Iki gikorwa cyabereye muri GS St Aloys Rwamagana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Gicurasi, cyitabiriwe n’abarimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’Umuyobozi Mukuru wa AFD, Rémy Rioux.
Umushinga ’ISONGA-AFD’ ugamije iterambere rya siporo mu mashuri. Mu myaka ibiri ya mbere uzakorerwa mu bigo by’amashuri 17 byatoranyijwe hirya no hino mu gihugu.
Imikino itandatu yatoranyijwe uzibandaho harimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Netball, Imikino Ngororamubiri ndetse na Handball.
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko uyu mushinga uzaterwa inkunga n’ikigo cya AFD, ushobora kuzagera mu bigo by’amashuri 60 nubwo uzabanza gukorerwa mu bigo 17.
Ati “Amasezerano twagiranye na AFD ni uko tuzahera mu mashuri 17 ariko dufite intego ko umushinga uzagera mu mashuri 60. Hazajya habaho gushaka impano mu bakiri bato kandi nta handi byakorerwa uretse mu mashuri.”
Yakomeje avuga ko bazabanza gukorana na AFD mu myaka ibiri ariko nyuma ya buri myaka bazajya bongera umubare w’ibigo ndetse nyuma yaho bazicara bakareba uko umushinga uhagaze n’uko wakomeza gushyirwa mu bikorwa.
Ati “Muri uyu mushinga hari gahunda yo kubaka ibibuga, hari ugusana ibibuga bisanzwe bihari bikajya ku rwego rwifuzwa, hari kandi guhugura abarimu basanzwe batoza siporo no kubaha ubumenyi buhagije bakadufasha mu guhitamo aba bana. Abana bashobora kugira iyo mpano ariko tudafite abatoza bashobora kuzireba no kuzikurikirana ntabyo twazashobora.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya AFD, Rémy Rioux, yavuze ko bishimiye gukorana na Minisiteri ya Siporo ihagarariye izindi zizagira uruhare mu migendekere myiza y’uyu mushinga.
Ibigo 17 bizatangiriramo uyu mushinga ni GS Kabare, GS St Aloys, Kiziguro Secondary School , GS ADEGI,ES Nyamirama, IPM Mukarange, GS St Joseph Kabgayi , Collège Christ Roi Nyanza , GS Officiel de Butare, ENDP Karubanda, ES Kigoma, ISF Nyamasheke , GS Birambo, Collège de Gisenyi, Lycée de Kigali, GS Nyirangarama na GS de la Ssale Gicumbi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!