Umuganga wa AS Kigali ikina Shampiyona yo mu Cyiciro cya mbere mu Rwanda kuri ubu ari gufasha Gaadiidka FC yo muri Somalia kuva bagera mu Rwanda haba mu myitozo ndetse n'umukino ibiri na APR FC dore ko banganyije uwa mbere igitego 1-1 kuwa Gatandatu tariki 19 Kanama bakazakina uwo kwishyura tariki 24 Kanama 2023.

Ku ikubiriro Gaadiidka FC yabanje gutinda kuza i Kigali kubera ikibazo cy'ubukene maze yitabaza Federasiyo ya Ruhago y'iwabo ibishyurira amatike y'indege.

Kubera ko nta stade yemewe na FIFA Somalia ifite Gaadiidka FC yahisemo gusaba CAF na FERWAFA ko yakwakirira APR FC i Kigali ikahakinira imikino ibiri kubera ubukene kuko byari kuyisaba kwakirira Ikipe y'Ingabo z'Igihugu muri Djibouti nk'uko byagenze kuri Mogadishu FC. Iyo mibare yose bifuje kuyigabanya ndetse aya mashyirahamwe yombi arabemerera.

Iyi kipe yageze ku Kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 17 Kanama 2023 ari itsinda ry'abantu 20. Bagizwe n'abakinnyi 16, abatoza batatu na Perezida w'Ikipe, Bile Moha’ud Jimale hakiyongeraho n'Umutoza w'Ikipe y'Igihugu Mohamed Abdulle Farayare uri gufasha Umutoza mukuru, Dadir Amin Ali mu mitoreze y'ikipe, gusa uyu Farayare ntari mu mibare yabo kuko yaguriwe amatike na Federasiyo ya Ruhago muri Somalia ndetse izanamwishyurira ibizamugendaho byose.

Mu rwego rwo kwirwanaho ngo barebe ko bakina imikino yombi na APR FC mu bushobozi buke bafite, umwe mu batoza bayo bungirije ni nawe wahawe inshingano zo gucunga ibikoresho by'ikipe (Kit Manager).

Kubera ko abayobozi ba Gaadiidka FC bateganyaga ko bashobora kubona umuganga wakora mu buryo bw'ikiraka akabavurira ikipe bidasabye kumutegera no kumwishyurira hoteli, bahisemo kumushaka bageze i Kigali.

Mbere y'uko batangira imyitozo ya nyuma yo ku wa Gatanu tariki 18 Kanama, saa Cyenda mu masaha yo ku manywa bari bamaze kumvikana n'Umuganga wa AS Kigali, Rugumaho Arsène ko ari we uzabafasha mu gihe cyose bazamara i Kigali. Uyu akora ataha iwe mu rugo.

Gaadiidka FC yanyije na APR FC mu mukino ubanza w'ijonjora rya mbere rya CAF Champions League igitego 1-1. Ni yo yabanje kureba mu nshundura ku munota wa 33 cyinjijwe na Mohamed Hussain Farah ku makosa y'Umunyezamu Pavelh Ndzila. APR FC yakishyuye ku munota wa 49 gitsinzwe na rutahizamu w'Umunya-Nigeria, Victor Mbaoma.

Nyuma y'uyu mukino wari wakiriwe na APR FC, amakipe yombi azagaruka mu kibuga tariki 24 akina umukino wo kwishyura uzaba wakiriwe na Gaadiidka FC kuri Kigali Pelé Stadium.

Uyu munganga yamenyeshejwe gufasha iyi Kipe habura umunsi umwe ngo ikine na APR FC
Uyu munganga yamenyeshejwe gufasha iyi Kipe habura umunsi umwe ngo ikine na APR FC
Bagumaho avura umukinnyi wa Gaadiidka FC wari ugiriye ikibazo mu mukino
Bagumaho avura umukinnyi wa Gaadiidka FC wari ugiriye ikibazo mu mukino
Umwe mu batoza ba Gaadiidka FC yifashishijwe nka 'Kit Manager' mu buryo bwo kwirwanaho kubera ikibazo cy'ubukungu butifashe neza mu ikipe
Umwe mu batoza ba Gaadiidka FC yifashishijwe nka 'Kit Manager' mu buryo bwo kwirwanaho kubera ikibazo cy'ubukungu butifashe neza mu ikipe
Uyu wakoraga nka 'Kit Manager' yanyuzagamo agatoza mu mukino
Uyu wakoraga nka 'Kit Manager' yanyuzagamo agatoza mu mukino
Yacishagamo agafasha abakinnyi igihe bakeneraga bimwe mu byabafasha birimo amazi basubira mu kibuga akabatoza
Yacishagamo agafasha abakinnyi igihe bakeneraga bimwe mu byabafasha birimo amazi basubira mu kibuga akabatoza
Umutoza mukuru Dadir Amin Ali yitwaye neza mu bushobozi buke bw'ikipe ye anganya na APR FC igitego 1-1 kuri Kigali Pelé Stadium
Umutoza mukuru Dadir Amin Ali yitwaye neza mu bushobozi buke bw'ikipe ye anganya na APR FC igitego 1-1 kuri Kigali Pelé Stadium

Amafoto: Ntare Julius