00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu bitatu CHAN izasigira u Rwanda -MINISPOC

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 12 January 2016 saa 12:23
Yasuwe :

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwakire imikino ya CHAN, hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu Turere tuzakinirwamo iyo mikino haragara impinduka ku mitangire ya serivisi, isuku ndetse no kuvugurura ibikorwa remezo cyane cyane ibibuga bizakinirwaho.

Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, Emmanuel Bugingo, yabwiye IGIHE ko imikino ya CHAN igiye kubera mu Rwanda izagira inyungu zitandukanye haba ku gihugu, ku bikorera ndetse no kuri siporo by’umwihariko y’imbere mu gihugu.

Bugingo yavuze ko ibintu bitatu by’ingenzi biteguye ko iyo mikino izasigira u Rwanda harimo:

Kugaragaza isura y’u Rwanda mu mahanga

Yavuze ko kwakira CHAN bizaba inzira nziza yo kugaragaza isura y’ u Rwanda kubera amateleviziyo mpuzamahanga azaba yaje kwerekana iyo mikino, bityo bikaba bishobora no gukurura ba mukerarugendo na nyuma y’iyo mikino bakaza gusura ibyiza by’u Rwanda bazaba babonye mu gihe cy’imikino.

Bizinjiza amadevize mu gihugu

Nubwo asanga bigoye kugereranya amafaranga ashobora kuzinjira aturutse mu kwakira CHAN, bitewe n’uko hatazwi umubare nyawo w’abantu bazitabira iyi mikino, Bugingo yavuze ko babitekerejeho kandi bizeye ko hazinjira amadevize atari make kuko uretse amakipe azitabira, hategerejwe n’umubare utari muto w’abafana.

Yagize ati: “Ntitwatangaza mu mibare amadevize azinjira mu Rwanda avuye mu kwakira CHAN kuko bitadukanye n’iyo u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga runaka. Mu nama haba hari umubare uzwi w’abazayitabira n’iminsi bazamara, ariko mu mikino umuntu ashobora kuza uyu munsi akareba imikino wenda ibiri agahita yigendera, ntiwabona uko ubibara ariko twizeye ko hazinjira amadevizi atari make.”

Ibibuga byasanwe n’ibishya byubatswe

Bugingo yavuze ko nyuma y’iri rushanwa amakipe y’imbere mu gihugu azishimira gukinira ku bibuga byiza bikazazamura n’urwego rw’umupira w’amaguru mu gihugu.

Yagize ati: “CHAN izazamura urwego rw’imikinire ku bakinnyi bacu kuko bazigira byinshi kuri bagenzi babo bazayitabira. Ikindi n’uko ibibuga byasanwe bikajya ku rwego rwo hejuru bizajya bifasha amakipe yacu.”

Yanavuze ko abikorera bo hirya no hino, cyane cyane mu Mijyi ya Rubavu, Kigali na Huye izakira iyi mikino, bahawe amahugurwa ku bijyanye no kwakira neza abashyitsi ku buryo hari icyizere ko byose bizagenda neza.

Bugingo yemeje ko imyiteguro yose isa n’aho yarangiye kandi ko utuntu twa nyuma dusigaye tutabuza irushanwa riba, ahasigaye ari ah’Abanyarwanda kuryitabira no gushyigikira ikipe yabo ari benshi, ubwo rizaba ritangiye ku itariki ya 16 Mutarama rigasozwa kuwa 7 Gashyantare 2016.

Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, Emmanuel Bugingo

Stade ya Huye

Stade Amahoro isanzwe yakira imikino mpuzamahanga yaravuguruwe
Stade Sitade Umuganda yaravuguruwe inongererwamo imyanya irenga 5000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages