Kuri uyu wa Kane tariki 25 Ukwakira 2018 aba bayobozi bahuye ubugira kabiri, baganira kuri byinshi byateza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda no muri Afurika cyane ko Kagame ubu ari umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Infantino yasabye Perezida Kagame ubufasha bwa za Guverinoma z’ibihugu bya Afurika mu guteza imbere umupira w’abana bari hagati y’imyaka itandatu na 16. Yemeza ko byoroshye kubategura kuko bahurira ku mashuri.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Infantino yagize ati “Twaganiriye byinshi byateza imbere umupira w’amaguru hano. Iby’ingenzi navuga ni umushinga wa ‘Football for schools’ wo kuzamura urwego rw’ubushobozi bw’ibigo by’amashuri mu mupira w’amaguru ahantu hashobora kuva abana benshi bagira umwuga umupira.”

Mu gihe Isi ikomeje kwibasirwa n’ibitero by’ubugizi bwa nabi, ku bibuga nka hamwe mu hahurira abantu benshi ni hamwe mu hibasirwa.

Kimwe mu bitero biheruka byagabwe ku bibuga by’umupira w’amaguru ni icyabaye mu 2015 i Paris ubwo u Bufaransa bwakinaga n’u Budage. Cyaguyemo abantu bane barebaga uyu mukino.

Infantino yavuze ko yaganiriye na Perezida Kagame ku bijyanye no gukaza ingamba zo gucunga umutekano ku bibuga hirindwa ko ibitero nk’ibi byaba.

Ati “Ni ukongera imbaraga n’ubushobozi mu gucunga umutekano kuko igihe tugezemo si icyo kumva umubare w’abantu runaka bapfiriye ku bibuga by’umupira kubera umutekano mucye.”

Aba bayobozi bombi kandi bemeranyije ko hakwiye ubufatanye mu kurwanya ruswa n’ibindi bihabanye n’amategeko bikirangwa mu mupira w’amaguru muri Afurika, ahatanzwe urugero ku bihugu bya Ghana na Sierra Leone.

Uyu muyobozi ari mu Rwanda ku nshuro ya gatatu mu ruzinduko rw’iminsi itatu, yitabiriye Inama y’Ubuyobozi Bukuru bwa FIFA izasozwa kuri uyu wa 27 Ukwakira.

Perezida Kagame na Infantino bemeranyije ku byatuma umupira w'amaguru utera imbere muri Afurika
Perezida Kagame na Infantino bemeranyije ku byatuma umupira w'amaguru utera imbere muri Afurika
Perezida Kagame na Infantino baganiriye ku iterambere ry'umupira w'amaguru bihereye mu bakiri bato
Perezida Kagame na Infantino baganiriye ku iterambere ry'umupira w'amaguru bihereye mu bakiri bato
Perezida Kagame yitabiriye umusangiro w'Inama y’Ubuyobozi Bukuru bwa FIFA
Perezida Kagame yitabiriye umusangiro w'Inama y’Ubuyobozi Bukuru bwa FIFA

Amafoto: Village Urugwiro