00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo Kagere Meddie yasabye Ferwafa ngo Amavubi’ azagere muri CAN

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 26 March 2023 saa 08:18
Yasuwe :

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa), Nizeyimana Olivier yasuye abakinnyi b’ikipe y’igihugu ’Amavubi’ aho bari mu mwiherero witegura umukino wo kwishyura bazakiramo Bénin, agamije kumva ibibazo byabo n’icyo bafashwa ngo barusheho gutanga umusaruro mwiza.

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru “Amavubi” iri i Kigali nyuma y’urugendo yavuyemo I Cotonou, mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wo mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka utaha muri Côte d’Ivoire.

Abakinnyi bahise berekeza mu Bugesera muri La Palisse Hotel mbere y’umukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Abakinnyi n’abayobozi ba FERWAFA baganiriye ku mpamvu zatuma bitwara neza bakabasha kubona itike y’Igikombe cya Afurika ruherukamo mu 2004.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Kagere Meddie, mu izina rya bagenzi be yasabye aba bayobozi kongera ibihabwa abakinnyi kugira ngo babashe kujya mu kibuga nabo banezerewe.

Yagize ati "Uko bimeze Perezida, twebwe nk’abakinnyi dufite amahirwe yo kujya mu Gikombe cya Afurika ariko akantu ko gutuma abakinnyi bishima (Motivation) karakenewe cyane."

Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, yashimiye abakinnyi mu buryo bari kwitwara ndetse abereka ko mu bushobozi bwabo harimo buri kimwe cyatuma babona itike.

Ati "Mwese nk’ikipe turabishimiye ntacyo mutakoze. Kugira ngo izi mbaraga twatakaje mu mikino ibanza zigire akamaro ni uko mu ikurikira noneho dushyiramo imbaraga zindi tubone amanota atatu. Ibyo tubikoze biratugeza kuri CAN”.

Biteganyijwe ko umukino w’u Rwanda na Bénin uzaba kuwa Gatatu, tariki ya 29 Werurwe 2023 saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo.

Perezida wa FERWAFA yijeje ubufasha abakinnyi b'Amavubi kugira ngo bitware neza
Abakinnyi b'Amavubi basabye kwitabwaho cyane kugira ngo batange umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages