Nyuma yo gusezerera ikipe ya Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo Mukura Victory Sports et Loisirs Football Club yabonye itike yo gukina ijonjora rya kabiri aho igiye guhangana na El Hilal Sports Club El Obeid yo mu gihugu cya Sudani.
Umukino ubanza uzabera mu Mujyi wa El Obeid mu Majyaruguru ya Sudani kuri ‘Elobeid Stadium’ tariki 16 Ukuboza 2018.
Iyi kipe itozwa na Frank Nutall uzi cyane umupira wo muri Afurika y’i Burasirazuba kuko yatoje Gor Mahia FC yo muri Kenya mu 2015.
Ni ikipe idafite bigwi kuko nta gikombe cya shampiyona ya Sudani iregukana mu myaka 87 imaze. Igikomeye yakoze ni ukugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu inshuro ebyiri ariko nabwo itsindwa na Al-Hilal Club mu 2016 na Al-Merrikh SC muri uyu mwaka.
Kuko igihugu cya Sudani gitanga amakipe ane mu marushanwa ya CAF (Champions League na CAF Confederations Cup) bituma nayo isohoka ikesha itike kuba yageze ku mukino wa nyuma w’iki gikombe cy’igihugu.
Ku nshuro ya mbere El Hilal Sports Club El Obeid isohokera Sudani mu 2017 yaviriyemo muri ¼ isezerewe na TP Mazembe yo muri RDC ku giteranyo cy’ibitego 7-1.
Muri CAF Confederation Cup y’uyu mwaka ntabwo yabashije kugera no mu matsinda kuko yasezerewe na UD Songo yo muri Mozambique ku giteranyo cy’ibitego 4-3 mu mikino yombi.
Iyi kipe yambara ubururu izahangana na Mukura VS yamaze kugera i El Obeid, Umujyi ushyuha cyane kuko ku manywa hari n’ubwo ugera kuri 40 °C.
Mukura VS yahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukuboza 2018 yajyanye itsinda ry’abantu 26 barimo abakinnyi 18.
Abakinnyi 18 Mukura VS yajyanye muri Sudani
Abanyezamu: Rwabugiri Omar na Wilondja Ismail.
Ba myugariro: Nshimirimana David, Iragire Said, Mutijima Janvier, Rugirayabo Hassan na Hatumimana Basile.
Abakina hagati: Gael Duhayindavyi, Nkomezi Alexis, Munyakazi Yussuf Lure, Gashugi Abdul Karim, Ciza Hussein Mugabo na Iddy Said Djuma.
Ba rutahizamu: Iradukunda Bertrand, Lomami Frank, Onesme Twizerimana, Ndizeye Innocent na Ndayishimiye Christopher













Ibitekerezo 0