Gérard Buscher ni Umufaransa w’imyaka 61 ufite inkomoko muri Algérie, Yakiniye amakipe menshi yo mu Bufaransa arimo Nice, Nantes, Brest, Montpellier, Matra Racing na Valenciennes.
Uyu mugabo wakinaga nka rutahizamu, muri rusange yakinnye imikino 402 atsindamo ibitego 111.
Gérard yakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa mu 1986-87, mu mikino ibiri yakinnye nta gitego yatsinze.
Urugendo rwe nk’umutoza, Gérard yarutangiriye muri Nice mu 2005, uyu mugabo kandi yatoje amakipe menshi yo muri Tunisie arimo CA Bizertin, AS Marsa, Stade Gabesien na CS Hammam-Lif aherukamo mu 2019.
Mu 2021 yabaye umutoza w’umusigire n’Umuyobozi wa Tekinike muri Mauritanie ari naho yaherukaga gukora.
Gérard yitezweho kuzahura umupira w’amaguru w’u Rwanda, binyuze mu gutanga imirongo ngenderwaho ndetse no guteza imbere impano nyinshi.
U Rwanda rwaherukaga Umuyobozi wa Tekinike mu 2020, ku buyobozi bwa Habimana Hussein.
Umwanya w’Umuyobozi wa Tekinike ni umwanya ukomeye cyane mu mikino itandukanye, kuko uri muri uwo mwanya ariwe uba ushinzwe gutanga umurongo ngenderwaho mu gihugu muri uwo mukino.
Niwe utanga kandi uburyo bw’imikinire bw’Amakipe y’Igihugu kuva mu bana kugera mu ikipe nkuru.
Aha niho uzasanga hari ibihugu bizwiho uburyo bw’imikinire bwihariye hamwe uzumva bavuga uti igihugu runaka gikina gutya na gutya, urugero Ethiopia izwiho gukina yiharira umupira kandi bahanahana cyane, u Budage buzwiho umukino wihuta kandi w’imbaraga, ibyo byose bikorwa n’Umuyobozi wa Tekinike muri icyo gihugu.






Ibitekerezo 0