Icyakora uyu mukinnyi amaze imyaka ibiri adakina kubera ibibazo by’imvune y’ivi ‘ligament croisé’ yagize inshuro ebyiri.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mukunzi yagarutse ku bihe by’imvune amazemo iminsi n’izindi ngingo zitandukanye.
Abajijwe ubwoko bw’imvune yagize, Mukunzi yavuze ko ari iyo mu ivi ariko iyo aba ari mu Rwanda aba yaratangiye gukina.
Ati “Nagize imvune ya ‘ligament croisé’ inshuro ebyiri. Gusa ubu navuga ko meze neza. Aya mezi maze hanze y’ikibuga abaganga banyitayeho nanjye nshyiramo imbaraga.”
Yakomeje agira ati “Iyo mba ndi mu Rwanda mba naratangiye gukina ariko hano bagendera ku bintu byinshi. Noneho ni ubwa kabiri naringize iyo mvune, navuga ko abaganga bashyizemo imbaraga. Natangiye imyitozo, muri Nyakanga nibwo nzatangira gukina.”
Kenshi iyo umukinnyi adatanze umusaruro asezererwa n’ikipe yakiniraga ariko ibi bitandukanye n’ibyo Sandvikens IF yakoreye Mukunzi kuko yamwongereye amasezerano.
Abajijwe impamvu n’umubano afitanye nayo yagize ati “Sandvikens IF tubanye neza ariko ntabwo ariyo gusa ni amakipe yose nanyuzemo no muri APR FC. Buriya iyo umukoresha abona umeze neza ufite ikinyabupfura aragukunda, navuga ko ariho nkura igikundiro.”
Si kenshi abakinnyi bo mu Rwanda bamara hanze igihe kinini ariko Mukunzi amaze imyaka itandatu muri iyi kipe.
Mu kugaruka ku ibanga ryabyo, yagaragaje ko ari ikinyabupfura no gukora cyane.
Ati “Byose ni ubuntu bw’Imana, gukora cyane n’ikinyabupfura. Ibindi bishamikiraho. Ngerageza gukora cyane kugira ngo abankoresha bambone.”
Mu 2023, Byiringiro Lague yasanze Mukunzi Yannick muri Sandvikens IF imuguze muri APR FC.
Ntabwo uyu mukinnyi yayitinzemo kuko nyuma y’imyaka ibiri batandukanye yerekeza muri Police FC.
Abajijwe icyagoye mugenzi we, Mukunzi yagaragaje ko yagize imbogamizi zikunze kugirwa na benshi mu bakinnyi b’Abanyarwanda.
Ati “Yagize imbogamizi nk’iz’abandi. Kwa kundi wumva ko utari mu rugo. Abayobozi n’abatoza ba hano ntabwo bagufata nk’abenegihugu. Iyo udakomeye rero kandi burya n’ubuzima nta wumenya aho bumwerekeza.”
Yakomeje agaragaza ko baganiraga cyane ariko nanone yubaha amahitamo y’umuntu.
Ati “Twaraganiraga cyane kuko yaje ansanga mu ikipe kandi hari ibyo nari maze kumenya. Hari ibyo namufashije ariko buriya nubaha amahitamo y’umuntu gusa yakoze ibyo ashoboye.”
Abajijwe niba agitekereza ku bijyanye no guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mukunzi yavuze ko imiryango ihora ifunguye kuri buri wese.
Ati “Cyane rwose ndabitekereza. Mu Amavubi imiryango ihora ifunguye kuri buri wese. Ubwo igihe umutoza azabona hari icyo namufasha ntabwo nakwanga kuza.”
Ku bijyanye no gusezera gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, Mukunzi yagaragaje ko ajya abitekereza ndetse kandi ahora abyiteguye.
Ati “Ni ikibazo nanjye mpora nibaza. Sinzi imyaka nsigaje ariko ni ibintu mpora niteguye kuko n’umubiri urabikubwira. Igihe nzumva ko nta gifite imbaraga nzamanika inkweto.”
Yasoje avuga ko ajya ubwo azaba atagikina, atekereza kuzafasha abana bakizamuka ariko bitari mu buryo bw’ubutoza ahubwo wenda nko gushakira abakinnyi amakipe cyangwa kuzagira ikipe ye.









Ibitekerezo 0