Hakizimana Muhadjiri amaze amezi asaga abiri ari mu biganiro na Rayon Sports, bumvikanye ko izamuha miliyoni 13 Frw akayikinira umwaka umwe.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo havuzwe ko uyu mukinnyi yasinyiye Rayon Sports mu ibanga, amasezerano y’umwaka umwe nyuma y’uko yahuye n’Umuyobozi w’iyi kipe, Munyakazi Sadate.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash, Hakizimana Muhadjiri yavuze ko nta kipe arasinyira, ariko vuba aha byose bizamenyekana.
Ati “Urebye nta kipe ndasinyira gusa birashoboka mu minsi mikeya. Rayon Sports turavugana, ndabizi murabimbazaho. Ndibaza ko mu minsi iza ukuri kose kuzajya hanze.”
Muhadjiri yanyomoje kandi amakuru yakwirakwiye ko yasinyiye Musanze FC umwaka umwe, avuga ko ari “Fake News.” [ibihuha].
Ubuyobozi bwa Musanze FC bwatangaje ko Twitter y’iyi kipe yinjiwemo n’abantu batazwi, akaba aribo batangaje ko yaguze uyu mukinnyi.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Rayon Sports yagombaga gusinyisha Hakizimana Muhadjiri kuri uyu wa Kabiri, ariko uyu mukinnyi yanze gushyira umukono ku masezerano adahawe amafaranga yose.
Bivugwa ko amafaranga yumvikanye na Rayon Sports, yaburagaho miliyoni 4.5 Frw, ariko we akababwira ko igihe cyose yabonekera, yiteguye gusinya.
Hakizimana Muhadjiri nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Emirates Football Club yakiniraga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kuva muri Nyakanga 2019.
Uyu mukinnyi w’imyaka 26, yavuye mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu akinira APR FC yari yaragezemo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali, nayo yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.
Hakizimana Muhadjiri uvukana na kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino wa 2017/18 mu Rwanda.
Nyuma yo kuzamurwa n’umutoza Mungo Jitiada ‘Vigoureux’, Hakizimana Muhadjiri yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali atakiniye igahita imutanga muri APR FC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!