Rayon Sports yandikiye Faustin Likau imusaba kuyimenyesha impamvu yanze kwitabira imyitozo y’ikipe yatangiye kuva tariki ya 29 Kamena 2026, nyamara atayimenyesheje impamvu, imutegeka kuyitabira cyangwa akamenyesha ikipe impamvu byihuse.
Mu gusubiza ubu butumwa, uyu mukinnyi yavuze ko ikipe itubahirije ibikubiye mu masezerano y’impande zombi mu birebana no gushakira uyu mukinnyi amatike.
Ati “Bigendanye n’ibikubiye mu masezerano dufitanye, hari ibigomba gukurikizwa ku itike yo kugaruka i Kigali aho ikipe ya Rayon Sports icumbika. Ibyo bimenywa n’ubuyobozi bw’ikipe.”
“Bityo rero ntabwo nabonye itike imfasha kugera i Kigali kugira ngo nkore imyiteguro y’umwaka w’imikino. Ikipe yanze cyangwa yananiwe kumpa itike, bituma mbangamirwa no gutegura ingendo zanjye. Niteguye gukora icyo ari cyo cyose cyava mu biganiro.”
Andi makuru ava mu buyobozi bwa Rayon Sports avuga ko Likau yari yemerewe itike imwe ikubiyemo kujya mu Rwanda no gusubira iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bityo akaba yaramaze kuzikoresha kuko yasubiye iwabo.
Bugira buti “Kubera iyo mpamvu Likau arasabwa kwiyishyurira itike izamugeza mu Rwanda, mu gihe atabikora hakazakurikizwa imyanzuro ikubiye mu masezerano.”
Abakinnyi bageze mu mwiherero wa Gikundiro uri kubera mu Karere ka Gicumbi, bari kwitegura irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, CAF Confederation Cup n’andi y’imbere mu gihugu.
Mbere yo gukina aya marushanwa, iritegura umukino mpuzamahanga wa gicuti uzayihuza na Gor Mahia yo muri Kenya, uteganyijwe kuri Rayon Day izaba tariki ya 18 Nyakanga 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!