Kiyovu Sports yakomeje ku bitego bibiri yatsindiye hanze, isezerera Police FC banganyije ibitego 4-4 muri ½, isanga AS Kigali ku mukino wa nyuma, yo yasezereye Rayon Sports ku wa Gatandatu kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko amakipe yombi yari anganyije ibitego 3-3 mu mikino yombi.
Iyi ntsinzi yari inyotewe n’abafana bataherukaga gukina umukino wa nyuma w’irushanwa rikomeye hano mu Rwanda dore ko Kiyovu Sports yaherukaga umukino wa nyuma w’iki gikombe mu mwaka w’1998, abenshi mu bari muri aka karasisi bataravuka abandi ari abana batibuka ibyo birori.
Aka karasisi katangiye abakinnyi binjira mu modoka z’abantu ku giti cyabo zari zibategerereje muri Stade dore ko imodoka yabazanye kuri Stade atari yo yabatahanye.
Basohotse bicaye mu mavatiri maze babanzirizwa imbere n’abamotari basanzwe bafana Kiyovu Sports mu gihe abandi baboneyeho kuryoherwa n’ibirori, abatwaye abafana basabwa n’ibyishimo.
Abafana batabashije kugenda n’imodoka cyangwa na moto bahisemo kumanuka n’amaguru buhoro buhoro dore ko n’uwagendaga n’amaguru yajyanaga na bo kuko buri wese mu cyiciro arimo yashoboraga kwisanga muri aka karasisi.
Umukinnyi Nizeyimana Djuma utabashije gukina uyu mukino kubera imvune yagize mu mukino ubanza, yagiye yicaye mu idirishya ry’imwe mu modoka ari nako afata amashusho y’ibyo birori by’akataraboneka mu gihe abandi nka Kalisa Rashid ukina hagati, myugariro Uwihoreye Jean Paul, Umunyezamu Nzeyurwanda Djihad ndetse na Serumogo Ally ukina hagati na bagenzi babo bagiye bicaye mu modoka.
Umutoza w’abanyezamu b’iyi kipe, Muhimpundu Rachid, yagiye afata amashusho ndetse akaba ari umwe mu bayoboye umurongo w’imodoka zari hagati ya 40 na 50.
Abafana benshi b’ingeri zitandukanye bari kuri Stade ya Kigali bitabiriye aka karasisi ko gushimira abakinnyi babo amateka babandikiye nyuma y’imyaka 21.
Kiyovu Sports izahura na AS Kigali ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’amahoro tariki ya 4 Nyakanga, izakegukana ikaba izahagararira u Rwanda muri Caf Confederations Cup 2019-2020. Amakipe yombi aheruka gusaba Umujyi wa Kigali ko yakwihuza agakora ikipe imwe.































Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0