00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyiciro by’abahembwa mu bihembo bya FERWAFA byagabanyijwe

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 12 October 2018 saa 10:51
Yasuwe :

Ibirori byo guhemba abitwaye neza muri shampiyona bitegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ‘FERWAFA’, byakuwemo bimwe mu byiciro bisanzwe bihembwa.

Ku wa Kane tariki 19 Ukwakira 2018 guhera saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Marriott Hotel nibwo ibi birori ngarukamwaka bizaba.

Itsinda ry’abantu 48 rizajonjora abitwaye neza mu byiciro bitandatu byagenwe rigizwe n’abatoza 16 batozaga amakipe yo mu cyiciro cya mbere, ba kapiteni 16 b’ayo makipe n’abanyamakuru 16 batoranyijwe.

Ibyiciro bitandatu bizahembwa muri ibi birori ‘Azam Rwanda Premier League Awards 2018’ ni Rutahizamu watsinze ibitego byinshi kurusha abandi, umukinnyi w’umwaka, umukinnyi utarengeje imyaka 21 utanga icyizere kurusha abandi, umunyezamu w’umwaka, umutoza w’umwaka, umutoza watunguranye kurusha abandi, n’icyiciro cy’ikipe y’umwaka igizwe n’abakinnyi 11 bahize abandi kuri buri mwanya.

Ibi byiciro byaragabanyijwe ugereranyije n’ibirori by’umwaka ushize kuko icyiciro cy’umusifuzi w’umwaka n’umufana w’umwaka byo byavanywe mu bazahembwa.

Umwaka ushize Kwizera Pierrot wari muri Rayon sports ni we wari wahembwe nk’umukinnyi w’umwaka, Ndayishimiye Eric Bakame nawe warindiraga iyi kipe atorwa nk’umunyezamu wahize abandi naho umutoza w’umwaka aba Masudi Djuma nawe watozaga Rayon Sports.

Ibi birori bibera muri Kigali Marriott Hotel, abakinnyi babyitabira baba barimbye
Igihembo cy'umusifuzi w'umwaka cyari cyegukanywe na Abdul Karim Twagirumukiza
Kwizera Pierrot wakiniraga Rayon Sports niwe wari wegukanye igihembo cy'umukinnyi wahize abandi
Masudi Djuma wari wahembwe nk'umutoza w'umwaka ushize
Umufana wa AS Kigali Murundi Asman ni we wari watowe nk'umufana w'umwaka ariko iki cyiciro uyu mwaka ntabwo cyagarutsemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages