Ni umukino wari wateguwe neza ku mpande zombi haba kuri Rayon Sports yageze mu mujyi wa Rubavu kuwa gatandatu tariki 10, mu gihe Etincelles FC yo isanzwe itanga agahimbazamusyi k’ibihumbi 25 Frw yari yagakubye kane kakagera ibihumbi 100 Frw kuri buri mukinnyi.

Ku munota wa mbere rutahizamu, Niyonsenga Ibrahim yari yamaze gufungura amazamu igitego cyatunguye abakurikiranaga uyu mukino.

Ku munota wa 26 w’umukino ni bwo Etincelles yasatiraga cyane izamu rya Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Moro cyatumye abakinnyi ba Rayon Sports babona ko ibintu byahindutse.

Ibi ni ibisanzwe mu mupira w’amaguru nubwo byari bitunguranye ku ikipe nka Etincelles FC kubanza Rayon Sports ibitego bibiri kandi inayirusha cyane.

Ikidasanzwe ni ibyabaye nyuma y’iki gitego cya kabiri byanateje umwiryane kuri Stade Umuganda.

Byari ahagana ku munota wa 30 w’umukino ubwo umusore umwe wari wicaye mu gice cy’abafana ba Rayon Sports afashe telefoni mu ntoki yafataga amafoto, anacishamo akavugira kuri telefoni yaketsweho kuba ari umwe mu benyezaga imbaraga za Etincelles kugeza n’ubwo ibonamo Gikundoro ibitego bibiri byihuse

Uyu nta wundi ni Mugisha Valens wavukiye i Gikondo mu 1999, umukozi w’urubuga rumenyerewe na benshi rutanga imigendekere y’umukino iri kuba rwa Livescore abenshi bifashisha kugira ngo bakurikire imikino iri kuba ako kanya.

Mugisha ubwo yitabiraga uyu mukino wari wahuruje imbaga, yasabye bamwe mu bari bashinzwe kwinjiza abantu ko bamufasha akinjira bimworoheye kuko yifuzaga kwicara mu myanya y’icyubahiro kugira ngo akurikire umukino neza. Yahageze kare saa munani habura isaha ngo umukino utangire.

Yicaye mu manya y’icyubahiro; kubera akazi asanzwe akora ntabwo byamushobokeraga ko yafana cyangwa ngo agaragaze amarangamutima ye, ibi byatumye benshi bamwibazaho ndetse bigera ubwo yatangiye kwishishwa na bamwe mu bo bari bicaranye bakemangaga imikorere ye.

Ubwo yaganiraga na IGIHE yavuze ko asanzwe akora mu buryo bugezweho bwo gutanga ibyagiye bigaragaza ikinyuranyo mu mukino ari naho abakurikira Livescore bahera babona ko ikipe yarushije indi.

Yagize ati ‘Nkorera Livescore guhera muri Mata 2021 nabihuguriwe amezi arindwi mbere y’uko mbitangira nkoresha telefoni ngendanwa na application ya livescore ndenda nshyiramo iby’ingenzi mu mukino kugira go tubyereke abadukurikira kandi bamaze kuba benshi ku isi kugeza ubu.

‘’Ngenda nzenguruka ku bibuga bitandukanye mu Rwanda nkora data journalism ku mikino itandukanye mu Rwanda, abayobozi banjye ntabwo baba mu Rwanda, i biro byacu bikuru bikorera mu Busuwisi ku mugabane w’u Burayi. Twerekana ibihe by’ingenzi biba biri kuba mu mukino alo kanya aka koruneri, amakarita y’imihondo n’imituku ari gutangwa mu mukino, ikipe iri kwiharira umukino muri ako kanya ndetse na nyuma y’umukino tukayikorera igiteranyo, uko ikipe isatira n’ibindi."

Ibyo byose ngo abikoresha telefoni ngendanwa ari na yo yari afite ubwo abafana n’abayobozi ba Rayon Sports bamwibasiraga, bakeka ko hari ikindi cyamuzanye kitari ugufana.

Byatangiye umwe mu bakozi ba Rayon Sports abwira umuntu wo mu ikipe ko bagomba kumwaka telefoni kuko bakekaga ko yaba ndi gukoreramo ibisa n’amarozi.

Ati "Icyakurikiyeho ni uko inzego z’umutekano zayinyatse zinkura aho nari nicaye zinyimurira ahandi, naho mpageze abo nahasanze barongera barayinyaka ndahava njya kubwira inzego zishinzwe umutekano ziraza zibasaba kuyinsubiza. Nyuma yaho navuganye n’umwe mu bayobozi banjye w’Umudage uherereye mu Busuwisi ku cyicaro kikuru mubwira ibimbayeho musaba ko yahagarika umukino ko ntagikomeje gutanga datas kuri Livescore. Nawe arabikora umukino uva kuri Livescore gutyo.’’

Yakomeje atangaza ko yafashe umwanzuro wo gusohoka muri Stade agakurikirwa na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bamusaba ko yasubiza umukino muri Livescore ariko mu buryo bifuzaga.

Nyuma y’uyu mukino, Rayon Sports yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 28 mu mikino 13 ikurikiwe na AS Kigalin’amanota 27, Kiyovu Sports ku manya wa gatatu na 24 ndetse na Gasogi United na 22.

Mugisha Valens umukozi wa Livescore yitiranyijwe n'umurozi atangira gusagarirwa ku kibuga
Mugisha Valens umukozi wa Livescore yitiranyijwe n'umurozi atangira gusagarirwa ku kibuga
Yari yicaye mu myanya y'icyubahiro ahari abafana ba Rayon Sports na Etincelles FC
Yari yicaye mu myanya y'icyubahiro ahari abafana ba Rayon Sports na Etincelles FC
Umunyamabanga mukuru wa Etincelles, Kabanda Innocent yamukuye aho yari yicaye kugira ngo adakomeza gusagararirwa
Umunyamabanga mukuru wa Etincelles, Kabanda Innocent yamukuye aho yari yicaye kugira ngo adakomeza gusagararirwa
Yarekeje aho bamweretse kwicara
Yarekeje aho bamweretse kwicara
Mu gihe yari ari mu nzira inzego z'umutekano ndetse n'abayobozi ba Etincelles babanje kumubaza ibyo ari gukora ku kibuga
Mu gihe yari ari mu nzira inzego z'umutekano ndetse n'abayobozi ba Etincelles babanje kumubaza ibyo ari gukora ku kibuga
Bamwicaje hasi abasobanurira uwo ari we n'ibiri kumubaho
Bamwicaje hasi abasobanurira uwo ari we n'ibiri kumubaho
Yegereye umwe mu bapolisi barindaga umutekano kuri Stade Umuganda
Yegereye umwe mu bapolisi barindaga umutekano kuri Stade Umuganda
Batangiye kumubaza uwo ari we n'akazi akora
Batangiye kumubaza uwo ari we n'akazi akora
Yaberetse telefoni ngendanwa n'ibyo akora kuri Livescore
Yaberetse telefoni ngendanwa n'ibyo akora kuri Livescore
Uko uaberekaga niko nako yavuganaga n'abo bakoranaga bo hanze y'u Rwanda
Uko uaberekaga niko nako yavuganaga n'abo bakoranaga bo hanze y'u Rwanda
Yakomeje akazi ke nk'ibisanzwe
Yakomeje akazi ke nk'ibisanzwe
Ntabwo yigeze ava kuri telefoni
Ntabwo yigeze ava kuri telefoni
Habineza Thabiti wahoze ashinzwe itangazamakuru muri FERWAFA niwe wari umuhuzabikorwa w'itsinda ryateguye uyu mukino yasabye Mugisha Valens kujya kwicara mu gice cyagenewe abanyamakuru
Habineza Thabiti wahoze ashinzwe itangazamakuru muri FERWAFA niwe wari umuhuzabikorwa w'itsinda ryateguye uyu mukino yasabye Mugisha Valens kujya kwicara mu gice cyagenewe abanyamakuru
Yagendaga atanga imigendekere y'umukino kuri telefoni ye ngendanwa
Yagendaga atanga imigendekere y'umukino kuri telefoni ye ngendanwa
Mu gihe yazamukaga agana mu gice cyicarwamo n'abanyamakuru ijisho ntabwo ryavaga mu kibuga n'intoki kuri Livescore
Mu gihe yazamukaga agana mu gice cyicarwamo n'abanyamakuru ijisho ntabwo ryavaga mu kibuga n'intoki kuri Livescore
Aha yahahuriye Muhawenimana Claude wahoze ari Perezida w'abafana ba Rayon Sports n'abandi biganjemo abafana ba Murera
Aha yahahuriye Muhawenimana Claude wahoze ari Perezida w'abafana ba Rayon Sports n'abandi biganjemo abafana ba Murera
Yababawiye icyo akora ariko kubera amakuru bari bumvise mbere byagoranye kumwizera
Yababawiye icyo akora ariko kubera amakuru bari bumvise mbere byagoranye kumwizera
Bamusabye kwicara
Bamusabye kwicara
Ntabwo umutima we wari utuje kubera ibyari bikomeje kumubaho, aha ni naho yaje kwamburirwa telefoni ye yakoreshaga mu kazi
Ntabwo umutima we wari utuje kubera ibyari bikomeje kumubaho, aha ni naho yaje kwamburirwa telefoni ye yakoreshaga mu kazi
N'agahinda kenshi yakomeje gusobanura uwo ari we
N'agahinda kenshi yakomeje gusobanura uwo ari we
Yazamuye amaboko yereka inzego zishinzwe umutekano ko ari guhohoterwa ari nako Muhawenimana Claude yamukururaga amwigiza hasi ngo yicare
Yazamuye amaboko yereka inzego zishinzwe umutekano ko ari guhohoterwa ari nako Muhawenimana Claude yamukururaga amwigiza hasi ngo yicare
Nyuma yo kwakwa telefoni ye yafashe icyemezo cyo kuhava
Nyuma yo kwakwa telefoni ye yafashe icyemezo cyo kuhava
Bamwe mu bo bari bicaranye babonye bikomeye batangiye guhunga
Bamwe mu bo bari bicaranye babonye bikomeye batangiye guhunga
Atambuka asanga Polisi y'igihugu
Atambuka asanga Polisi y'igihugu
Yamanutse ajya kubwira inzego zishinzwe umutekano ibyari bikomeje kumubaho
Yamanutse ajya kubwira inzego zishinzwe umutekano ibyari bikomeje kumubaho
Aha niho yabasanze arabasobanurira
Aha niho yabasanze arabasobanurira
Abatungira urutoki irengero rya telefoni ye
Abatungira urutoki irengero rya telefoni ye
Yazanye n'umwe mu bapolisi ngo amufashe
Yazanye n'umwe mu bapolisi ngo amufashe
Yamutungiye urutoki abamuhohoteye ndetse n'uwamwambuye telefoni
Yamutungiye urutoki abamuhohoteye ndetse n'uwamwambuye telefoni
Hari abahaswe ibibazo
Hari abahaswe ibibazo
Umupolisi yakomeje kubaza irengero rya telefoni ya Mugisha Valens
Umupolisi yakomeje kubaza irengero rya telefoni ya Mugisha Valens
Telefoni yageze aho iraboneka
Telefoni yageze aho iraboneka
Bayihreje umupolisi
Bayihreje umupolisi
Mugisha Valens abonye ko uyu mukino utari bumworohere kuwukoreraho akazi ke byabaye ngombwa ko asaba umupolisi ko yamureka agataha
Mugisha Valens abonye ko uyu mukino utari bumworohere kuwukoreraho akazi ke byabaye ngombwa ko asaba umupolisi ko yamureka agataha
Yaherekejwe asohoka muri Stade Umuganda akazi ke karangirira ku munota wa 38 w'umukino
Yaherekejwe asohoka muri Stade Umuganda akazi ke karangirira ku munota wa 38 w'umukino