Muri uyu mwaka w’imikino, Olivier Karekezi wamamaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda nibwo yagizwe Umutoza wayo mu buryo bwateje impagarara ndetse bigatuma Ubuyobozi bw’iyi kipe bwariho buseswa.
Amakuru agezweho ubu ni uko Karekezi ashobora kuba yarateye umugongo Rayon Sports nyuma yo gusubira ku mugabane w’u Burayi avuga ko ajyanye umuryango we akazagaruka kuri uyu wa Kabiri ariko ntibibe.
Mu Cyumweru gishize nibwo Karekezi umaze amezi ane ari Umutoza wa Rayon Sports yasubiye i Burayi aho n’ubundi yabaga mbere yo kuza mu Rwanda, asiga abwiye ubuyobozi ko ajyanye umuryango we (umugore n’abana) ariko azagaruka ku wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2018.
Bamwe mu baba hafi y’uyu mutoza batangiye kuvuga ko bishoboka ko agiye burundu ariko byafashe indi ntera ubwo yategerezwaga ku munsi yavuze ntiyagaruka mu Rwanda atanabwiye ubuyobozi impamvu yatumye ahindura gahunda.
Twagerageje kuvugana na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports barimo Perezida Muvunyi Paul n’Umunyamabanga Itangishaka Bernard kuri iki kibazo ntibyakunda kuko bose batabonekaga kuri telefone zabo zigendanwa.
Karekezi yemejwe na Komite ya Rayon Sports FC nk’Umutoza Mushya wa Rayon Sports muri Nyakanga 2017 asimbuye Irambona Masoudi Djuma wari wayisezeye mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2016/2017 ayihesheje shampiyona.
Ni icyemezo cyateje ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports butamushakaga na Komite y’ikipe yari yamurambagije biza gutuma nyuma y’iminsi ine gusa Imena za Rayon Sports zifata icyemezo cyo gusesa ubuyobozi bwose, hashyirwaho ubw’agateganyo.
Nubwo byose byarangiye Karekezi yemejwe akanahabwa amasezerano y’imyaka ibiri, benshi mu bafana bakomeje kugaragaza ko batabyishimiye ahanini bashingira ko afatwa nk’umwana wa mukeba, APR FC bakaba baranashidikanyaga ku bushobozi bwe ku ikipe ihanganira ibikombe mu gihe yatoje iz’abana bato gusa.
Yitwaye neza mu mikino imwe n’imwe by’umwihariko utazibagirana yahuyemo na APR FC mu gikombe kiruta ibindi i Rubavu akayitsinda ibitego bibiri ku busa mbere y’uko amatara yo ku kibuga azima hasigaye iminota 27 yaje gukinirwa kuri Stade ya Kigali irangira igikombe acyegukanye.
Muri shampiyona yatoje imikino umunani atsinda atsinda ine, anganya ibiri atsindwa ibiri, iruta iyo Masoudi yatsinzwe mu mwaka wose wa shampiyona wa 2016/17. Ikipe ye ihagaze ku mwanya wa kane n’amanota 15 irushwa na AS Kigali ya mbere atatu kandi igifite umukino w’ikirarane.
Mu mpamvu zigarukwaho cyane zishobora gutuma uyu mutoza atagaruka mu Rwanda harimo kuba bigoye ko umugore we usanzwe afite akazi keza akora i Burayi yamwemerera kuba wenyine. Ikindi ni ibibazo yahuye na byo mu Rwanda birimo no gufungwa akekwaho kugambanira igihugu nubwo nyuma yaje kurekurwa.







Ibitekerezo 0