Kuri uyu wa Gatanu no ku wa Gatandatu tariki 25 na 26 Ukwakira 2018 mu cyumba cy’inama cya Kigali Convention Centre hateganyijwe inama y’ubuyobozi ya FIFA ya kabiri muri eshatu ziterana buri mwaka.
Iya mbere yateraniye i Bogotá muri Colombia muri Gicurasi.
Ku murongo w’ibyigwa muri iyi nama izayoborwa n’Umuyobozi wa FIFA Giovanni Vincenzo "Gianni" Infantino, hateganyijwemo gufata imyanzuro ku marushanwa abiri mashya ashobora gutangira mu 2021.
Mu nama iheruka uyu muyobozi yabwiye abanyamuryango ba FIFA ko hashobora gushyirwaho Igikombe cy’Isi gito gishobora kwitwa 'Final 8' cyajya cyitabirwa n’amakipe umunani meza kurusha andi ku Isi.
Iki gikombe cyajya gikinirwa buri myaka ibiri mu myaka y’ibiharwe, kigasimbura igikombe mpuzamigabane cyabaga rimwe mu myaka ine.
Muri KCC kandi hashobora gufatirwa umwanzuro wo kongera umubare w’amakipe yitabira Igikombe cy’Isi cy’amakipe (club) cyegukanywe na Real Madrid yo muri Espagne umwaka ushize.
Igitekerezo ni uko ayo makipe yava kuri arindwi akaba 24.
Mu nyandiko y’ibizigirwa muri iyi nama yahawe abazayitabira, ntabwo harimo uburyo bwo kwemeza iyi mishinga niba hazakorwa amatora cyangwa niba ari imyanzuro ya Komite Nyobozi.
Gusa bivugwa ko FIFA yamaze no kumvikana na SoftBank Group yo mu Buyapani izatera inkunga aya marushanwa yombi igatanga miliyari 25 z’amadolari mu myaka 12 izabarwa kuva mu 2021.
Abantu barenga ijana bazaza mu mirimo itandukanye bategerejwe muri iyi nama yitabirwa n’abantu 37.
Izitabirwa na Perezida wa FIFA n’abamwungirije umunani bayobora impuzamashyirahamwe z’umupira w’amaguru ku migabane yose y’Isi n’abayobozi 28 b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu bitumirwa.







Ibitekerezo 0