Uyu mwana w’imyaka 17 ku munsi wo gutoranya yarazindutse dore ko yifuzaga gukina umupira agahindura amateka, agatana n’ubukene bwugarije umuryango we bwatumaga kurya biba ingorabahizi bigatuma n’ishuri arijyagamo rimwe na rimwe.

Amarushanwa yarakozwe, Sibomana aba umwe mu bana batoranyijwe kuri ubu bafashwa kwiga, kugurirwa ibikoresho, kwishyurirwa ishuri no kwigishwa umupira w’amaguru uwitwaye neza agashakira ikipe mu cyiciro cya kabiri binyuze mu ishuri rya Umuri Foundation ryashinzwe na Jimmy Mulisa wahoze ari umukinnyi mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Kuri ubu Sibomana ni umwe mu bana 44 iri shuri rifite ndetse riri kwitegura kwakira abandi bana 12 baherutse gutsinda amarushanwa abinjiza.

Umwana winjiye muri iri shuri afashwa kwiga ari nako bimufasha gutyaza impano ye yo gukina ruhago.

Kuwa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022, nibwo habaye ikindi cyiciro cyo gutoranya abana bashya binjira muri iryo shuri, aho hibanzwe ku bafite impano ariko baturuka mu miryango ikennye.

Nshimiyumukiza Claude yagize ati “Mu byo aya marushanwa azamfasha uretse kuzamura impano ngeze muri Umuri, ubu nizeye ko ntazongera kubura amafaranga y’ishuri.”

Masudi we yagize ati “Mu rugo nta bushobozi dufite kuko no kubona icyo kurya biragoye, iyo dukinnye aya marushanwa biradufasha kuko iyo babona ufite impano barakujyana ugakomeza kuyizamura, bakanakwishyurira ishuri.”

Mulisa Jimmy, umuyobozi wa Umuri Foundation, yabwiye IGIHE ko intego yayo ari ugukoresha umupira w’amaguru mu bukangurambaga bwo gusubiza abana icyizere cy’ubuzima cyane ko abenshi muri bo bataye ishuri kubera ubukene.

Ati “Intego yacu ni ugufasha abana bafite impano yo gukina umupira, ariko tunabafasha gusubira mu ishuri kuko abenshi dufata ari ababa bataye amashuri yabo nta cyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza bafite. Abana bafite impano turabafata tukabazana muri Umuri Academy bakigishwa umupira bakanashakirwa amakipe bakinamo.”

Mu bafashwe umwaka ushize bamwe bari gushakirwa uko bajya mu Cyiciro cya Kabiri ubwo kizaba gitangiye, by’umwihariko hari abana buzoherezwa mu makipe nk’Intare fc na Interforce FC.

Iri shuri kandi ryitabira imikino itandukanye. Imikino ya nyuma ya 6 Aside Street Football Tournament yahuje ibyiciro bitatu birimo abana batarengeje imyaka 13 na 16 mu bahungu n’abakobwa.

6 Aside Street Football tournament ni amarushanwa ngarukamwaka ategurwa na Umuri Foundation ifatanyije n’Umujyi wa Kigali, UNICEF Rwanda na AHF Rwanda.

Irerero rya Umuri yo muri Gasabo niryo ryatwaye igikombe mu baterengeje imyaka 16, nyuma yo gutsinda Peace Play, igitego kimwe ku busa. Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 13, Rene Academy ya Kicukiro yatsinze Umuri Academy, ibitego 2-1.

Mu gihe mu bakobwa, ikipe ya Ambassadors Karama ariyo yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda Manzi Girls team ibitego 2-1.

Abana b'ibyiciro bitandukanye bigishwa gukina umupira
Abana b'ibyiciro bitandukanye bigishwa gukina umupira
Ikibuga kiba kigabanyijemo ibice kuko hakina abana barindwi aho kuba 11 nk'uko bisanzwe
Ikibuga kiba kigabanyijemo ibice kuko hakina abana barindwi aho kuba 11 nk'uko bisanzwe
Ku kibuga cya Mburabuturo hazamukiye abakinnyi benshi
Ku kibuga cya Mburabuturo hazamukiye abakinnyi benshi
Abana bakina aya marushanwa bafashwa gusubira mu ishuri
Abana bakina aya marushanwa bafashwa gusubira mu ishuri
Abana banahembwa imipira yo gukina
Abana banahembwa imipira yo gukina
Umuri Academy yatwaye igikombe mu batarengeje imyaka 16 mu bahungu
Umuri Academy yatwaye igikombe mu batarengeje imyaka 16 mu bahungu
Rene Academy yatwaye igikombe mu batarengeje imyaka 13 mu bahungu
Rene Academy yatwaye igikombe mu batarengeje imyaka 13 mu bahungu
Ambassadors Karama yatwaye igikombe mu bakobwa
Ambassadors Karama yatwaye igikombe mu bakobwa
Ibikombe byahembwe amakipe yitwaye neza
Ibikombe byahembwe amakipe yitwaye neza
Karim Kamanzi wakiniye Amavubi ahemba abana ibikoresho by'ishuri birimo amakaye
Karim Kamanzi wakiniye Amavubi ahemba abana ibikoresho by'ishuri birimo amakaye