Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Ukuboza 2018 nibwo APR FC izakina na Club Africain umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze ry’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ‘CAF Champions League’, umukino uzabera kuri Stade Olympique de Radès.
Kuba amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza ngo bishobora guha amahirwe APR FC mu gihe yabona igitego muri Tunisia kuko ariyo ntego iyi kipe y’igisirikare y’u Rwanda yajyanye.
Mugiraneza Jean Baptiste Migi yabwiye IGIHE ati “ Benshi batekereza ko twamaze gusezererwa kuko twanganyirije hano tukaba tugiye muri Tunisia nta mpamba dufite. Gusa abataduha amahirwe baba birengagije ko umupira wahindutse.”
“Nta muntu uzi Abarabu watekerezaga ko Rayon Sports yanganyiriza kwa USM Alger ikanatsindira yo igitego. Icyatumye babishobora natwe cyaduhesha itike muri Tunisia.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo twitwaye neza mu rugo ariko tuzajya hariya dushaka igitego kandi birashoboka kuko twabonye amahirwe menshi hano ntitwayabyaza umusaruro. Tuzagerageza gukora icyabuze hano kuko mu myitozo tumaze iminsi twibanda ku gutera mu izamu.”
APR FC yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe saa 16:15 kuri uyu wa Gatandatu yerekeza i Tunis, yajyanye abakinnyi 18 batarimo ba rutahizamu babiri; Byiringiro Lague na Sugira Erneste nubwo bari batangiye imyitozo ariko umutoza Jimmy Mulisa yabonye batari ku rwego yifuza.
Abakinnyi APR FC yajyanye muri Tunisia
Kimenyi Yves, Ntaribi Steven, Ombolenga Fitina, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Prince Buregeya, Rugwiro Herve, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Mirafa Nizeyimana, Evode Ntwari, Imran Nshimiyimana, Butera Andrew, Fiston Nkizingabo, Maxime Sekamana, Nshuti Dominique Savio, Iranzi Jean Claude, Muhadjiri Hakizimana na Mugunga Yves.












Ibitekerezo 0