Iki kibuga cyabaye isoko y’abakinnyi nka Nshizirungu Hubert Bébé, Shyirakumutima Aziz Billy, Tuyizere Donatien Djojori, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, umutoza wungirije wa Mukura VS Rwaka Claude, Sibomana Abouba wakiniye amakipe atandukanye arimo Rayon Sports, na Gor Mahia yo muri Kenya, n’abandi benshi.
Biragoye kuganira ku nkomoko y’impano z’abakinnyi benshi bakiniye Amavubi n’amakipe atandukanye mu Rwanda, utagarutse ku magana y’abazamukiye ku Mumena ahahoze hitwa Stade de l'Amitié.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umusaza Kanamugire Aloys ni we watoje benshi mu bana bavuyemo abakinnyi bakomeye. Ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu myaka 12 ishize habonetse undi mutoza wageze ikirenge mu cye, Habiyaremye Déo wakiniye Kiyovu Sports kuva 1989 kugera muri 1993, agahagarika gukina akiri muto kubera ikibazo cy’umutima cyatumye ajya muri koma akamaramo amezi atatu.
Nyuma yo kubona ko impano zizamukira ku Mumena zagabanutse, uyu mutoza ku nkunga ya Ashraf Munyaneza Kadubiri nawe wakiniye Kiyovu Sports ubu uba mu Budage, yatangije umushinga w’amakipe y’abana mu byiciro bitandukanye, mu 2007.
Kuva ubwo kugeza ubu, Habiyaremye amaze gutoza abana barenga ibihumbi bibiri barimo amazina azwi nka myugariro Ombolenga Fitina, Dominique Savio Nshuti bakinana muri APR FC, Ahoyikuye Jean Paul wa Kiyovu Sports, Nyirinkindi Saleh wa APR FC wanahagarariye u Rwanda mu marushanwa y’abana ya Copa Coca Cola 2016 yabereye mu Bufaransa n’abandi.
Ni akazi gasaba ubwitange
Mu kiganiro cyihariye uyu mutoza yagiranye na IGIHE, yavuze ko aka kazi amazemo imyaka 12 atagakora kubw’amaramuko, ahubwo akabonamo ibyishimo.
Ati “Nta kintu gishimisha nko kubona umwana wazamuye ageze ku rwego rwiza aho ashobora kwitunga no gutunga umuryango we. Kwicara kuri stade cyangwa kuri Televiziyo nkareba abana banjye bakina mu makipe atandukanye no kubona ruhago y'u Rwanda ijya ku rundi rwego, bintera ishema n’ibyishimo byinshi biruta ibiva mu mafaranga.”
Nyuma yo gutangiza uyu mushinga agakora amakipe ane y’ibyiciro bitandukanye; abatarengeje imyaka 10, 14, 16 n’abatarengeje imyaka 18, ikipe ya Kiyovu Sports yaramwegereye yemera gutera inkunga umushinga we.
Ubu niyo iha imipira bakina, imyenda bambara, amazi banywa mu myitozo n’itike ibajyana mu mikino yabo.
Anenga inzego zidaha agaciro imikino y’abana
Habiyaremye avuga ko inzego zireberera umupira w’amaguru by’umwihariko FERWAFA, idakoresha neza inkunga ya $250 000 ihabwa na FIFA buri mwaka, igamije guteza imbere impano z’umupira w’amaguru mu bana.
Ati “Ikintu cya mbere kigoranye ni uko (gutegura abana) Minispoc yabiteye umugongo ikabiharira Ferwafa, ikigo cyigenga gikora ibintu uko abakiyobora bashaka gusa. Nyamara gutegura abana ni inyungu z’igihugu muri rusange.”
“Ferwafa nta kintu na kimwe idufasha kuko ntituyisaba make muri ayo mafaranga ihabwa na FIFA. Nibura nitegure shampiyona y’abana ihoraho ifite uduhembo tworoheje, abana bakinane ishyaka kuko bazi ko hari icyo barwanira. Ibyo nabyo byarayinaniye? Buri komite ijyaho yabishyize mu mihigo ariko nibyo bya mbere barenza ingohe iyo bafashe ubuyobozi.”
Gusa Habiyaremye ntabwo bimuca intege kuko kuva ku wa Mbere kugera kuwa Gatanu agera ku kibuga cyo ku Mumena saa 13:15 agataha saa 18:40, atoza abana b’ibyiciro bitandukanye.
Ubwo IGIHE yamusuraga yasanze arimo gutoza abana 136 mu kibuga kimwe, kandi bose abitaho akabaha imyitozo ijyanye n’imyaka yabo n’imbaraga bafite.
Mu bana Habiyaremye atoza ubu harimo umwana w’imyaka 12 wa Mafisango Patrick witwa Mutesa Tuyishimire Tabu Crespo, Oleko Salum uvukana Ombolenga Fitina, na Sibomana Faraj, umwana wa Sibomana Abouba.
Ubu akazi ko kubona abana karamworohera kuko ababyeyi babo babijyanira bakiri bato, bagasabwa kubakurikirana mu masomo yabo ngo badatwarwa n’umupira bakibagirwa kwiga. Banabashakira ibyangombwa by’ibanze nk’ubwisungane mu kwivuza, inkweto n’ibindi.
Nubwo aba bana bavamo abakinnyi bakomeye, abagurwa ahabwaho amafaranga ibihumbi 500 Frw amategeko ya Ferwafa yita indezo, nayo avuga ko ashirira mu kugura ibindi bikoresho by’abana nka ‘chasuble’ na ‘corner’ zikoreshwa mu myitozo.










































Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0