Uyu muyobozi yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya ‘World Sports Summit’ yabereye i Dubai.
FIFA na Dubai Sports Council byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu gutanga ibihembo ku bakinnyi bahize abandi mu mwaka w’imikino nk’uko byari bimeze mbere iri shyirahamwe rigikorana na France Football mu gutanga Ballon d’Or.
Perezida Gianni Infantino yagize ati “Guhera mu 2026, ibi bizaba ari byo bihembo bya buri mwaka byemewe na FIFA byonyine, kandi bizahuza abantu bakomeye kurusha abandi mu mupira w’amaguru ku rwego rw’isi, hagamijwe guhemba abakinnyi beza, amakipe n’ibikorwa by’indashyikirwa byaranze umwaka mu mupira w’amaguru w’abagabo n’abagore.”
Yakomeje agira ati “Twishimiye gukorana na Dubai, umujyi uhumeka umupira w’amaguru, mu gutegura iki gikorwa cy’indashyikirwa. Ibi bihembo ntibizaba ari umuhango wo guhemba gusa, ahubwo bizaba ari uburyo bushya bwo kwizihiza umupira w’amaguru no guha icyubahiro abakora neza kurusha abandi, haba mu kibuga no hanze yacyo.”
FIFA yatangiye kwitangira ibihembo byayo bya FIFA The Best mu 2016 nyuma yo gutandukana na France Football bafatanyaga gutanga ibya Ballon d’Or.
Benshi bagaragaje ko ubu bufatanye na Dubai, ari uburyo bwo guhangana na France Football ndetse na Globe Soccer Awards.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!