Hagati muri Nzeri ni bwo Rwanda Premier League na RBA byumvikanye ku masezerano ya miliyoni 380 Frw, ariko miliyoni 100 Frw yo gutunganya amashusho [production] akajya aguma mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru kuko kizerekana Shampiyona kuri televiziyo yacyo.
Aya mafaranga, RBA izayishyura RPL mu bice ku buryo kuyagabanya amakipe bigoye ko hari icyo yakuramo kigaragara.
Impande zombi zagiye mu biganiro nyuma y’uko amasezerano y’imyaka itatu, RBA yari yagiranye na FERWAFA mu Ukwakira 2020 yarangiranye n’umwaka w’imikino ushize wa 2022/23. Gusa nyuma y’uko arangiye, iki kigo cyakomeje kwerekana imikino no mu ntangiriro za Shampiyona ya 2023/24.
Ku ikubitiro, mu 2020, FERWAFA yari yatanze uburenganzira bwo kwerekana imikino ku buntu mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kureba Shampiyona kubera ko hari mu gihe cya COVID-19, abafana batemerewe kujya ku kibuga.
Nyuma y’uko Shampiyona ivuye mu maboko y’Ishyirahamwe rya Ruhago, ikajya mu biganza bya Rwanda Premier League igamije inyungu, uru rwego rwahisemo gushaka uko rubyaza umusaruro imikino amakipe akina.
RBA ni yo rukumbi yagaragaje ko yifuza kwerekana Shampiyona, igaragaza ko itarenza miliyoni 250 Frw, mu gihe Rwanda Premier League yavuze ko itafata ari munsi ya miliyoni 400 Frw.
Rwanda Premier League nisinyana aya masezerano na RBA, ibindi bitangazamakuru bizakumirwa mu gufata amashusho ku bibuga yewe n’aho iki Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru kitageze.
Ubwo yaganiraga na IGIHE, Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League ndetse akaba na Perezida wa Gorilla FC, Mudaheranwa Youssuf, yavuze ko hari ibihano biteganyirijwe abazarenga kuri ayo mategeko.
Kutumvikana kwa hato na hato byatindije isinywa ry’amasezerano
Hari amakuru yemeza ko RBA yarambiwe no gusubika isinywa ry’amasezerano ku buryo na mbere y’uko Inama y’Ubuyobozi ya Premier League itangaza ko amasezerano azasinywa ku wa Kane tariki ya 22 Nzeri [n’ubwo byarangiye isinywa na ryo risubitswe], iki Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cyari cyamaze kubwira abakozi bacyo ko kitazerekana imikino y’Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona.
Ibisa n’ibi byari byabaye na mbere y’umukino w’Umunsi wa Kane, Gasogi United yanganyirijemo igitego 1-1 na Kiyovu Sports tariki 15 Nzeri.
Bamenyeshejwe mbere gato ko uyu mukino udakwiye kwerekanwa ariko nyuma ubuyobozi bwa RBA bwisubiraho burawerekana ariko butanga integuza ko butakomeza gukora gutyo nta masezerano.
Amakuru avuga ko kuri gahunda ya RBA, hari umukino w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Ghana yanyagiyemo u Rwanda ibitego 7-0 tariki 20 Nzeri ndetse n’imikino ibiri ya CAF Confederation Cup, Al-Hilal Benghazi yakiriyemo Rayon Sports [nubwo byarangiye itawerekanye kubera kwishyuzwa miliyoni 120 Frw n’Abanya-Libya] ndetse n’uwo kwishyura Rayon Sports yakiriyemo Al-Hilal, ubundi gahunda y’imikino ikaba itewe umugongo.
Bivugwa kandi ko mu nama yabaye mu byumweru bitatu bishize [mbere y’uko Premier League yandikira RBA iyisaba kongera igiciro], miliyoni 400 Frw yaganiriweho nk’igiciro ntarengwa RBA itagomba kujya hejuru Rwanda Premier League iramutse ikizamuye.
Bisobanuye ko hari amakuru yari azwi na mbere y’igihe ko hazabaho kuzamura igiciro kikagera ku kiri gusabwa ubu. Iki gihe Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League yari itarajya muri Tanzania mu rugendoshuri yahagiriye tariki ya 13-16 Nzeri.
Aganira na IGIHE, Umuyobozi wa TVR, Munyangeyo Kennedy, yavuze ko icyatindije isinywa ry’aya masezerano ari ukujya mu biciro kwa Rwanda Premier League ndetse na RBA wenda n’abandi baba barifuzaga kwerekana Shampiyona ngo harebwe uwatanga menshi.
Yagize ati “Icyayatindije kiroroshye mu isoko uragenda ufite amafaranga yawe ugurisha na we agategereza akareba niba hari abandi bazamo. Rimwe na rimwe bakazamuka na twe tukazamuka kuko League ni abantu benshi. Bagomba gukora inama natwe turi benshi tugomba gukora inama. Si njye njyenyine ufata icyemezo, ni Umuyobozi Mukuru Arthur Asiimwe.”
“Turicara tukareba tuti nidushyiramo aya tuzayagaruza? Na bo bakavuga bati ko baduhaye make se uwategerea gato tukareba, ku buryo njye navuga ko n’uku gutinda kwabayemo bizazana umusaruro.”
Yongeyeho ati “Njye ndabona uku gutinda kuzatuma ibitangazamakuru twese tubyungukiramo aho kuba abantu bahanganye ahubwo tukaba abantu buzuzanya. Aho bigeze kuri radiyo nta maniza agomba kubamo tugomba gusangira n’abandi.”
Kuki RBA yahawe Shampiyona ku buntu, ikayigurisha muri StarTimes?
Mu myaka itatu ishize, Shampiyona yabanje kwerekanwa kuri Televiziyo Rwanda cyangwa Kigali Channel 2 (KC2) zirebwa n’Abanyarwanda batari bake kandi mu buryo bworoshye, ariko bidatinze yimurirwa kuri Magic Sport TV udashobora kureba mu gihe udafite dekoderi ya StarTimes.
Mu mboni za benshi kugira ngo RBA ubwayo yungukire mu kwerekana umupira ni uko wajya uca kuri Televiziyo Rwanda gusa, ariko abantu bafite dekoderi za Canal+, DSTV na Free to Air (barebera TVR ubuntu) bajya bawureba batishyuye. Bisobanuye ko biramutse bigenze uko, aba bose bajya baboneraho kuwucuruza kandi batashoyemo n’igiceri.
Mu rwego rwo gushaka aho yakungukira, RBA yashyizeho Magic Sports nka shene rukumbi y’ubucuruzi buturutse ku mikino kandi iri kuri dekoderi ya Star Times gusa.
Star Times nta televiziyo igira, yo ni sosiyete icuruza ifatabuguzi ryerekanirwaho televiziyo. Mu bucuruzi bwayo yishyura abafite televiziyo hanyuma na bo bakagura umupira uzaca kuri shene ziri kuri StarTimes gusa.
Uku ni nako byagenze guhera mu 2020 ubwo RBA yumvikanaga na FERWAFA amasezerano y’imyaka itatu ndetse binateza ikibazo cy’uko umupira uzajya uca kuri Shene ya Magic Sports yaje gushyirwaho nyuma y’amasezerano ariko bitumvikanyweho n’impande uko ari eshatu.
Byinshi byavuzwe muri iki kibazo ni uko FERWAFA yavugaga ko isinyana amasezerano na RBA ititaye ku ho umupira uzaca kuko yibwiraga ko RBA bisobanuye Televiziyo Rwanda.
StarTimes yishuye RBA miliyoni 190 Frw buri mwaka yagendaga muri ‘production’ [gufata amashusho] y’imikino 90 [itatu kuri buri munsi wa Shampiyona] yerekanwaga buri mwaka. Uburenganzira bw’aho imikino yacaga bwari mu biganza bya RBA na StarTimes.
Shene ya YouTube yo ntiyinjira muri ubu bucuruzi kuko ntaho ihuriye na StarTimes. Ni nayo mpamvu iyi sosiyete icuruza ifatabuguzi rya televiziyo itayigiraho ikibazo.
Televiziyo nyinshi ku Isi zifuza gucuruza, zishyura abasesenguzi bakomeye ngo basesengure imikino haba mbere y’uko itangira, mu karuhuko mu gihe igice cya mbere kirangiye ndetse no mu gihe umukino urangiye, ariko ibi si ko bimeze kuri Magic Sports kuko ikigenderewe si ukuyamamarizaho ahubwo ni ukuyerekaniraho imikino gusa.
Ikindi IGIHE yamenye ni uko StarTimes itita ku ireme ry’amashusho mu gihe RBA iri kwerekana imikino ahubwo ikigenderewe ari uko icaho gusa.
Umuyobozi wa Televiziyo Rwanda yavuze ko ibyo kuba yaraguze uburenganzira, yarangiza ikajya gucuruza kuri Startimes atari ukuri.
Ati” Ni twe tuzagura uburenganzira ku mashusho, dufite Shene ya Siporo yitwa Magic Sports ni iya RBA si iya StarTimes ariko iri kuri decoder ya StarTimes.”
“Twe turavuga tuti tugiye kugura uburenganzira ku mashusho nidushaka tuzayacisha kuri Magic Sports, KC2 cyangwa RTV, nk’uko dushobora kuzisaranganya uko ari eshatu kuko zose ni izacu. Ni amasezerano hagati ya RBA na Rwanda Premier League. StarTimes tuyimenyesha tuyibwira tuti Shene ya siporo iri iwanyu.”
Yakomeje avuga ko amasezerano y’uyu mwaka atandukanye n’ay’ubushize.
Ati “Ni RBA gusa izishyura iki giciro, ahubwo muri kubyitiranya n’iby’ubushize. Ubushize StarTimes yishyuraga ‘Production’ kuko uburenganzira bwo kwerekana Shampiyona twari twarabuboneye ubuntu."
"Ubu burenganzira bwo kwerekana Shampiyona twaguze dushaka twabugurisha Startimes, twabugurisha CANAL+ cyangwa DSTV. Aka kanya ntiturafata icyemezo cy’uwo twagurisha mu gihe n’uwo tugurira ataratwemerera.”
RBA ishaka uburyo yagaruza ayo yashora mu kwerekana Shampiyona
Mbere y’uko RBA yemeza amafaranga yishyurwa na Star Times ibanza ikareba azagenda kuri buri kintu mu mwaka w’imikino wose, ikurikije imikino izerekanwa n’aho izabera, ikabona kubona igiteranyo cy’amafaranga azabigendaho byose. Ni yo mpamvu kwemeza iki kiguzi mu gihe ingengabihe ya Shampiyona itarajya hanze bidashoboka.
Umukino umwe werekaniwe i Kigali bivugwa ko utajya ujya nibura munsi ya miliyoni 3 Frw, mu gihe uwo mu hanze ya Kigali utajya nibura munsi ya miliyoni 7 Frw, gusa bitewe n’aho ari ho, iyo wabereye i Rusizi bishobora kugera muri miliyoni 15 Frw naho i Rubavu bigakabakaba miliyoni 12 Frw.
Aha haba harimo amafaranga yo kwishyura ‘signales’ ku cyogajuru gitanga amashusho bikishyurwa arengaho gato ibihumbi 750 Frw ku mukino, mazutu ikoresha OBI-VAN, aya lisansi y’imodoka itwara ibyuma, imodoka zitwara abakozi, kwishyura amacumbi bararamo, misiyo zabo n’ibindi.
Impamvu imwe rukumbi yatuma RBA ishobora kwemera ubusabe bwa Premier League ni uko StarTimes igura umupira, yakwemera kuzamura amafaranga ikageza kuri miliyoni 400 Frw, Rwanda Premier League isaba. Birumvikana ko atari ayo gusa kuko na RBA igomba kubonamo inyungu, bivuze ko agomba kurenga.
Ku meza y’ibiganiro havugirwaho byinshi muri ubu bwumvikane, hashobora kubaho kumvikana RBA ikongera umubare w’imikino [nubwo Umuyobozi wa Board ya Premier League yari yemereye IGIHE ko RBA izerekana imikino yose nubwo bisa n’ibidashoboka bitewe n’umwanya bazayicishaho ndetse n’ikiguzi cya ‘Productio’n], niba RBA yerekanaga imikino ibiri ku munsi umwe wa Shampiyona ikaba yazamura ikerekana imikino ine [mu gihe AZAM TV yo yerekanaga imikino itatu ku munsi umwe wa Shampiyona hagati ya 2015 na 2019].
Ikibazo gikunze kuvuka hagati y’ibi bigo byombi ni uko RBA ihitamo imikino yerekana hatabayeho kumenyesha FERWAFA [ubu bizaba Premier League] nyuma hakabaho kutishimira ko iyi televiziyo yerekanye umukino rukana utari ngombwa cyane, undi ntiwerekane.
Mu masezerano, ubu burenganzira busangirwa n’ibigo byombi kuko buramutse buhawe televiziyo gusa yakwerekana imikino y’i Kigali gusa kuko ari yo iyoroheye kugira ngo igabanye igiciro cya ‘Production’.
Yaba RBA cyangwa FERWAFA ndetse na Rwanda Premier League ntawe uzi amafaranga StarTimes yungukira muri ubu bucuruzi kandi irunguka koko, kuko bibaye bitameze bityo Televiziyo y’Igihugu ntiyakabaye icyerekana Shampiyona y’ u Rwanda.
Byagenda gute ngo Rwanda Premier League ibone amafaranga yishimiye?
Kugira ngo Rwanda Premier League izunguke birenze aha ndetse ibone uko yakwerekana umupira yigenga [kuko benshi mu bakunzi ba ruhago Nyarwanda babona ko yahenzwe na RBA] ni uko yakwishakira umuterankunga wundi ku ruhande n’iyo yaba atari televiziyo, yaboneka bakumvikana igiciro kiyinoyege nyuma igashaka RBA cyangwa n’indi televiziyo bakumvikana ku giciro cya ‘production’ yabyemera bagakorana ari Premier League yishyura iyo televiziyo.
Ni na bwo Shampiyona izava mu ruhande rufatirwa ibyemezo ikajya mu rufata ibyemezo kuko ari yo izaba ifite amafaranga yishyura uwemeye gukorana na yo. Aka kanya iri kuvugana na RBA kuko iki kigo ari cyo gifite amafaranga.
Aha rero televiziyo yumvikanye na Premier League ni ho yashakira abasesenguzi kugira ngo yamamaze kurushaho, ibone amafaranga ava mu kwerekana imikino ndetse no mu kwamamaza.
Ubwo yaganiraga na Radiyo y’imikino B&B FM-Umwezi, Umuyobozi wa RBA, Arthur Asiimwe, asubiza ku bibazo by’amasezerano mu Ukwakira 2022, yagize ati “Erega nkubwije ukuri nka RBA nta kintu na kimwe twunguka [mu kwerekana Shampiyona kuri televiziyo] nitwongera guhurira ku meza y’ibiganiro sinzi ko nzongera kwerekana iyi mikino. Amafaranga dushoramo ni menshi cyane wajya kubara ugasanga nta kintu na kimwe ukuyemo.”
Kugeza aka kanya haracyategerejwe icyo ibiganiro hagati ya RBA na Star Times bizatanga kugira ngo hafatwe umwanzuro uzavamo igisubizo kuri Rwanda Premier League.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko muri iki Cyumweru cya mbere cya Ukwakira, hazongera kuba indi nama isa n’iya nyuma izahuza Rwanda Premier League na RBA ndetse ikazemerezwamo gukorana kuri miliyoni 380 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!