Motsepe yabivuze ku wa Gatanu mu gihe iri rushanwa rigeze muri 1/4.
Umubare munini w’amakipe yahabwaga amahirwe yo kwitwara neza mbere y’irushanwa, arimo Sénégal ifite irushanwa riheruka na Maroc yageze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi cya 2022, kongeraho Misiri na Algeria byatwaye iki gikombe mu myaka ishize, yarasezerewe.
Umunsi umwe mbere y’uko CAN 2023 itangira, CAF yatangaje ko ikipe izegukana igikombe izahabwa miliyoni 7$ mu bihembo byongerewe ku rwego rwa 40% ugereranyije n’irushanwa riheruka.
Patrice Motsepe yavuze ko ibi byatumye amakipe yitwa ko ari mato akora cyane, ndetse agaragaza urwego ruri hejuru mu irushanwa ry’uyu mwaka.
Ati "Benshi mu bakinnyi [bari mu Gikombe cya Afurika] ntabwo babona amafaranga amwe. Kandi nabonye mu myaka isaga 20 ko iyo wongereye amafaranga ajya mu mifuka y’abakinnyi, ukababwira ngo ’twongereye amafaranga y’ibihembo’, bibatera imbaraga cyane."
Mu makipe yitwa ko ari mato yigaragaje harimo Namibia yatsinze Tunisia, Mozambique yishyuye Ghana ibitego bibiri igatuma isezererwa ndetse na Guinée Equatoriale yanyagiye Côte d’Ivoire ibitego 4-0.
Mu bihugu umunani byageze muri 1/4, bine gusa ni byo byegukanyeho Igikombe cya Afurika ndetse kuri ubu hamaze gutsindwa ibitego 109 mu mikino 46, aka ni agahigo mu mateka y’irushanwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!