Ibi birori bitangira kuri uyu wa 1 Kanama, bikazasozwa tariki 5 Kanama 2023, biratangizwa n’imikino ya gicuti yo kwegereza ikipe abaturage, izahuza Mukura VS n’Umurenge wa Mukura ufitanye amateka akomeye n’iyi kipe kuko ari ho yashingiwe mu 1963.
Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports kandi burateganya kuzakina indi mikino ya gicuti izayihuza n’imirenge yo mu karere ka Gisagara ndetse na Nyaruguru. Iyi mikino ikazabera ku bibuga by’iyi mirenge mu rwego rwo kwereka abaturage ikipe yabo.
Hari kandi "Mukura Night" ku wa Gatanu, tariki 4 Kanama, ari n’umunsi w’umuganura. Uyu munsi uzarangwa n’igitaramo kizagaragaramo abahanzi bakomeye mu muziki Nyarwanda barimo Juno Kizigenza, Chriss Eazy, Bushali na Okkama bazaba bari kumwe na DJ Sonia uzaba uvanga imiziki mu gihe MC Tino wubatse izina mu kuyobora ibitaramo azaba ari umushyushyarugamba.
Muri iri joro kandi hazabaho igikorwa cyo gushimira abantu bakoze ibikorwa bikomeye muri Mukura VS mu mwaka w’imikino ushize ndetse n’iyawubanjirije bazaba biganjemo abayiyoboye ndetse n’abagiye bayifasha mu bihe bitandukanye. Aha kandi byitezwe ko ari naho hazatangirwa igihembo kuri Mukanemeye Madeleine wamamaye nka ‘Mama Mukura’, umufana usheshe akanguhe udahwema kujya inyuma y’ikipe yihebeye ku mikino myinshi yakinnye ndetse n’iy’Ikipe y’Igihugu "Amavubi".
Ibi birori kandi bizakurikirwa no gupiganirwa kugura imyenda y’ikipe. Umwenda umwe ukazahera ku bihumbi 25 Frw kuzamura.
Guhera saa yine za mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki 5 Kanama, ni wo munsi wa nyuma w’irushanwa aho hazaba umukino wa gicuti w’abakanyujijeho muri Mukura VS guhera mu 1998 barimo Nshimiyimana Canisius, Jean Baptiste, Gervais, Pablo, Rekeraho James, Djuma Petit, Djuma Grand, Yumba Kaite, Saddick Beranov, Tigana, Katama bahimbaga imana y’ibitego n’abandi. Aba bazakina n’Ikipe y’abakozi b’Akarere ka Huye ndetse n’Intara y’Amajyepfo bazaba bihuje n’abakozi b’Ikipe ya Mukura VS.
Uyu mukino uzakurikirwa n’igitaramo cy’abahanzi kizatangira saa Sita z’amanywa, gikurikirwe n’umukino wa gicuti Mukura VS yatumiyemo Geita Gold yo muri Tanzania.
Nyuma y’uyu mukino kandi hazakomeza ibitaramo n’abahanzi bizasozwa mu gicuku. Ibi byose bikazabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Ibi birori bizitabirwa n’abayobozi batandukanye b’amakipe ndetse n’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) aho biteganyijwe ko iri shyirahamwe rizahagararirwa na Visi Perezida ushinzwe Tekiniki, Mugisha Richard.
Iki gikorwa kizahurirana na Rayon Day, yo izitabirwa na Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!