Muri manda ye, De Gaulle yaranzwe n’ibikorwa byinshi bizahora ku nkingi y’imitima ya benshi mu bakunzi ba ruhago n’Abanyarwanda muri rusange bitewe n’umwihariko byakoranywe bikagaragara mu maso, bikanumvikana mu matwi y’abatari bake nk’ibishya.

Uyu muyobozi winjiye mu nzu ya FERWAFA atarahabwaga amahirwe ugereranyije n’abo bari bahanganye mu myaka ine ishize benshi bamwibukira ku kuba yarishyize ku rutonde rw’abasaba agahimbazamusyi, amakimbirane yakunze kugirana na Rayon Sports, amanyanga mu kubaka hoteli ya Ferwafa n’ibindi.

Ferwafa nk’urwego ruyobora umupira w’amaguru, siporo iri ku ruhembe rw’izikunzwe inagarukwaho cyane mu biganiro bya benshi umunsi ku munsi, kuri ubu iritegura kubona umuyobozi mushya cyangwa ikazagumana usanzwe bitewe n’ibizava mu matora ateganyijwe tariki 10 Nzeri 2017.

Mu bakandida bari guhatanira kuyobora uru rwego harimo na Nzamwita Vincent de Gaulle umaze imyaka ine aruyobora. IGIHE yasubije amaso inyuma ikusanya bimwe mu by’ingenzi byabaye kuri manda y’uyu muyobozi bikavugisha benshi ndetse n’ubu bikigarukwaho.

1. Yishyize ku rutonde rw’abasaba agahimbazamusyi biteza urujijo

Mu 2014, u Rwanda rwatsinze runasezerera Congo Brazzaville mu cyiciro cya nyuma cy’ijonjora rubona itike yo kujya mu matsinda yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Guinea Equatoriale mu 2015.

Nyuma yo kwishyura ibitego bibiri, Amavubi agakomeza kuri penaliti 5-4, buri mukinnyi yemerewe agahimbazamusyi k’ ibihumbi bitatu by’amadorali ya Amerika, icyo gihe yanganaga na miliyoni zisaga ebyiri mu mafaranga y’u Rwanda. Abenshi baje gutungurwa no gusanga mu mazina yatanzwe harimo n’irya Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaulle, ibintu byateje impagarara.

Nzamwita yikuye mu bahatanira kuyobora Ferwafa ku munota wa nyuma
Nzamwita yikuye mu bahatanira kuyobora Ferwafa ku munota wa nyuma

2. Yanze ko umukino wa APR FC na Rayon Sports ubera kuri Stade ya Kigali ngo “ntiyizeye umutekano w’abafana”

Muri Werurwe 2014, De Gaulle yanze ko umukino wa Rayon Sports na APR FC ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo nyuma y’uko Stade Amahoro yari yafunzwe irimo gusanwa, asaba ko usubikwa.

Nzamwita yavugaga ko impamvu yo gusubika umukino ari uko atizeye umutekano w’abafana bashobora kuza ari benshi ndetse ngo na Police ikaba ngo yari yavuze ko itashobora kuwucunga.

Icyifuzo cye cyatewe utwatsi na Rayon Sports ari nayo yagombaga kwakira uwo mukino isaba ko uba byanze bikunze. Nyuma y’ibiganiro byamaze igihe kinini hagati y’uyu muyobozi, uwa Rayon Sports Ntampaka Théogène na Murenzi Abdallah, wari Meya w’Akarere ka Nyanza n’umuyobozi w’icyubahiro wa Rayon Sports biza kurangira byemejwe ko umukino uba. Icyo gihe hemejwe ko Stade yakira gusa abafana batarenze ibihumbi birindwi.

3. U Rwanda rwatewe mpaga ruzira gukinisha Dady Birori

Muri Kanama 2014 u Rwanda ruterwa mpaga kubera gukinisha Daddy Birori wari ufite ibyangombwa bidahuye muri CAF, rugasezererwa nyamara rwari rwabonye itike yo kujya mu matsinda mu gushaka itike yo kuzitabira igikombe cya Afurika, byavuzwe ko itegeko ryo kumukinisha ryatanzwe na De Gaulle.

Uyu muyobozi wari wavuze ko ibindi azabyirengera, tariki ya 27 Kamena 2014, yohereje bamwe mu bayobozi ba Ferwafa barimo Me Ndagijimana Emmanuel, ushinzwe amategeko muri FERWAFA na Me Mulindahabi Olivier, wari umunyamabanga w’iri shyirahamwe bajya mu Misiri ku cyicaro cya CAF gusobanura ibya Birori imbere y’akanama k’ubujurire gusa buteshwa agaciro u Rwanda rurasezererwa.

4. Imitangire y’isoko ryo kubaka hoteli ya Ferwafa yashyize bamwe mu mapingu, abandi bajyanwa mu nkiko

Mu bibazo bikomeye byaranze imyaka ine y’ubuyobozi bwa Nzamwita harimo icyo gutanga isoko ryo kubaka hoteli y’inyenyeri enye yagombaga kubakwa na Sosiyete y’Ubwubatsi ya EXPERTS-CO, ku nkunga y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku isi (FIFA), ifite agaciro ka miliyari zirenga enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Byaje kugaragara ko mu gutanga isoko habayemo amanyanga, ruswa n’icyenewabo bituma uwari Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa, Me Mulindahabi Olivier agezwa imbere y’urukiko akatirwa gufungwa amezi atandatu naho Nzamwita agirwa umwere ku byaha byo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’icyenewabo.

Gusa ubushinjacyaha bwongeye kujurira busaba ko uyu mugabo afungwa imyaka itatu urubanza rwe rukazasubukurwa muri Nzeri uyu mwaka.

5. Yatanze isoko kuri TELE 10 GROUPE ryo kwerekana shampiyona ibindi bitangazamakuru birivumbura

Mu Ugushyingo 2014, FERWAFA yafashe icyemezo cyo kwegurira TELE 10 GROUPE uburenganzira bwo kwerekana shampiyona mu buryo butanyuze mu mategeko bituma ibindi bitangazamakuru byanzura kutazongera kuvuga kuri iyi shampiyona mu biganiro bya siporo.

Nyuma Minisiteri ya Siporo n’Umuco yafashe icyemezo kivuguruza icya Ferwafa, amasezerano yari yasinywe ateshwa agaciro isoko ryongera gutangwa ryegukanwa na AZAM TV ari nayo muterankunga mukuru kuri ubu.

Shampiyona yambuwe Tele 10 Groupe yari yayihawe bitanyuze mu mategeko nyuma ihabwa AZAM TV
Shampiyona yambuwe Tele 10 Groupe yari yayihawe bitanyuze mu mategeko nyuma ihabwa AZAM TV

6. Ku ngoma ya De Gaulle amarushanwa y’abana yakomeje kuba inzozi zidasohora

Kuva yatorwa muri Mutarama 2014, Nzamwita kenshi yagiye agaruka ku kamaro k’amarushanwa y’abana akavuga ko mu ntego ze za mbere harimo kubaka ahereye mu bato.

Tariki 21 Mutarama 2015 Ferwafa ifatanyije n’Ishyirahamwe Ijabo (ishyirahamwe rishinzwe ibigo bitorezwamwo abana gukina umupira w’amaguru) bakoze inama bemeza ko tariki 14 Gashyantare 2015 hagomba gutangira shampiyona y’abari munsi y’imyaka 15 gusa biba amasigaracyicaro.

Mu 2016 habayeho gahunda yo kuzenguruka hirya no hino mu turere bakundisha abana umupira w’amaguru, bivugwa ko nyuma hazatangizwa amarushanwa yabo gusa nabyo byakomeje kuba inzozi zidasohora.

7. Yasabwe kwegura …

Muri Kamena 2016, ikipe ya SEC Academy ibarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru, yanditse ibaruwa isaba Nzamwita Vincent de Gaulle kwegura.

Iyi kipe isanzwe ari umunyamuryango wa Ferwafa, yasabaga De Gaulle kwegura kuko nta cyizere agifitiwe bitewe n’amanyanga menshi yakozwe ku buyobozi bwe, kuba ari mu nkiko ndetse no kuba mu myaka itatu yari amaze atari yarigeze yerekana uko umutungo wa Ferwafa wakoreshejwe.

Munyendamutsa uyobora iyo kipe yatangaje ko De Gaulle ayobora akoresheje ikinyoma bitewe n'uko ubwo yiyamamazaga yasezeranyije Abanyarwanda ko hazabaho amarushanwa y’abana bari munsi y’imyaka 15 akanongeraho ko natabaho azegura ariko ntiyasohoza iryo sezerano.

De Gaulle nta cyo yabitangajeho ndetse ntibyanyeganyeje ubuyobozi bwe muri FERWAFA.

8. Yahakanye ko u Rwanda rwagiye muri CAN 2004

Muri Werurwe 2017, Perezida wa Ferwafa yatunguye abakunzi b’umupira w’amaguru n’Abanyarwanda muri rusange atangaza ko u Rwanda rutigeze rwitabira igikombe cya Afurika kuko n’inshuro bivugwa ko rwagiyeyo ari abanyamahanga bagiye bityo ashaka kurujyanayo mu 2019.

Ni amagambo yababaje benshi by’umwihariko abaserukiye u Rwanda muri CAN 2004 bazi imbaraga n’ubwitange byasabye kugira ngo ku nshuro imwe rukumbi mu mateka igihugu cyitabire iryo rushanwa.

Ku isonga abakinnyi barimo Karekezi na Katauti bagaragaje kutishimira ibyatangajwe na De Gaulle bagereranyije n’umuswa n’umworozi w’amafi bavuga amagambo akarishye, byatumye nyuma y’igihe gito De Gaulle ahita yisegura.

Benshi mu baserukiye u Rwanda muri CAN 2004 bababajwe n'amagambo ya Nzamwita Vincent de Gaulle
Benshi mu baserukiye u Rwanda muri CAN 2004 bababajwe n'amagambo ya Nzamwita Vincent de Gaulle

9. Mu mateka y’u Rwanda shampiyona yararangiye ikipe yayegukanye ntiyahabwa igikombe

Mu mpera z’uyu mwaka wa shampiyona guhangana hagati ya Ferwafa na Rayon Sports byongeye kubyuka, iyi kipe isaba guhabwa igikombe cya shampiyona ku mukino wa nyuma yagombaga gukina imbere y’abafana bayo ihura na APR FC naho Ferwafa ikabyanga gusa ntigaragaze impamvu n’amategeko abibuza.

Ferwafa yanzuye ko igikombe kizatangwa ku munsi wa nyuma wa shampiyona Rayon Sports yasuye Kiyovu Sports kuri Stade Mumena gusa ibi nabyo, iyi kipe ibitera utwatsi ivuga ko aho kugifata itari imbere y’abafana bayo yazacyakirira mu iposita.

Nyuma y’impaka zamaze igihe kitari gito, AZAM FC yo muri Tanzania niyo yaje guhesha Rayon Sports igikombe cya shampiyona ku mukino wa gicuti, ibintu byari bitarabaho mu mateka y’u Rwanda.

AZAM FC niyo yahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona
AZAM FC niyo yahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona