Ku ikubitiro iyi kipe ihagarariye u Rwanda nta mahirwe yahabwaga yo kuzikura imbere ya USM Alger, Gor Mahia na Young Africans, ngo ibe yaza muri ebyiri za mbere.
Ibifashijwemo n’umutoza w’Umunya-Brazil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka “Robertinho” yabigezeho ayihesha amanota arindwi yari agoye cyane.
Harimo rimwe yakuye kuri USM Alger iwayo, gutsindira Gor Mahia muri Kenya akanabikora kuri Young Africans i Kigali imbere y’abafana.
Rayon Sports igomba kuzamenya iyo izahura nayo muri ¼ kuwa Mbere tariki 3 Nzeri nyuma ya tombola izabera ku cyicaro cya CAF i Cairo mu Misiri.
Bitewe n’uko yazamutse mu itsinda ari iya kabiri ntabwo izatombola ahubwo izatomborwa n’imwe mu zasoje ziyoboye amatsinda.
Amategeko ateganya ko itakongera guhura na USM Alger zari kumwe mu itsinda, bivuze ko izatomborwa n’imwe muri Raja Casablanca yabaye iya mbere mu itsinda A, RS Berkane yayoboye itsinda B na Enyimba F.C. ya mbere mu itsinda C.
Uretse Rayon Sports andi makipe yabaye aya kabiri mu itsinda azatomborwa harimo AS Vita Club yo muri Congo Kinshasa, Al-Masry yo mu Misiri na CARA Brazzaville yo muri Congo Brazzaville.
Iby’ingenzi ku makipe ashobora guhura na Rayon Sports
Raja Casablanca: Iyi kipe yatangijwe 1949 ari umutwe wari ugamije kurwanya ubukoloni bw’Abafaransa muri Maroc, ubu ni imwe mu zikomeye muri Afurika.
Mu gihe Rayon Sports ari ubwa mbere igeze muri iki cyiciro, Raja Casablanca imaze kwegukana ibikombe bitatu bya CAF Champions League, kimwe cya CAF Super Cup na kimwe cya CAF Cup.
Mu 2000 yagizwe iya gatatu ku rutonde rwa CAF rw’amakipe y’ikinyejana inyuma ya Al Ahly na Zamalek.
Raja Casablanca niyo kipe ya mbere muri Afurika yitabiriye igikombe cy’Isi cy’amakipe mu 2000 ndetse ikaba yarabashije kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa mu 2013 ihatsindirwa na Bayern Munich 2-0.
Ikinira muri Stade Mohamed V Casablanca yakira abafana ibihumbi 80, ikaba ifite ibikombe bya shampiyona 11 n’umunani by’umwami. Muri rusange imaze kwegukana ibikombe 31 mu marushanwa yose yakinnye.
RS Berkane: Iyi kipe izwi nka ‘Renaissance Sportive de Berkane’ nayo ni iyo muri Maroc. Yashinzwe mu 1938 ariko igenda igira ibihe byiza n’ibibi.
Yazamutse mu cyiciro cya mbere mu 2012. Bitandukanye na Raja Casablanca, iyi kipe yo nta mateka ahambaye ifite yaba mu gihugu imbere cyangwa ku mugabane wa Afurika.
Nta gikombe cya shampiyona igira ndetse kure yageze ni ku mwanya wa kabiri mu 1983 ndetse n’igikombe cy’Igihugu nta cyo iregukana ariko yageze ku mukino wa nyuma mu 1987 na 2014.
Muri CAF Confederation Cup uyu mwaka, RS Berkane yagize amanota 13 mu itsinda ikaba yaratsinze Al Hilal Omdurman imikino yombi, itsinda UD Songo nayo imikino ibiri, itsindwa rimwe na Al Masry undi mukino zirawunganya.
Enyimba F.C: Indi kipe y’igihangange. Yashinzwe mu 1976 ikaba iherereye mu Mujyi wa Aba muri Nigeria. Yagize ibihe byiza kuva mu 2000 kuri ubu ikaba ifatwa nk’ikipe ya mbere muri Nigeria yose.
Kuva mu 2000 yegukanye ibikombe bibiri bya CAF Champions League, ibikombe bibiri biruta ibindi muri Afurika (Super Cup) birindwi bya shampiyona muri Nigeria na bine by’igihugu.
Mu 2003 Enyimba F.C yatowe nk’ikipe ya mbere ku mugabane wa Afurika.
Kwitwara neza kwayo kwatumye iba imwe mu makipe make kuri uyu mugabane agira umuterankunga uyambika ubwo mu 2008 yasinyanaga afite agaciro k’amadorali ya Amerika ibihumbi 300 n’uruganda rwa Joma rwo muri Espagne rukora imyenda ya siporo.
Ni ubwa mbere iyi kipe igeze kure muri CAF Confederation Cup kuko indi nshuro imwe yitabiriye iri rushanwa mu 2010 yagarukiye muri 1/8 isezerewe na Zanaco yo muri Zambia.








Ibitekerezo 0