana bidakurikije amategeko, hari n’imishahara atahembwe.
Muri werurwe uyu mwaka nibwo Mukura yahagaritse Opoku kubera ikibazo cy’imyitwarire, gusa icyo gihe Opoku ntiyabyemeraga.
Ibi bihano bije nyuma yaho iyi kipe yari imaze iminsi iri gukubita inzu ibipfunsi ishaka miliyoni 46 Frw yo kwishyura Djilali Bahloul, wayibereye umutoza nawe yirukanye binyuranye n’amategeko.
Opoku Mensah yageze muri Mukura mu mwaka w’imikino wa 2020/21 ayitsindira ibitego umunani.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!