Uyu mukobwa yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, abajijwe impamvu abakobwa benshi bo mu mikino bakunze gushinjwa kugirana ibindi n’abakinnyi n’abayobozi, yavuze ko bikwiriye kureberwa ku muntu ku giti cye.
Ati “Aba umwe agatukisha bose. Hari igihe haba ari uwabikoze maze bigafatwa ku bantu bose ariko nukuri ibyo bintu biratwicira. Nk’urugero ejo bundi nafashe amashusho ndi kumwe na Niyomugabo wa APR mubaza ku mukino wa Pyramids, ariko mu bitekerezo byayitanzweho wabonaga ngo uwo nawe uramurangije, ubwo ikipe yacu izatsindwa n’ibindi. Bamwe mu banyarwanda bafite imitekerereze yanduye.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo babona umukobwa/gore mu kazi ngo bamwubahire icyo ashoboye ahubwo bamubona mu yindi shusho. Yego hari ababikora kandi ntabwo aribyo ariko nanone ntabwo ari twese.”
Umuhoza yagaragaje ko igihe kigeze ngo abantu bahindure imyumvire, umuntu yubahirwe icyo ashoboye bitari ukumurebera mu yindi shusho.
Ati “Habaho abakobwa bafite n’ubushobozi ariko ntibubahirwe icyo bashoboye ahubwo bakavuga ngo nuko ari umukobwa. Mbona igihe kigeze ngo abo mu mikino bubahire umuntu icyo ari gukora, mu gihe hari ni uwo bafatiye muri ibyo bindi babimubareho ku giti cye ntibabigire rusange, kuko biratwicira, bikanica na bamwe bato bari kuzamuka, ugasanga ni urucantege.”
Umuhoza yagaragaje ko icyamushegeshe yavuzweho ari ukuba inshoreke y’umukoresha we.
Ati “Ni byinshi baba bavuga ariko iyo bavuze ko ndi inshoreke ya boss byahise bindenga kuko ndacyari muto ni ubwa mbere narimpuye nabyo. Ntabwo ari kenshi umuntu yakira ibitekerezo bibi ariko ubu maze kubimenyera.”
Yakomeje agaragaza ko kuba hafi n’umuryango biri mu bimufasha guhangana nabyo.
Ati “Icya mbere kimfasha ni umuryango wanjye umbwira ko nkwiye kubyima amatwi nkita ku kazi, ntabwo bikugora ubicamo wemye ubuzima bugakomeza.”
Uyu mukobwa wakuze afata Rigoga Ruth na Uwimana Clarisse nk’abanyamakuru b’icyitegererezo kuri we, yagaragaje ko afite n’inzozi zo kuzaba Minisitiri wa Siporo cyangwa uw’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.
Video: Yasipi Esther



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!