Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Rubanguka yagarutse ku bihe atazigirwa mu myaka 11 yamaze akina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga n’ibihe byo mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
Ubwo yari abajijwe niba yemeranya n’abavuga ko yasezeye kare nk’uko abantu bakiriye iyi nkuru, Rubanguka yavuze ko yatunguwe n’urukundo yeretswe.
Ati “Nibyo abantu benshi baratunguwe, cyane ko ari hagati mu mwaka w’imikino. Gusa kuri njye maze igihe mbitekerezaho numvaga aricyo gihe.”
“Naratunguwe sinarinziko abantu bankurikiraga bigeze hariya. Bambazaga icyabaye, hari abarize wagira ngo nari napfuye, benshi bibazaga icyabaye gusa nagiye mbasobanurira ko nta cyabaye ari amahitamo yanjye.”
Rubanguka yavuze ko yishimira kuba yarakiniye Ikipe y’Igihugu ubwo yahamagarwaga bwa mbere mu 2019 aribwo yari ageze mu Rwanda.
Ati “Icya mbere ni ugukinira Ikipe y’Igihugu, ni ibintu byiza, aba ari inzozi za buri mukinnyi. Umupira ni wo musingi w’ubuzima bwanjye yaba amafaranga nakozeho, inshuti, abanzengurutse bose ni abanyamupira.”
Rubanguka yavuze ko ibihe byiza yagiriye muri FC Zimbru Chișinău yo muri Moldova aribyo bya mbere mu mwuga we kuko bakinnye muri UEFA Conference League n’abafana benshi bamukunda cyane bamuririmba.
Ku bijyanye n’Ikipe y’Igihugu, Rubanguka yasobanuye ko ibihe yagiriyemo bitari bisanzwe.
Ati “Nahamagawe bwa mbere n’umutoza Mashami mu 2019, ntabwo byari bisanzwe kuko bwari ubwa mbere ngeze mu Rwanda.”
“Ibihe byiza nayagiriyemo ni igihe cy’umutoza Torsten twaratsindaga, twagize amahirwe Perezida Kagame agaruka muri Stade, twagize amanota umunani no mu 2004 ubwo twajyaga mu Gikombe cya Afurika twari twagize arindwi.”
Yakomoje no ku mikino yamubabaje n’iya mushimishije kurusha indi.
Ati “Ibihe bibi ni ugutsindwa buri munsi uza utsindwa, isoni zikaba nyinshi hamwe mucika intege ukumva utagitewe ishema no kuza mu Mavubi. Umukino mubi wambabaje ni ugutsindwa na Benin ibitego 3-0. Icyo gihe twari mu bihe byiza twumvaga turayitsinda, iradusubira mu rugo inzozi zo kujya Gikombe cya Afurika zirangira utyo.”
“Uwanshimishije ni ugutsindira Nigeria iwayo kuko twagiye mu gice cya mbere yadutsinze, tubaturuka inyuma dutsinda umukino.”
Iyo uganira na Rubanguka agaruka cyane ku mutoza Frank Torsten Spittler agaragaza ko bagiranye ibihe byiza.
Ati “Yari asobanuye byinshi. Yarankunze mu bihe bye sinabuze mu Mavubi kandi tuvugishije ukuri yaduhaye intsinzi kandi uwayiguhaye muri ruhago aba yaguhaye byose.”
Yakomeje avuga ko yatunguwe n’igende rye.
Ati “Twarababaye cyane kuko yaratsindaga abantu bishimye. Icya kabiri twari hagati mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi noneho turi aba mbere, tumaze gutsinda Afurika y’Epfo, twanganyije na Nigeria.”
“Kuzana undi byaratubabaje cyane kuko twagombaga gutsinda Lesotho kandi ku bwe twari buyitsinde, ubu twari kuba turi kurota rero izo ndoto bazidukuyeho bahindura umutoza nta mpamvu pe.”
Kenshi mu Mavubi hakunze kuvugwa imyitwarire mibi ku bakinnyi bava hanze, ibyo Rubanguka agaragaza ko ari ikibazo cy’imyumvire kuko abakinnyi batangana.
Ati “Ibibazo by’imyitwarire biterwa n’abatoza baba batamenyereye abakinnyi bakomeye kuko buri mukinnyi ateye ukwe. Ushatse kumurebera uko ameze kuko yambara ‘poketi’ afite dread cyangwa akunda umuziki uba wabyishe.”
“Hari igihe umutoza abyita imyitwarire mibi kandi ariko umukinnyi ateye ahubwo ukwiye kubimenya akamutwara neza. Nonese ko mu makipe yabo bigenda neza kuki bidakunda mu mavubi?.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo navuga ko ari imyitwarire mibi ahubwo ni ukutumva neza abakinnyi bamwe na bamwe bose ugashaka kubatwara kimwe kandi tutameze kimwe, tudafite n’agaciro kamwe kuko muri ruhago ntabwo abakinnyi bangana.”
Rubanguka kandi yakomeje agaragaza ko agahimbazamusyi gahabwa Ikipe y’Igihugu ari amafaranga make kuko inshuro zose atigeze agacyura.
Ati “Agahimbazamusyi ni gake cyane wumve ko ntigeze ngatahana mu rugo yose nayasigaga hariya (mu Rwanda) kubera ko hari igihe umukinnyi ukina imbere mu gihugu atabashije kugera ku rutonde rwa nyuma kandi umuryango we uziko yakize kuko yaje mu Amavubi kandi ntacyo yatahanye, ukamuha nk’ibihumbi 200 Frw kugira ngo yereke mu rugo ko hari icyo yatahanye.
Yakomeje agaragaza ko gakwiye gukubwa kabiri.
Ati “Njye nagakuba kabiri kubera ko burya amanota atatu mu Rwanda ntapfa kuboneka. N’amakipe nakiniye amato agira agahimbazamusyi kenshi kurusha akomeye kubera ko amanota atatu ku ikipe nto ni ikintu gikomeye. Gutsinda inshuro eshatu ku Mavubi ni ibitangaza rero nayakuba kabiri kubera ko ntidutsinda cyane.”
Rubanguka avuga ko amafaranga menshi yakoreye mu mupira w’amaguru ari ubwo yagurwaga ibihumbi 150$ ubwo yerekezaga muri Arabie Saoudite, mu gihe umushahara mwiza yahembwe ari ibihumbi 15$ ku kwezi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!