Kuri uyu munsi habaye imikino itatu irimo ibiri yo mu tsinda rya mbere ndetse n’umwe wo mu itsinda rya D.
Ni imikino yitabiriwe na bamwe mu bahoze bakina umupira w’amaguru mu Rwanda nk’ababigize umwuga ariko batakiri gukina nibura bakaba bamaze imyaka itatu batagaragara mu mikino yaba icyiciro cya mbere n’icya kabiri mu Rwanda no mu mahanga.
Ni mikino yagenze neza ku mpande zombi yaba imisifurire n’imyitwarire y’abakinnyi mu kibuga kuko yaranzwe n’ishyaka ryinshi ryerekana rikanashimangira ubukaka n’ubudahangarwa abakinnye umupira bafite.
Nubwo ari ubwa mbere ribaye, ryitabiriwe n’amakipe 18 atandukanye agizwe n’abakanyujijeho n’abandi basanzwe bakina nk’abatarabigize umwuga.
Kuri iyi nshuro ibitego byarumbutse kuko mu mikino itatu gusa habonetsemo ibitego 22 aho ikipe zose zabashije kwinjiza nibura igitego uretse ikipe ya AC Bakunda yatsinzwe ibitego 13:0.
Mu Nzove ku kibuga Rayon Sports isanzwe ikoreraho imyitozo habereye imikino ibiri irimo uwahuje Green Team FC ikinamo na Ngabo Albert ndetse n’umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Claude na AC Bakunda.
Ni umukino watangiranye ishyaka ku mpande zombi ndetse AC Bakunda igaragaza ko inyotewe no kubona igitego ariko icyaka yarigifitiye cyayiteye gukora amakosa bituma Green Team ifungura amazamu hakiri kare ku gitego cyatsinzwe na Nzabonimana Jean Damascene wari uhawe umupira mwiza na Ngabo Albert.
Ibintu byakomeje kudogera maze igice cya mbere kirangira ari ibitego 5 ku busa bwa AC Bakunda.
Amakipe yombi yavuye ku ruhuka ashaka gutsinda dore ko AC Bakunda ikinamo umutoza Santos kuri ubu atoza abana ishaka kwinyara mu isunzu ngo yishyure ibitego yatsinzwe ariko ibintu bikomeza kuba bibi kuko yatsinzwe ibitego 13 birimo birindwi byatsinzwe na Ngabo Albert akanatanga n’imipira ibiri yavuyemo ibitego.
Undi mukino w’ishiraniro wabereye kuri iki kibuga ni uwahuje Gikundiro Forever FC yari yambeye nka Rayon Sports na Technicien FC yakinnye yambaye umweru urimo imirongo y’umukara.
Ni amakipe yagaragaje urwego rwiza kuri muri iri rushanwanwa n’ubwo byaje kurangira ku ntsinzi y’ibitego bitatu kuri kimwe cya Technicien. Byatsinzwe na Mwiseneza Djamal, Kayihura Yussuf na Baranyeretse Paulin mu gihe Technicien yatsindiwe na Kitonga Cedrick.
Iyo uganiriye n’abakinnyi ku migendekere y’imikino bakubwira ko impamvu y’ishyaka ryinshi bafite ari uko batari basanzwe babona irushanwa nk’iri ryo kongera ku basubiza mu buzima bw’umupira nk’uko Ngabo Albert yabigarutseho.
Yakomeje agira ati “Birashimishije, kandi imbaraga ziracyahari kuko natsinze ibitego birindwi muri 13 twatsinze. Ni imikino myiza kuko nk’abantu twamaze guhagarika umupira biba ari byiza ko twongera guhura rimwe na rimwe, kuko iyo tuwuhagaritse umwe akajya hirya no hino bituma n’umupira utazamuka. Ni byiza ko abantu bateguye iri rushanwa bashyizemo ingufu, birakwiye ko duhura kugira ngo n’abandi bana bakizamuka twagira icyo tubafasha.”
Ngabo Albert wahoze ari mu bakinnyi bakomeye muri APR FC yahagaritse gukina mu 2018 kuri ubu ni umutoza w’abana mu ikipe ya APR FC.
Yavuze ko iri rushanwa byaba byiza rishyizwemo imbaraga n’inzego zitandukanye mu Rwanda kuko ryazatanga umusanzu mu guteza imbere umupira nyarwanda.


















Gikundiro Forever FC yacakiranye na Technicien FC






Amafoto: Munyakuri Prince





Ibitekerezo 0