Umukino wa nyuma uyu mwaka uzakinirwa kuri Atatürk Olympic Stadium mu Mujyi wa Istanbul muri Turikiya.
Uyu mwaka Eintracht Frankfurt yo mu Budage ni yo kipe izakina iyi mikino bwa mbere. Ni mu gihe Maccabi Haifa yaherukaga yongeye kuyitabira nyuma y’imyaka 12.
Rutahizamu wa Manchester City, Erling Halland, ni we ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi muri aya matsinda kuko birenga 10.
Cristiano Ronaldo ni we umaze gutsinda ibitego byinshi muri iri rushanwa kuko afite ibitego 141 gusa uyu mwaka ntabwo azayikina kubera ko Manchester United akinira izakina imikino ya Europa League.
Ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki 6 Nzeri 2022 hatangira hakinwa amatsinda atanu ya nyuma.
Imikino iteganyijwe kuwa Kabiri tariki 6 Nzeri 2022
Itsinda E
-* Dinamo Zagreb vs Chelsea: Saa 18:45
-* Salzburg vs AC Milan: Saa 21:00
Itsinda F
-* Celtic vs Real Madrid: Saa 21:00
-* Leipzig vs Shaktar Donetsk: Saa 21:00
Itsinda G
-* Dortmund vs Copenhagen: Saa 18:45
-* Sevilla vs Manchester City: Saa 21:00
Itsinda H
-* Paris Saint Germain vs Juventus: Saa 21:00
-* Benfica vs Maccabi Haifa: Saa 21:00






Ibitekerezo 0