APR FC na AS Kigali zigiye guhura ku nshuro ya gatatu kuva muri Kamena uyu mwaka. Mu nshuro ebyiri ziheruka APR Fc ntirakoramo kuko AS Kigali yatsinze ibitego 2-0 mu mukino wa Shampiyona na 1-0 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.
Mu mikino 15 iheruka guhuza amakipe yombi, AS Kigali yatsinze itanu, APR Fc itsinda ibiri, banganya imikino umunani.
APR FC iheruka gutsinda AS Kigali tariki 23 Ukuboza 2018 mu mukino wa Shampiyona warangiye ari ibitego 3-0. Kuva icyo gihe, amakipe yombi yakinnye imikino itandatu ya Shampiyona, AS Kigali itsindamo umwe, indi itanu zirayinganya.
Amakipe yombi yahuriye kandi muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2019, AS Kigali isezerera APR FC ku gitego kimwe mu mikino yombi kuko umukino wo kwishyura banganyije amakipe ubusa ku busa.
Kuva Cassa Mbungo André yagirwa umutoza wa AS Kigali ku wa 25 Mata 2022, amaze guhura na APR FC imikino ibiri kandi yose yarayitsinze.
Kuva Adil Mohammed ageze mu Rwanda mu 2019, ntaratsinda umukino yahuyemo na AS Kigali. Mu mikino umunani amaze guhura nayo, imutsinze imikino ibiri, banganya itandatu.
Cassa Mbungo André wanyuze mu makipe menshi yo mu Rwanda, bikunze kugora gutsindwa na APR FC. Mu 2015, yayisezereye muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro yahesheje Police FC uwo mwaka, mu gihe mu 2017 yahesheje Kiyovu Sports intsinzi yayo ya mbere mu myaka 12 imbere y’ikipe y’Ingabo.
Amakipe yombi yariyubatse
Uyu mukino niwo utangiza umwaka mushya w’imikino 2022/23, Amakipe yombi yariyubatse by’umwihariko APR Fc yaguze abakinnyi babiri muri AS Kigali mu munani yaguze muri iyi mpeshyi.
Abakinnyi bayo bashya barimo Niyibizi Ramadhan, Ishimwe Christian, Niyigena Clement, Ndikumana Fabio, Ishimwe Fiston, Uwiduhaye Abouba, Mbonyumwami Taib na Tuyizere Jean Luc.
AS Kigali yo yaguze abakinnyi icumi ari bo Dusingizimana Gilbert, Tuyisenge Jacques, Umunya-Cameroun Man-Yakre Dangmo, Rucogoza Eliassa, Akayezu Jean Bosco, Umunya-Kenya Ochieng Lawrence Juma, Umurundi Ndikumana Landry, Nyarugabo Moïse, umunyezamu Otinda Frederick Odhiambo ukomoka muri Kenya na myugariro w’Umugande Satulo Edward.
Ikipe ya AS Kigali niyo ifite igikombe cya Super Cup giheruka gukinirwa mu 2019 ubwo batsindaga Rayon Sports mu gihe APR FC iheruka icyo gikombe mu 2018 itsinze Mukura VS.
Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ni 2000 Frw, 5000 Frw, ibihumbi 15 Frw n’ibihumbi 30 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!