00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo guhirika Juvénal, uruhuri rw’amadeni n’ahazaza h’Ikipe: ‘Général’ uyobora Umuryango wa Kiyovu Sports yiniguye

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 27 September 2023 saa 08:33
Yasuwe :

Umuyobozi w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean Francois Regis, General yasobanuye byinshi ku bimaze iminsi bivugwa muri iyi Kipe birimo umubano we na Mvukiyehe Juvenal usanzwe ayobora Kiyovu Sports Limited, uruhuri rw’amadeni yishyuzwa Uryucaca ndetse n’ahazaza h’Ikipe igiye gukomeza kuyoborwa n’Umuryango gusa.

Hari mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2023 umunsi umwe nyuma y’uko komite nyobozi ya Kiyovu Sports ifashe umwanzuro wo gukura Ikigo cy’Ubucuruzi kiyoborwa na Mvukiyehe Juvenal mu miyoborere y’iyi kipe kubera amakosa yagiye ikora mu bihe bitandukanye yateje igihombo n’imyenda iremereye.

Asobanura ku mpamvu yateye iki cyemezo, Ndorimana yagize ati “Kiyovu Sports ifite uburyo iyobowe n’inzego zisanzwe ziyireberera, inteko rusange yemejo ko ikipe igomba gucungirwa mu kigo cy’ubucuruzi cya Kiyovu Sports Limited ari yo iyiyobora umunsi ku wundi.”

“Nk’uko bikubiye mu ibaruwa mwaraye mwiboneye nimugoroba byabaye ngombwa ko Ikipe igarurwa gucungirwa mu muryango by’agateganyo bitewe n’impamvu zitandukanye ziyikubiyemo kugeza igihe inteo rusange izongera guterana ikabifataho umwanzurio ntakuka.”

Iyi baruwa igaragaza amakosa yagiye akorwa na Kiyovu Sports Limited arimo gusesa amasezerano y’abakinnyi babaga baguzwe ikipe ikabiherwa ibihano na FIFA bingana na miliyoni 80 Frw.

Hari kandi kuba Kiyovu Sports Limited itakibasha gucunga ubuzima bwa buri munsi bw’Ikipe n’abakozi bayo nk’uko bikubiye mu masezerano.

Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports yavuze ko iki ari cyo cyari igihe gikwiye ko hakorwa izi mpinduka.

Ku kuba Ikipe yavuye mu kigo cy’Ubucuruzi ikajya gucungirwa mu muryango, Ndorimana yamaze impungenge abakeka ko hari icyo bizahindura ku buzima ndetse n’umusaruro w’Ikipe.

Yagize ati "Nta na kimwe bizangiza, icyo kigo cy’ubucuruzi cyashinzwe n’Umuryango n’ubundi Ikipe yagumye mu Muryango. Ni ibintu bibiri byuzuzanya hahindutse imicungire gusa byombi ni ibintu bibiri kandi bishingiye ku kintu kimwe."

Perezida wa Kiyovu Sports Association, Ndorimana Jean François Regis 'General' yavuze ko nta mpinduka zizabaho mu buzima bwa buri munsi bw'Ikipe nyuma yo gukurwa mu maboko ya Kiyovu Sports Limited

Ndorimana yakomoje ku mafoto yagiye hanze ari kumwe na Mvukiyehe avuga ko aba bombi nta kintu bapfa n’ubwo habayeho impinduka mu miyoborere y’Ikipe.

Yagize ati“ Ku mafoto mwabonye yagiye hanze, nta kintu njyewe mpfa na Juvenal, nta na kimwe. No kuba Ikipe yavuye mu Kigo cy’ubucuruzi igasubira mu Muryango ni imiyoborere yahindutse nta kibazo kiri hagati y’abantu babiri babiyobora. Aracyari Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubucuruzi ariko Inteko Rusange ni yo izabifataho umwanzuro ntakuka.”

Hoteli Igitego irishyuza Kiyovu Sports Limited miliyoni 153 Frw, nyuma yo gucumbikira ndetse no kugaburira abakinnyi b’Urucaca ntiyishyurwe.

Kuri uyu mwenda, Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean Francois Regis ‘General’ yavuze ko Umunyamategeko w’Iyi Kipe ari gusuzuma iby’iki kirego.

Kuri iki kibazo, Visi Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Mbonyumuvunyi Abdul Karim yavuze ko hari ibyo babonyemo bidasobanutse ari nayo mpamvu babishyikirije umunyamategeko.

Visi Perezida wa mbere w'Umuryango wa Kiyovu Sports ushinzwe umutingo n'amategeko Mbonyumuvunyi Abdul Karim yasobanuye ko ikijyanye n'amadeni bafitiye Hoteli Igitego byashyikirijwe Umunyamategeko kuko harimo ibidasobanutse

Abajijwe niba Kiyovu Sports yabuze Mvuykiyehe idashobora gushegeshwa, General wagaragaje amarangamutima yavuze ko umuntu utekereza atyo amufata nk’udasobanukiwe.

Yagize ati “Hari ikintu nifuza kubakuriraho kandi kiveho burundu kuko n’ukibona gutyo sinzi ubwenge bwe uko bungana. Umuntu ubona Kiyovu Sports mu isura ya Juvenal cyangwa ya General mufata nk’udasobanukiwe.”

Muri Kamena 2022 ubwo haburaga imikino ibiri gusa ngo Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-22 ishyirweho akadomo, Kiyovu Sports yasinyishije abakinnyi babiri b’Abanya-Sudani, Jonh Mano na Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdel-Rahman bari kuzayifasha mu mwaka wa Shampiyona wari gukurkiraho 2022-23. Nyuma yabirukanye mu buryo budakurikije amategeko. Aha hiyongereyeho n’Umunye-Congo, Vouvou Pinocky.

Nyuma aba bakinnyi uko ari batatu baje kurega iyi Kipe muri FIFA ndetse baranayitsinda, mu gihe cyo kwishyurwa, hari amakuru yagiye hanze ko hari bamwe muri bo batagezweho n’ubwishyu nyamara amafaranga yaratanzwe.

Kuri iki kibazo, Visi Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports Mbonyumuvunyi Abdul Karim ushinzwe umutungo n’amategeko, yagize ati” Icyo mpagazeho ni uko Vouvou Pinock we yarishyuwe ;ni njye wamwiyishyuriye kuko twabanje kumubura tunyura k’umuhagarariye mu mategeko. Twaje gusanga ari muri Turikiya ducisha amafaranga ku bantu bariyo barayamushyikiriza aranatwemerera ko yamugezeho.”

“Ku banya-Sudan Shaiboub na Mano, ni Perezida wa Kiyovu Sports Ltd wakoranaga na bo kuko ni we uziranye n’abaharanira inyungu zabo, hari amafaranga twamuhaye ngo abishyure kandi ntibari kwemera ko bishyuwe batayabonye, kandi ntitwari gukurirwaho ibihano batayabonye."

Mu ntangiriro z’umwaka w’imikino ushize Ndorimana yagiye ashinja Ubuyobozi bwari buyobowe na Mvukiyehe Juvenal kugurisha imikino.

Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports yavuze ko atabihagararaho ijana ku ijana ahubwo yabiterwaga n’urukundo rw’Ikipe n’amarangamutima.

Ndorimana yavuze ko ibyo yavuze ko muri Kiyovu Sports harimo kugurisha imikino atari abihagazeho ijana ku ijana ahubwo yabitewe n'amarangamutima ku bw'urukundo yari afitiye Ikipe yari imaze gutsindwa

“Ikintu cyatumye mbivugaho hari ibyo twari twakoze nk’abayobozi, hari ibintu twari twumvikanye mbona ntabwo ari ko bikozwe mu kibuga nko gupanga abakinnyi bari bubanze mu kibuga ariko ntabwo nabivuga ijana ku ijana ngo byarabaye.”

Ku kuba Mvukiyehe Juvenal wari umuyobozi wa Kiyovu Sports byaramugejeje mu nama y’ubutegetsi ya Premier League, Ndorimana yavuze ko nta cyatuma agumamo mu gihe yaba atakiri Umuyobozi wa Kiyovu Sports Ltd nubwo Inteko Rusange itarabifataho umwanzuro ntakuka.

Ku bakozi ba APR FC bashinjwe guha umutobe uhumanye abakinnyi ba Kiyovu Sports ngo ubace intege baze gutsindwa mu mikino wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize, Ndorimana yavuze ko ntacyo yavuga ku bintu bikiri mu rukiko ko na bo babyumva nk’uko mu bitangazamakuru babibona.

Yagize ati” Ibintu uko mubibona mu itangazamakuru niko na twe tubibona, biri mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare, nta mwanzuro rurafata, mutegereze ibiri mu rukiko natwe turabitegereje. Ibizaba tuzabibatangariza.”

Kiyovu Sports izagaruka mu kibuga mu mukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona izakiramo Gorilla FC kuri Kigali Pele Stadium tariki 30 Nzeri, izakirwa kandi n’Amagaju FC kuri Stade Huye tariki 11 Ukwakira nyuma y’iminsi itatu yakire Marines FC tariki 14 Ukwakira 2023.

Umusesenguzi ubirambyemo, Sheikh Nsabimana Eric ukorera B&B FM-Umwezi ni umwe mu bitabiriye iki kiganiro
Umunyamabanga wa Kiyovu Sports, Karangwa Jeannine na we yari yitabiriye iki kiganiro
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports Association bwatanze umucyo ku hazaza ha Kiyovu Sports nyuma yo gukura imicuyngire ya yo mu maboko y'Ikigo cy'ubucuruzi ikagarurwa mu muryango

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .