00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibishya mu birori bizafungura Igikombe cy’Isi kibura iminsi 33

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 9 May 2026 saa 10:03
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryatangaje ko ibirori byo gutangiza Igikombe cy’Isi cya 2026 bizabera mu mijyi itatu ri yo Toronto, Mexico City na Los Angeles.

Harabura ukwezi kumwe irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu akomeye ku Isi rigatangira kubera mu bihugu bitatu, ari byo Mexique, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026.

Nk’uko bisanzwe iyi mikino itangizwa n’ibirori bidasanzwe, aho imbyino gakondo z’ibihugu biba byakiriye, imyiyereko ndetse n’abanyamuziki batandukanye basusurutsa ababyitabiriye.

Ibirori kuri iyi nshuro birimo abanyamuziki bagera kuri 22, bizabera mu mijyi itatu y’ibihugu bizakira Igikombe cy’Isi, bihere mu Mujyi wa Mexico City kuri Estadio Banorte, ku itariki ya 11 Gicurasi.

FIFA yateganyijwe ko itsinda rizwi nka Maná ryo muri Mexique rifite igihembo cya Grammy, rizasusurutsa abakunzi b’umupira w’amaguru, rifatanyije n’abandi nka Alejandro Fernández, Danny Ocean, J Balvin, Lila Downs, Los Ángeles Azules na Belinda.

Reba imwe mu ndirimbo zahimbiwe iki gikombye ya Los Ángeles Azules na Belinda

Ku itariki ya 12 Gicurasi, hateganyijwe ibindi birori bizabera muri Canada mu Mujyi wa Toronto. Aha hazaba hari abanyamuziki bo muri Canada nka Alanis Morissette, Alessia Cara, Elyanna, Jessie Reyez, Michael Bublé, Nora Fatehi, Vegedream, William Prince na ​Sanjoy.

Kuri uwo munsi kandi mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hazaba ibirori bizitabirwa na Katy Perry, Future, Anitta, Lisa, Rema na Tyla.

Irushanwa ry’Igikombe cy’Isi riri kubera mu bihugu bitatu ku nshuro ya kabiri nyuma ya 2002, ririmo amakipe 48. Muri ayo harimo ane azaba ari kurikina bwa mbere ari yo Cap-Vert, Curaçao, Jordan na Uzbekistan.

Ibirori byo gutangiza Igikombe cy'Isi bizabera muri Mexico City, Toronto na Los Angeles
Alejandro Fernández azacurangira muri Mexique, ari na ho akomoka
Lisa ari mu bazaririmba mu birori byo gutangiza imikino y'Igikombe cy'Isi
Rema ni umwe mu batumiwe ngo bazafashe abakunzi ba ruhago kwinjira neza mu mikino y'Igikombe cy'Isi
Katy Perry azasusurutsa abazakurikira ibirori byo gutangiza Igikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages