Bianchi Pelliser agomba gusimbura Ivan Minnaert wahawe gutoza Academy ya Rayon Sports nyuma y’ibibazo yagiranye n’abakinnyi n’abatoza bikaba ngombwa ko ahindurirwa inshingano nk’uko byemejwe mu nama y’Inteko Rusange idasanzwe kuri iki Cyumweru.

Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul, yabwiye abari muri iyo nama ko hari undi mutoza ugomba kuza gufata iyi kipe mu mikino isigaye ya shampiyona, Igikombe cy’Amahoro, Cecafa Kagame Cup na CAF Confederation Cup, bikaba bivugwa ko ari Umunya-Brazil, Bianchi Pelliser biteganyijwe ko agomba kugera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere.

Bianchi Pelliser ni muntu ki mu mupira ?

Uyu mugabo w’imyaka 51, nta mateka ahambaye afite mu mupira w’amaguru yaba nk’umukinnyi cyangwa umutoza.

Nk’umukinnyi yakiniye ikipe imwe yo muri Espagne ya Yeclano yo mu byiciro byo hasi, ayivamo anasoza umupira mu 1999 ku myaka 33, akaba atarigeze ahamagarwa mu ikipe y’igihugu yaba into cyangwa inkuru.

Nk’umutoza yayoboye ikipe ya Atlético Petróleos de Luanda (izwi nka Petro) muri Angola kuva mu 2016, ayihesha itike yo kwitabira imikino ya CAF Confederation Cup y’uyu mwaka asezereye Masters Security FC yo muri Mali ku bitego 5-0 mu mikino yombi.

Muri Werurwe 2017 yahawe gutoza n’ikipe y’igihugu abifatanya na Petro, ayifasha kubona itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2018), aho yavuye mu itsinda D ari iya kabiri nyuma ya Congo Brazavile, ibashije kunganya na Burkina Faso 0-0, itsinda Cameroun 1-0 inanganya na Congo 0-0.

Muri ¼ yasezerewe na Nigeria iyitsinze 1-0 aza guhagarika imirimo mu ikipe y’igihugu mu Ugushyingo 2017 kubera kutumvikana n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru.

Muri Nzeri 2017 yahagaritswe iminsi 30 kubera imyitwarire mibi yagize ku munsi wa 24 wa shampiyona, ikipe ye Petro yari ku mwanya wa kabiri itsindwa na mukeba C.D. Primeiro de Agosto yari iya mbere, agashwana n’abasifuzi bituma bamuha ikarita itukura aranahagarikwa.

Roberto Luiz Bianchi Pelliser ugiye gutoza Rayon Sports
Roberto Luiz Bianchi Pelliser ugiye gutoza Rayon Sports