Mu mwaka we wa mbere ku buyobozi, iyi kipe yambara umukara n’umweru yegukanye ibikombe bitatu bikinirwa mu Rwanda, mu gihe ubwo yaherukaga gutwara Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro mu mwaka w’imikino umwe ari mu 2013/14.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Gen Rusanganwa yagarutse kuri izi nshingano arimo n’urwego yifuza kubonaho APR FC mu gihe kiri imbere.
Yagarutse kandi ku bindi bijyanye n’iyi kipe ifite ibikombe byinshi mu Rwanda, birimo kuba hari abavuga ko itwara ibyo bikombe itabikwiye ndetse no ku bivugwa ko ihanganye n’ubuyobozi bwa FERWAFA buriho uyu munsi.
IGIHE: Mumaze umwaka umwe ku buyobozi bwa APR; ni ibihe bimeze bite kuri mwe?
Brig Gen Deo Rusanganwa: Umwaka koko ugiye gushira banshyizeho, ubuyobozi bukuru bwa gisirikare, RDF Headquarter, bungiriye icyizere. Ubundi twe tubifata nk’inshingano nk’uko mfite n’izindi nshingano, ariko ni ukubera ko ari siporo, iba ikurikirwa n’abantu benshi, nkaba nshimira abayobozi kuba baranshyizeho ngo nyobore APR FC. Ni akazi nk’akandi, nubwo biba bitoroshye ariko turacyakarimo neza.
Wabaye muri Marine FC; APR FC yo ni ikipe wasanze imeze gute?
Ni byo koko nigeze kuyobora Marine ikorera aha [i Rubavu], ifite n’ikipe y’umupira w’amaguru. Urwego rwayo si nka APR birumvikana, APR ni ikipe y’ubukombe nk’uko mukunda kubivuga, byari bitandukanye rero. Nahuye n’ibintu bimwe bigoye; kuza ikipe iri gutangira icyiciro cya kabiri cya shampiyona byari bikomeye.
Nasanze dufite ibirarane by’imikino ine, n’imikino ya mbere APR yari yaragiye inganya harimo na mpaga. Urumva ko byari bitoroshye. Byasabaga ko nk’umuntu mushya, utari umenyereye urwego rw’ikipe nk’iyi ikomeye kugira ngo nkore akazi nk’uko bakampaye.
Byarangiye mutwaye ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda; ibanga ryabaye irihe?
Muri APR, mbona atari ibintu bishyashya, iyo urebye uburyo yubatse, ubuyobozi bukuru bushyiramo imbaraga nyinshi mu kuyubaka. Kuba idatwara ibikombe bitatu buri munsi mbona …, iyo mba ntarabitwaye mba mvuga ko inshingano bampaye ntazikoze neza.
Iyo nkoze igereranya n’andi makipe, nk’aba-sportifs, urumva ari iyihe kipe inyegereye? Hari uburyo mujya muvuga ngo umupira uridunda, ariko nubwo widunda bwose bisaba kubaka ikipe.
APR FC irubakitse nubwo bituzuye 100%. Indi twayigereranya na yo ni iyihe? Ntayo! Mu Rwanda mbona ikipe nta n’iyayijya inyuma, na ziriya zose turimo dukinana muri Shampyona.
Mbonye ubushobozi ubuyobozi bwa gisirikare buyiha, Minisiteri y’Ingabo, twakabaye wa mugani nta wundi muntu uturi inyuma. Ariko ni umupira w’amaguru, ujya kubona ukabona hari iciyemo itwaye igikombe, ariko njye uko mbyumva mu nshingano zanjye, numva ko bampaye byose, ngomba kubaha ibikombe byose.
Njye mbona nta gishya kuba twaratwaye ibikombe bitatu mu mwaka w’imikino umwe.
Gen Deo Rusanganwa arashaka kubona APR imeze gute?
Nk’uko mbivuze ngo dufite byose, ariko hari ibyo tubura cyane cyane mu myubakire, uburyo ubuyobozi bwubatse. Ni ho dusabwa kureba uburyo twabyubaka neza, inzego zose zijyeho, hajyeho ubuyobozi bushinjwe imiyoborere, ubushinzwe tekinike, umutungo n’ibindi.
Nibijyaho neza, numva tuzagera ku rwego rwa Afurika. Urwego rwa hano ntawe tubihanganira, ariko murumva ko hari ibyo muhora munenga, nanjye ndabyemera. Ni ibyerekana ko hari ikibura.
Numva rero izo nzego nizuzura neza, ntabwo byaba umunsi umwe, barabitwemereye kandi byaranatangiye. Niba mwarabonye ubuyobozi bukuru bw’Ingabo, Minisiteri yashyizeho urwego ruyobora siporo zose zo muri RDF.
Bashyizeho uburyo budufasha gutera imbere mu miyoborere, mu buryo bw’umutungo, ibyo nta kibazo kuko MINADEF ifite abakozi bahagije, ubu icyo mbona APR tugomba kwibandaho cyane ni ibya tekinike, tugashaka inzobere. Nitumara kubaka izo nzego za tekinike, ntakizatubuza kuba ku rwego rwa Afurika kuko ni ho dushaka kuba turi.
Ariko no mu Rwanda nubwo dutsinda, dutwara ibikombe, tukagira guhozaho ari mu mikinire n’ibindi bijyanye n’umupira w’amaguru.
Muri Afurika hari amakipe y’ibigugu nka Pyramids FC yitambitse inzira zose za APR; muzabikoraho iki?
Nabikubwiye. Ni ukubaka za nzego zose nakubwiye. Urwego rubura ni ururi tekinike. Twabonye umutoza ufite ubushobozi, ufite CAF Pro n’ibindi, ariko se birahagije? Turamuha abahe bakinnyi? Ni nde umutegurira abo bakinnyi? Ni nde uhuza abakinnyi turera n’abo tugura hanze?
Urabona ko dufite amakipe menshi mu gihugu afite abakinnyi bacu, ariko birerekana ko hari ikintu kikibura; umwana ategurwa gute kuva ku myaka 13 kugeza kuri 23?
Aho hantu ni ho ibintu byose bifunguye. Nitumara kubifungura, tukabona abatoza n’abatekinisiye nzi ko aho hantu tuzahagera.
Ushobora kuzana umukinnyi ufite impano, ariko se irahura n’uburyo bw’imikinire? Iyo mikinire ya APR se yo irahari? Ntayo. N’i Burayi biraba, umukinnyi akava muri Real Madrid yajya muri Manchester bikanga.
Usanga dufite abakinnyi beza ariko tukiburamo ako kantu. Nitumara kukareba neza, numva ko tuzahagera. Ibyacu ni Minisiteri, tugendana n’ingengo y’imari. Mu ngengo y’imari itaha ibyo ni inshingano zanjye nk’umuyobozi, tuzabigeraho ariko ni buhoro buhoro.
Wakira gute ibivugwa n’abafana batishimiye umutoza Taleb Abderrahim n’uburyo ikipe ikina?
Abafana ibyo bavuga ni abafana. Bo bifuza intsinzi ariko iboneka hari ibintu byabanje gutegurwa neza. Uwo mutoza tuzanye, ntarakina n’umwaka umwe w’imikino ngo urangire.
Iyo tuba dufite ‘philosophie’ [uburyo bw’imikinire] izwi, aho wahita umubwira ngo ntacyo utumariye. Ariko ari kubaka imikinire ye, uburyo bwihariye bw’ikipe, numva tutamurenganya, ahubwo natwe inshingano zacu zikorwe mu miyoborere. Numva tuzareba ku mutoza ari uko buri wese yujuje inshingano ze.
Ubu aracyubaka imikinire ye, abakinnyi yababonye ejo bundi. Abo bakinnyi na bo, kugira ngo bumve imikinire ye ntabwo biza uwo mwanya. Hari ukina uyu munsi ukabona asa n’uwumvise imikinire ye, ariko ejo akabura.
Ntabwo twamurenganya, ntabwo twaba nk’abafana. Abafana ndabumva, bifuza intsinzi, ibyo bindi bya tekinike ntibaba bashaka no kubyumva ariko bihangane. N’ubundi naje ikipe iri ku mwanya wa kangahe, ifite ibirarane ariko ibikombe barabibonye. Kuki batakwizera? Ibikombe bazabibona.
Hari abavuga ko APR yica impano z’abakinnyi. Ubivugaho iki?
Sinaguha igisubizo 100% impamvu batitwara neza; umukinnyi yavuye muri Rayon akina neza, ageze muri APR. Ubwirwa n’iki se ko yaje agasanga imikinire ihari atarigeze ayiga, bikamunanira burundu?
Reka ndeke kuvuga ikipe ntatera abantu ishyari, avuyemo akina wa mupira wa ‘tugende tugende’, agasanga umutoza we afite ukuntu amwigisha kandi atarabiteguye. Ntabwo umwana w’imyaka 25 uzamwigisha umupira, bizamugora. Ibyo ni byo ntekereza ko kubera uko yakinaga, akaba ahinduye bishobora kuba imbogamizi.
Hari n’abandi bakinnyi dufite mu by’ukuri biyica ubwabo; avuye muri Rayon urugero ageze muri APR, akumva ko yageze aho agomba kugera kandi aracyafite byinshi byo kwiga.
Ugasanga ntiyumva ibyo umutoza amubwira, ugasanga yabonye n’udufaranga, umushahara wiyongereye, ugasanga agiye mu bindi bidahuye n’umupira, agiye gusohoka, agiye mu nzoga, mu matabi n’ibindi. Uwo ararangira ntabwo yatinda. Birasaba ngo aba bana bacu na bo bagire indi myumvire.
Umupira w’amaguru ntabwo wawiga udafite indi myumvire. Hari ubundi bwenge busanzwe, ukavuga ngo ngiye gukina. Ibyo ni ibintu nka bibiri mbona, naho kuvuga ngo APR irabangiza, yabangiza gute?
Ugize Imana ubonye aho baguhemba neza, njye ahubwo numva wagakoze cyane kugira ngo uhembwe. Uzarebe iyo bavuye muri APR, kugira ngo afatishe keretse iyo agiye hanze y’igihugu, ariko iyo ari mu yandi makipe ya hano biramugora.
Ni bya bindi bisaba ngo ahuze impano ye, ibyo bamwigisha n’ubuzima bwo hanze y’ikibuga.
Iby’uko APR itwara ibikombe itabikwiye; byo mubyakira gute?
Abantu bavuga byinshi, ugiye kumva ibyo bavuga ntiwanaryama ngo usinzire. Ariko navuga ko APR ari nka cya giti cyezeho imyembe, uciyeho atera ibuye kugira ngo hagire imanuka.
Twe tumeze nk’icyo giti cyeze, ushaka kurya umwembwe aratera. Naguha urwo rugero kuko ni twe tugaragara, imbuto zireze. Ariko ibyo bavuga ntabwo ari byo, tuba twakinnye.
Abantu bajya babyibeshyaho, ntabwo ndi umutekinisiye, ariko ntabwo umukinnyi ashobora gukina iriya mikino yose ngo azarangize shampiyona akiri ku rwego yari ariho. Ni yo mpamvu mubona amakipe amwe atangira neza ariko akazagenda amanuka.
Hari ibyo bajya babeshya ngo arimo arashaka amanota ngo azayagurishe. Ni ibyo babeshya. Buriya tujya kurangiza shampiyona abantu bacitse intege, kubera imibereho y’ikipe; abakinnyi babayeho bate? Bayoborwa bate? Hanze y’ikibuga babayeho bate?
Hari amakipe tuzi, umukinnyi aratahava avuye mu kibuga, yagera iwe akarya ubugali n’ibishyimbo. Ntabwo mbigaye kuko ni ibyo kurya, ariko ugomba kuzirikana imirire myiza. Ni nde uyimutekerereza rero? Hagomba no kubaho ubuyobozi bubitekereza.
Iyo utabikurikiranye neza, umukinnyi agera ku munota wa nyuma yaracitse intege. APR kubera ko dufite nibura urwo rwego rwubatse n’ubushobozi, tujya kurangiza shampiyona tugenda tuzamuka.
Ni yo mpamvu dutwara ibikombe kubera ko twarushije abandi guhozaho.
Ese koko uyu munsi APR FC ihanganye na FERWAFA?
Ariko ibyo ni imvugo z’abanyamakuru? Nta wundi Munyarwanda ujijutse wajya kubivuga. Ni umunyamakuru twita ngo arajijutse ariko maze iminsi ntenguhwa no kumva umuntu ajya kuri ‘micro’ akavuga ngo mpanganye na FERWAFA, akabivuga kuri radiyo, akabyemeza kandi mufata nk’umuntu ujijutse.
Hari ubwo nanirwa kubyumva neza. Na n’ubu ndacyabireba neza, ndebe uwo muntu, icyo kinyamakuru cyangwa ibyo binyamakuru bivuga ngo turahanganye, duhangana na nde?
Ngo njye kuyobora FERWAFA se? Ndi umusirikare, nshyirwaho n’ubuyobozi bwa gisikarikare, nubwo nashaka kujya kuyobora FERWAFA sinabishobora batampaye ubwo burenganzira bwo kwiyamamaza.
Keretse niba ari njye ku giti cyanjye, nka Chairman, uhanganye n’umuyobozi wa FERWAFA. Nanjye narabyumvise ejo kuri YouTube, ntabwo ari byo.
Birashoboka ko babihera ku kuba naranditse nkongera nkandika, ariko byahereye ku bisubizo bansubije.
Ubwa mbere twakinnye na Mukura VS, bucya mbona bahannye umusifuzi bihanukiriye. Ndavuga nti ‘ese umusifuzi ntiyakwibeshya?’ Uzarebe n’abafite za VAR habaho impaka. Njye ndabyemera ko umusifuzi ashobora kwibeshya.
N’ibyabaye kuri APR, dusaba ko basuzuma, birashoboka ko Rulisa atabibonye kandi ari byo. Ariko ni bo bashatse kugaragaza ko bahana, ndavuga nti ‘ese bahannye umukino wanjye gusa, ahandi baca ku ruhande? Nti ‘oya musobanure impamvu ibi byabaye.’
Nashakaga kugira ngo ndebe ‘FERWAFA ibyo ikora biratugeza hehe?’ Bareke kubikora ku musifuzi umwe, undi ntibabimukoreho. Njye numva icyo nabasubije, ni uko bansubije ibintu bitanyuze.
Reka tuvuge ingero, tureke kubica ku ruhande: Ikarita itukura bampaye yahawe umukinnyi ubanzamo, kumuha ikarita wasubira inyuma gato ukareba. Babanje kumuha ikarita y’umuhondo, nyamara yabanje gutera umupira bamusubunitse, atera umuntu ukuguru ubona ko atari byo yagambiriye. Ibyo ni ubusesenguzi bw’umusifuzi.
Iya kabiri, wabonye ko Ruboneka baramurituye afite umupira, uragenda. Ibyo bintu byose umusifuzi yakoze, ashobora kwibeshya pe. Ariko noneho mwebwe muyobora, mutanga umurongo, niba mukoze ibintu bimwe, ku muntu bahannye wadusifuriye umukino wa Mukura VS ntibahane uwadusifuriye ku mukino wacu na Kiyovu SC, ni byo nashaka kureba icyo bari bagamije.
Ni yo mpamvu nababajije ngo niba bakoresheje amashusho; kuki ahana APR bayabonye, arokora ikipe duhanganye bagakoresha amaso y’umusifuzi? Urumva ko harimo kwivuguruza. Ntibaransubiza na n’ubu, ndashaka ngo bansubize numve igitekerezo shingiro cyabo.
Kuko guhana umusifuzi imikino itanu uba umusubiza inyuma cyane, umusifuzi uzwi kandi mpuzamahanga uba umutesheje agaciro. Undi yakora n’ibyo yakoze […], bariya bashinjwe imisifurire ni byo nabasabye ngo turebe ibyo bashobora kugeraho, ushobora gusanga ari njye utazi ibyo bashaka kugeraho.
Bishobora kumpa umucyo nibansubiza ariko njye ndi umu-sportif ntabwo nahangana n’umuntu. Dupfa iki? Ko turi muri siporo kandi twifuza ko itera imbere.
Hari umunsi waraye udasinziriye kubera APR?
Cyane pe! Hari n’igihe ugenda, ab’iwawe baguhamagara ukabasubizanya umushiha, bakibaza impamvu ubasubizanyije umushiha ari akababaro.
Mbere y’uko nyobora APR, mfite izindi nshingano, ndi umusirikare nyobora Ingabo. Mu gisirikare rero, amahame dufite nta gutsindwa kubaho. Ibyo tugiye gukora tubikora twabiteguye neza, n’iyo wanatsindwa, ubwo ndavuga mu gisikare ku rugamba, ni amakosa kuko ntabwo uba wateguye neza.
Abayobozi baba baguhaye ibishoboka byose, noneho ugategura ‘mission’ baguhaye. Turabyiga, iyo mubona ngo twagiye mu mashuri kuminuza, ni ibyo tuba twiga, gutsinda.
Iyo ntsinzwe, iyo APR itsinzwe, kubera ko mba narize kudatsindwa, urumva ko bintera kudasinzira. Bijya bibaho ariko noneho nkongera nkaba umu-sportif, hari igihe mbona ko natsinzwe kubera impamvu nkabyakira kuko muri ruhago habaho gutsinda, gutsindwa no kunganya.
Umukino wakubabaje utakwibagirwa kuva ugeze ku buyobozi bwa APR ni uwuhe?
Umukino wa mbere ni uwo twakinnye muri Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino, dukina na Etincelles FC i Kigali, yari yadusuye, tuza kunganya. Twari twatsinze ibitego bibiri mu gice cya mbere, igarutse iratwishyura, turanyanga, dutakaza amanota, uwo twari duhanganye [Rayon Sports] arongera aradusiga. Uwo mukino iyo tuwutsinda, tuba twaramuciyeho niba mbyibuka neza. Uwo mukino wanze kumvamo.
Undi mukino ni ‘derby’ yacu na Rayon. Iyo uri umuyobozi, wayoboye APR, kugira ngo ugire ishema, mvuze icyubahiro naba nkabije, ni uko umuntu ukotsa igitutu iyo umutsinze cyangwa umuntu ukuri inyuma ashaka kukwambura igikombe iyo umutsinze, bigutera ishema mu by’ukuri. Kuba naranganyije na bo nagiye ntishimye mu by’ukuri.
Buri mukino nkufata ko ukomeye, urampangayikisha. Ariko muri rusange nk’umu-sportif, iyo bagutsinze, ugatsinda, ukanganya, njye ndabyakira nta kibazo.
Video: Byiringiro Innocent & Rwibutso Jean d’Amour



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!