00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibya Adil na APR FC biracyakururana; kwitegura Pyramids FC, kujya muri Super League, ...: Lt Col Karasira Richard yavuze

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 13 September 2023 saa 09:51
Yasuwe :

Chairman wa APR FC, Lt Col Karasira Richard, yatangaje ko APR FC nta rwitwazo ikwiye kugira iramutse ikuwemo na Pyramids FC mu Ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League.

Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Nzeri 2023, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo uko ikipe yiteguye umukino ubanza wa CAF Champions League izahuramo na Pyramids FC, imibanire y’abakinnyi, urubanza rwa Adil rugeze mu bujurire, ibyo kujya muri Super League n’ibindi.

Lt Col Karasira yavuze ko kuva APR FC yasubira kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga ubu imaze kubaka ikipe ihuza.

Yagize ati "Nk’uko mubibona dufite ikipe yuzuzanya irimo ubwenegihugu butandukanye ndetse n’indimi nyinshi. Hari abavuga Igifaransa gusa, abavuga Icyongereza gusa, abavuga Ikinyarwanda gusa; ni ikipe iri hamwe muri rusange."

Kuva APR FC yasubira kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga, mu mikino itanu y’amarushanwa yakinnye, yatsinze itatu, inganya umwe wa Gaadiidka [ubanza wo mu Ijonjora rya Mbere rya Champions League], itsindwa umwe wa Rayon Sports [kuri Super Cup].

Lt Col Karasira yavuze ko uwo musaruro ikipe ifite mu mezi abiri utari mubi. Yakomeje ati "Kuba ufite abakinnyi bafite ubunararibonye nka bariya bavuye mu bihugu bitandukanye, bafite imico itandukanye bakaza bakareba uko u Rwanda rubayeho ni ibintu bishimishije cyane. Abakuru bafata abatoya nka barumuna babo, ni ibintu bishimishije cyane.”

Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira, yatangaje ko ikipe imaranye amezi abiri ariko imaze kubaka ubumwe

Intego za APR FC muri CAF Champions League

Chairman wa APR FC yakomeje avuga ko ikipe igifite ibihanga nk’andi makipe yose ku Isi kandi bizagenda byuzuzwa.

Yagize ati "Muri rusange n’ubwo ikipe yacu ikomeje kwiyubaka ariko turacyafitemo ibihanga. Abatoza bafite umwaka muzima, turacyafite akazi kanini cyane. PSG ifite ibihanga n’andi makipe yose ku Isi, gusa turacyakomeje kwiyubaka."

Yasobanuye ko mu kurambagiza abakinnyi APR FC iri kwifashisha, harebwe ku bafite inararibonye mu gukina amarushanwa akomeye.

Ati "Iyo urebye imyaka yabo ubona ari abantu bazobereye. Uko tubabona uhereye ku munyezamu, Bindjeme, Lwanga, ukagira Shaiboub na bariya b’imbere ba Victor… ubona ari abantu bamenyereye amarushanwa.”

Lt Col Karasira yahise avuga ko ibyo bitanga icyizere ko na Pyramids, APR FC izakirira kuri Kigali Pelé Stadium, ku Cyumweru, tariki ya 17 Nzeri 2023, ko bazitwara neza.

Ati “Byabaho ko batsindwa ariko nta bwoba bagira. Bindjeme arakubwira ati Mayele tumaze guhagararana gatatu mu kibuga. Yamutsinda nta gitangaza ariko ntabwo yamukanga ni ko atubwira. Njye ntekereza ko twakoze amahitamo meza."

“Njye sinakwemera ko twatanga urwitwazo kuko ukuntu ndeba ikipe ntabwo yaba urwitwazo. Uko mbireba Pyramids na yo izavunika n’ubwo yabigeraho [kudusezerera]. Nta gitutu dufite kandi nta n’urwitwazo dufite ku Cyumweru. Nta rwitwazo ruhari rwo kutitwara neza."

Nyuma y’umukino wa gicuti, APR FC yatsinzwemo na Gasogi United ku Cyumweru, tariki 10 Nzeri 2023, Umutoza w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Thierry Froger, yavuze ko nta mashusho y’imikino ya Pyramids FC yigeze ahabwa, agaragaza ko biteye impungenge.

Lt Col Karasira yavuze ko ibyo ari bishya kuri we. Yagize ati "Ibyerekeye amashusho nabyumvise ejo nanjye. Wabyemera? Mwabonye umuntu wakiriye Rayon Sports i Cairo? Ni Colonel. None se twashaka amashusho tukayabura? Dufite Ambasade, niba ari no kuyagura twayagura kuko ayo mafaranga turayafite. Ni mu gihe cya internet, ni inshingano za nde kuyashaka? Ariko twebwe bayashaka twabafasha uburyo bwose bushoboka n’aha twicaye nshobora kuyahamagaza tukajya kurangiza [ikiganiro] yangezeho."

Uyu mukino utegerejwe na benshi mu bafana ba APR FC, igiciro gito ku bazawureba ni 5000 Frw. Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko kidahanitse urebye ku buremere bw’umukino.

Lt Col Karasira ati "Ni ubwa mbere abafana bishyuye 5000 Frw? Twaganiriye n’ubuyobozi bw’abafana twabubwiye uburyo twishyuza umukino. Niba umukino wa Super Cup tuwishyuza ibihumbi 2 Frw kuki uri mpuzamahanga tutawishyuza arenzeho?”

“Ibyo kuvuga ngo APR FC ntikeneye amafaranga, nta kipe itifuza kunguka ku Isi. Twarebye agaciro k’irushanwa. Twicaye hamwe turavuga tuti reka duhe agaciro umukino mpuzamahanga. Naho ibyo gukumira abafana njyewe Richard simbyemera. Icyifuzo cyanjye ni uko stade yakuzura.’’

Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira, abona intego ye uyu mwaka mu marushanwa Nyafurika ari ukugera mu matsinda ya CAF Champions League

Abajijwe ku ntego y’ikipe mu mwaka w’imikino, Lt Col Karasira, yavuze ko iya mbere ari ugushimisha abafana hanyuma ikipe yo ikegukana buri gikombe cyose ihataniye.

Yagize ati "Intego ya mbere ni ugushimisha abafana bakagaruka bakuzura stade, tukagerageza kugira neza stade, kuri stade akaba ari ahantu abantu bifuza gusohokera. Tukagerageza icyitwa igikombe cyose ko APR FC yagitwara. Mu ntego twihaye Super Cup yo yaraducitse na yo yari intego, Shampiyona byo ni intego ya APR FC sinzi urwitwazo twagira kutayitwara. Iby’umupira habamo byinshi ariko mfite icyizere kirenze 100% tuzayitwara.”

Yongeyeho ko mu marushanwa Nyafurika nk’Umuyobozi yakwishimira gukuramo Pyramids ndetse ni yo ntego ihari.

Ati “Turifuza ikipe ikina umupira mwiza ushimishije, ifite ibikorwaremezo, turifuza kwibanda ku mashuri y’umupira w’amaguru kuko ni ho tuzavana impano zacu. Tugomba kuba turi ikipe iyoboye aha. Turifuza ko nk’uko APR FC yari imeze kera abantu bayireba muri aka Karere bakayitinya ni yo ntego ya mbere. Nta wutifuza kugera aho bagenzi bacu [ba Tanzania] bageze. Tugeze mu matsinda [ya CAF Champions League] byaba ari akarusho tukabona aho dutangirira kubaka iby’umwaka utaha.”

APR FC iri kubaka ikipe ikomeye bijyanye na gahunda ya Leta yo kubaka ibikorwaremezo bigari bya siporo nka Stade Amahoro.

Lt Col Karasira ati "Murebe ibikorwaremezo nka Stade Amahoro Umuyobozi w’Igihugu yatwubakiye. Tuzayuzura ari uko dukina umukino ushimishije. Natwe turakorera muri uwo murongo. Turifuza kubaka ’terrain synthetique’ n’ikibuga cy’ubwatsi busanzwe. Ibyo byose biri muri gahunda."

APR FC iritegura kwambika abafana bayo

Kimwe mu biranga ikipe ikora mu buryo busirimutse harimo no kugira imyambaro ihabwa abafana bayo.

Chairman wa APR FC, Lt Col Karasira, yavuze ko ikibazo cy’imyambaro y’abafana itaboneka ku isoko bari kugishakira umuti.

Yagize ati "Abafana ni bo bagize ikipe, navuga ko yaba twebwe n’ubuyobozi bw’abafana twabirangaranye ariko tubirimo. Imyenda twari dufite twarayibahaye kuko ntidushaka ibintu by’ubucuruzi.”

“Hari kompanyi twaganiriye na zo zajyaza zambika abafana na bo bakazamamarizaho. Ni ikibazo twemera kandi dusabira imbabazi. Ndumva mu buryo budatinze turi bugikemure.”

Ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe zidakora uko bikwiye, Chairman wa APR FC, yemera ko ari ahantu bagiye kongera imbaraga ngo bagere ku rwego rw’andi makipe.

Yagize ati "Ziriya mbuga nkoranyambaga zacu na zo uko zisurwa ni na ko twifuza ko zatwinjiriza amafaranga, dukoranye n’amakompanyi atandukanye tukaba twakwiyegereza abafana bacu mu buryo bw’ikoranabuhanga."

"Na ho twemera ko dufitemo intege nke. Umuntu arakubwira ati dore Yanga SC aho igeze dore mwebwe mu mezi abiri aho mugeze, mukomereze aho, mukosore aha. Ubu se iyo mureba urugendo rwa bagenzi bacu Rayon Sports murabona se mutari online na bo? Bafite imbuga nkoranyambaga zikomeye cyane.’’

Lt Col Karasira Richard yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga za APR FC

Ibyo kwitabira Super League

APR FC ni ikipe ifite intego zo kwitwara neza no kugera kure ku ruhando mpuzamahanga mu makipe akomeye.

Impuzamashyirahamwe rya Ruhago muri Afurika, CAF, igiye gutangiza Irushanwa rya Super League ku ikubitiro rizaba rigizwe n’amakipe umunani.

Chairman w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatangaje ko na ryo barifite muri gahunda ndetse hari n’andi marushanwa bateganya kuzitabira vuba.

Yagize ati "Super League ntawe utakwifuza kuyijyamo. Harya ubutaha ntizabera iwacu kuri Stade Amahoro? Ni yo makuru mfite. Tubifite muri gahunda ariko tukajyamo tubikwiriye. Turifuza kuba twajyamo kuko imwe mu ntego twihaye nk’ubuyobozi bw’ikipe ni uko tugomba kuba turimo. Hari n’andi marushanwa twifuza kujyamo tuzabamenyesha vuba."

Chairman wa APR FC, Lt Col Karasira, yavuze ko Ikipe y'Ingabo z'Igihugu ifite intego zo kuzajya muri Africa Super League

Dosiye ya Adil iracyakururana, Djabel yifurijwe amahirwe masa mu ikipe nshya

APR FC yatangiye umwaka w’imikino itari kumwe n’uwari Kapiteni wayo, Manishimwe Djabel, wayivuyemo agatizwa muri Mukura VS, mbere yo kubengukwa na Union Sportive de la Médina Khenchela [USMK] yo muri Algeria.

Lt Col Karasira yavuze ko uyu mukinnyi wari ugifite amasezerano y’imyaka ibiri yafashijwe nk’uwari ubonye amahirwe yo gukina hanze.

Yagize ati "Yaje kubona ikipe imwifuza muri Algeria arabidusaba turabikwemerera, ni kimwe n’abandi nka Ishimwe Annicet na Nsanzimfura Keddy. Umuntu wese wabona amahirwe yo kujya hanze turamufasha. Ku giti cyanjye twaraganiriye kandi narabimwifurije."

Muri Gicurasi 2023, ni bwo IGIHE yatangaje ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryateye utwatsi ikirego Umutoza w’Umunya-Maroc Adil Erradi Mohammed yari yarezemo APR FC ko yahagaritswe binyuranyije n’amategeko.

Uyu mutoza utaranyuzwe yajuririye iki cyemezo, agaragaza ko atishimiye imikirize y’urubanza. Abajijwe aho dosiye ye igeze, Lt Col Karasira yavuze ko bakiri mu manza.

Yakomeje ati "Twaramutsinze, yarajuriye. Ubu twembi turi mu rwego rw’ubujurire.”

Adil yageze mu Rwanda mu 2019, ahava afashije APR FC kwegukana ibikombe bitatu bya Shampiyona birimo bibiri bya mbere yatwaye yikurikiranya adatsinzwe.

Gakuba Abdoul Djabal 'Romalio' ukorera Isango Star na Nkurunziza Ruvuyanga Emmanuel wa RBA ni bamwe mu bitabiriye iki kiganiro n'abanyamakuru

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages