Kuri uyu wa Gatandatu hakinwe imikino itandatu mu bice bitandukanye by'igihugu, umunsi waranzwe no kwitwara neza ku makipe yari mu rugo.
Umukino wa Police FC na AS Kigali ni wo wari witezwe na benshi uyu munsi, maze utangira imvura igwa bidakabije kuri stade ya Kigali ariko uko iminota yicumaga niko yagendaga yiyongera.
Police FC niyo yinjiye mu mukino mbere ari nako yashyiraga igitutu kuri AS Kigali, ariko koruneri yabonaga mu minota icumi ya mbere ntizibyare umusaruro.
Police FC yakomeje gusatira, ku munota wa 15 yaje gufungura amazamu ku mupira Nshuti Dominique Savio yakase imbere y'izamu Ngabonziza Pacifique ashyiraho umutwe, umuzamu Ntwari Fiacre ntiyamenya aho umupira unyuze.
Ku munota wa 20 Djuma Lawrence yateye coup franc nziza ariko umuzamu Kwizera Janvier wa Police umupira awushyira muri koruneri. Ikipe y'umujyi yahise isa nk’ikangutse itangira gusatira bikomeye ariko ab’inyuma ba Police FC bakabyitwaramo neza.
Buri kipe yagendaga iyobora umukino iminota mike, Police yongeye gusubira hejuru yiharira umupira, ku munota wa 32 Nsabimana Eric Zidane yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ariko umupira awutera hejuru y'izamu.
Amakipe yombi yakomeje guhusha ibitego cyane cyane AS Kigali. Igice cya mbere cyarangiye Police FC itsinze AS Kigali igitego 1-0.
Ku munota wa 60 Police FC yabonye coup franc ku nyuma y'uko myugariro wa Boubakary Sali akoze umupira n'akaboko abashika. Twizerimana Martin Fabrice yayiteye neza umuzamu Ntwari awukuramo umupira awushyira muri koruneri bahise batera nawo awufata neza.
Police yakoze impinduka Usengimana Danny asimburwa na Iyabivuze Osee, Ntwari Evode asimbura Twizerimana Martin Fabrice.
Umupira wakomeje kwiharirwa na AS Kigali ariko washaka aho igitego kiva hakabura kubera ko gutera mu izamu byari ikibazo gikomeye. Ku munota wa 77 Nyarugabo Moise yasimbuye Mugheni Kakure Fabrice.
Umukino warangiye Police FC itsinze AS Kigali igitego 1-0, unaba umukino wa Gatatu wikurikiranya iyi kipe y'umujyi itabona intsinzi.
Police FC yahise ijya ku mwanya wa gatanu n'amanota 14, AS Kigali iguma ku mwanya wa gatatu mu gihe APR itarakina.
Ku munsi wa cyenda wa shampiyona, Kiyovu Sports ni iya mbere n'amanota 20, Rayon Sports ni iya kabiri n'amanota 18, AS Kigali ku mwanya wa gatatu n'amanota 14, APR ku mwanya wa kane ifite 14 na Police ku mwanya wa gatanu n'amanota 14.
Uko indi mikino yagenze:
Gorilla FC 3-2 Gasogi United
Rwamagana City FC 1-0 Marine FC
Mukura VS 3-0 Rutsiro FC
Bugesera FC 1-1 Espoir FC
Etincelles FC 3-2 Musanze FC
Ku Cyumweru, tariki 13 Ugushyingo 2022
APR FC Vs Sunrise FC Saa 15:00













































Amafoto: Ntare Julius





Ibitekerezo 0