00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibya Rwatubyaye byabaye agatereranzamba, ashobora kwerekeza muri Libya

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 30 January 2019 saa 05:59
Yasuwe :

Ikipe ya KF Shkupi yo muri Macédoine yananiwe kumvikana na Rayon Sports kuko isaba gutira Abdul Rwatubyaye mu gihe Rayon Sports yo itabikozwa kuko hari ikipe yo muri Libya yifuza kumutangaho ibihumbi 100 by’amadolari.

Iyi kipe ikomeje imikino ya gicuti ibanziriza shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macédoine aho iri mu mwiherero i Antalya muri Turikiya. Yavuganye na Rayon Sports Rwatubyaye yari agifitiye amasezerano y’umwaka n’igice ariko impande zombi zananiwe guhuza.

Ngo mu masezerano ya Rwatubyaye harimo ko ikipe izamwifuza izamutangaho ibihumbi 50 by’amadolari none KF Shkupi yo ntabwo yiteguye kuyatanga nkuko IGIHE yabitangarijwe n’Umuyobozi wungirije muri Rayon Sports, Muhirwa Frédéric.

Ati “Ikipe ntabwo ishaka gutanga aya mafaranga. Irashaka kumurera ikamutegura amezi atandatu ngo bakazatwishyura mu mezi atandatu ari imbere, mu isoko ryo kugura abakinnyi ryo mu mpeshyi. Ntabwo twabyemera rero kuko Rwatubyaye ni inkingi ya mwamba mu ikipe yacu ntabwo twamutangira ubuntu.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko niba Rwatubyaye yifuza kuva mu Rwanda agateza imbere impano ye yakwemera gusinyira ikipe yo muri Libya yo yiteguye guhita yishyura ibihumbi 50 by’amadolari kuko yamaze kwandikira Rayon Sports imusaba.

Yakomeje agira ati “Hari ikipe yo muri Libya yatwandikiye imwifuza. Ni abagabo biteguye guhita batwishyura nawe bakamwishyura kandi amafaranga menshi. Ibintu ni bitatu, aragaruka mu Rwanda adukinire, arasinyira ikipe yo muri Libya cyangwa se ikipe arimo yemere kutwishyura.”

Iyi kipe yo muri Libya bivugwa ko ari Al-Ahli Sports Club yo mu Mujyi wa Tripoli yigeze gusinyisha rutahizamu Tady Etekiama Agiti wahoze yitwa Daddy Birori akinira Amavubi 2007-2014 ariko batandukana nyuma y’amezi atandatu gusa, kuva muri Mutarama kugera muri Nyakanga 2018.

Iyi kipe irifuza gutanga ibihumbi 100 by’amadolari hafi miliyoni 89 100 000 Frw. Rayon Sports yahita ihabwamo ibihumbi 50 by’amadolari naho Rwatubyaye n’abashinzwe kumugurisha bakagabana andi ibihumbi 50 by’amadolari.

Al-Ahli Tripoli yashinzwe muri Nzeri 1950 iri ku mwanya wa gatanu muri shampiyona ya Libya iyobowe na Al-Ittihad Teha, ikipe uwahoze atoza Rayon Sports, Ivan Jacky Minnaert akoramo nk’umutoza w’amakipe y’ingimbi.

Umukinnyi wo muri aka karere Al-Ahli Sports Club Tripoli yigeze gusinyisha Tady Etekiama Agiti wahoze yitwa Daddy Birori akinira Amavubi kuva mu 2007 kugera mu 2014
Rwatubyaye yahawe amahitamo atatu n'Ubuyobozi bwa Rayon Sports arimo no kujya gukina muri Libya
Al-Ahli Tripoli yifuza kugura Rwatubyaye iri ku mwanya wa gatanu muri shampiyona ya Libya
Abdul Rwatubyaye (ubanza ibumoso) yari amaze iminsi akina imikino ya gicuti muri FK Shkupi ariko ngo ntiyiteguye kumwishyura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages