Nibura buri mwaka umukinnyi apfira mu kibuga kuva imyaka 100 ishize. Abakinnyi 6 bamaze gupfira mu kibuga muri uyu mwaka wa 2013.
Mu rwego rwo gusuzuma ubuzima bw’abakinnyi b’umupira mu Rwanda hagamijwe kurinda impfu zitunguranye, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, bagiranye amasezerano aho bazatangira gupima abakinnyi mbere y’uko shampiyona itangira tariki ya 21 Nzeri 2013. Gusuzuma abakinnyi indwara bizatangira tariki ya 14 Nzeri 2013.
Uretse gupima indwara nk’umutima n’ibiyobyabwenge, aya masezerano hagati ya FERWAFA n’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, azafasha abakinnyi kwivuza indwara zababuza gukina ndetse n’imvune bakoresheje ubwishingizi busanzwe bwo kwivuza (Mituweli).
Nyuma y’aho hakomeje kugaragara impfu za hato na hato ziterwa akenshi n’umutima, kuva mu 2009, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ribanza gukorera abakinnyi ibizamini by’ubuzima mbere y’amarushanwa ritegura, PCMA (Pre-Competition Medical Assessment) hagamijwe kurinda impfu zitunguranye. Muri iri suzuma bibanda cyane ku miterere y’umutima.
Mu 2003 mu gikombe mpuzamigabane cyaberaga mu Bufaransa, Umunyakameruni Marc-Vivien Foé yaguye mu kibuga ku munota wa 72, maze mu minota 45 ahita ashiramo umwuka azize umutima. Cameroon yakinaga na Colombia.
Na ho mu 2012, Umunyekongo Fabrice Muamba wakiniraga Bolton mu Bwongereza yamaze iminsi isaga itatu (3) ari muri koma kubera umutima, nyuma yo kugwa mu kibuga ubwo bakinaga na Tottenham. Akize, Muamba yahise ahagarika gukina.
Tariki ya 27 Nyakanga 2013, Umunyamali Sékou Camara wari ufite imyaka 27 wakinaga muri Indonesia, yapfiriye mu myitozo azize umutima. Camara yabaye umukinnyi wa 94 upfiriye mu kibuga kuva mu 1988.
Muri Argentina, umukinnyi Hector Sanabria wo mu cyiciro cya gatatu (3) yaguye mu kibuga ahita ashiramo umwuka azize umutima, nyuma y’iminota 29 umukino utangiye tariki ya 28 Kanama 2013. Sanarbia yaburaga umunsi umwe ngo yizihize isabukuru y’imyaka 28 y’amavuko.



















TANGA IGITEKEREZO