Uyu rutahizamu yabigarutseho ku wa Gatandatu, tariki 11 Gicurasi 2024 ubwo hasozwaga shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Hari amakuru amaze iminsi avugwa ko uyu Munya-Nigeria ashobora gukinira Amavubi gusa ntabwo yagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi 37 bahamagawe mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, u Rwanda ruzakinamo na Bénin na Lesotho muri Kamena.
Abajijwe niba aya makuru ari ukuri, Elijah yavuze ko ibiganiro bigeze kure ndetse azishimira kwambara umwambaro w’Ikipe y’Igihugu.
Yagize ati “Yego birashobora. Ntekereza ko buri mukinnyi anezezwa no kwambara umwenda w’Ikipe y’Igihugu. Nibirangira neza muzabimenya.”
Uyu rutahizamu usoje umwaka we wa mbere muri Bugesera FC, ari mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona, ibituma amakipe menshi amwifuza mu mwaka utaha w’imikino.
Yakomeje avuga ko amakipe akomeye mu Rwanda yamwifuje ndetse ibiganiro bikomeje n’abamuhagarariye.
Ati “Yego APR, Rayon Sports na Police FC zaranyegereye gusa nyuma y’uyu munsi (shampiyona) nibwo ndicarana n’abampagarariye turebe igikurikira.”
Ani Elijah ayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi, aho anganya 15 na Victor Mbaoma wa APR FC ugifite umukino wa nyuma Ikipe y’Ingabo ihuramo na Amagaju kuri iki Cyumweru, tariki 12 Gicurasi 2024.
Nyuma y’uyu mukino, APR FC irashyikirizwa Igikombe cya Shampiyona cya 22, mu gihe Sunrise FC na Etoile de l’Est zamanutse mu Cyiciro cya Kabiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!