00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibishyitsi bikwiriye gukurwa muri siporo ya Afurika mu mboni za Minisitiri Mukazayire

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 September 2026 saa 02:03
Yasuwe :

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yagaragaje ko kudaha agaciro amahirwe ari muri siporo ya Afurika bituma itinjiza hejuru ya miliyari 12$ ku mwaka mu gihe miliyari 2300$ ari yo yinjizwa ku Isi.

Ni bimwe mu byo Minisitiri Mukazayire yagaragarije mu nama ya ‘SportsBiz Africa Forum 2026’ iri kubera muri Kigali Convention Centre hagati ya tariki ya 9-11 Nzeri 2026.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Events yateguye iyi nama, Gakwaya Christian, yavuze ko intego yayo ari ukurenga gutegura siporo itanga ibyishimo, ahubwo igatunga abantu nk’uko bikorwa mu yandi mahanga.

Yagize ati “Igihe kirageze ngo Afurika irenge gukina neza, kwegukana ibikombe no gushimisha abafana. Ahubwo yibaze ngo ni nde wungukira muri iyi siporo? Ni nde wishyurwa? Ni nde ufite mu nshingano itangazamakuru? Ni nde ucuruza abakinnyi?”

“Turashaka urubuga rudufasha gushakira hamwe igisubizo cy’ibi bibazo byose twibaza. Ahazaza ha siporo yacu ntihazatezwa imbere n’uko twishyize mu kato. Umusaruro wa siporo si ibikombe, ahubwo uzagaragarira mu buzima bw’abantu bwahinduwe n’akazi kahanzwe.”

Minisitiri Mukazayire yagaragaje aho Afurika ihagaze mu kwijiriza siporo ku rwego rw’Isi, avuga ko bikiri ku kigero cyo hasi kandi bikwiriye kuzamuka bikagera hejuru.

Ati “Uruhare rwa siporo yo muri Afurika ku musaruro mbumbe wayo ruri kuri 0,5%. Ni mu gihe ahandi usanga biri kuri 2,5% na 3%. Ubu rero ikibazo twibaza ni kubera iki natwe tutagera kuri iyo 2,5% tukazamuka tukagera kuri 5%? Kubera iki ishoramari ryacu ritazamuka, kandi dufite urubyiruko rushoboye?”

“Amahirwe dufite aho kugira ngo tuyakoreshe iwacu, tuyajyana ahandi, kandi ijya kurisha yagahereye ku rugo. Siporo izamurwa n’impano, tugomba kuzishyiramo imbaraga. Ntidukwiriye kwirengagiza n’ibikorwaremezo kuko ni ishoramari ryinjiza. Ese ibyo dufite byo twabyongerera agaciro gute? Aho ni ho ruzingiye."

Yavuze ko siporo ya Afurika yinjiza miliyari 12$ ku mwaka, muri miliyari 2300$ yinjizwa ku Isi.

Abashoramari bashishikarijwe gushora imari yabo muri siporo, kuko nk’uko bigaragara baracyari bake ku isoko mu gihe amahirwe y’aho gushora imari ari henshi.

Minisitiri Mukazayire yavuze ahakiri icyuho mu kubaka siporo kandi yinjiza muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages