Cristiano Ronaldo w’imyaka 37 yatangiye kugarukwaho mu cyumweru gishize nyuma y’ikiganiro yagiranye na Piers Morgan kuri TalkTV.

Muri iki kiganiro, uyu Munya-Portugal wanditse izina muri ruhago ku Isi yakomoje ku ngingo zitandukanye, ahishura ibibazo biri muri Manchester United, akagambane agirirwa na bagenzi be n’uko abana n’abandi barimo abayobozi b’ikipe n’abatoza bayo.

Cristiano Ronaldo yabajijwe ku ngingo zitandukanye kugeza ku mubano we n’Umutoza Erik ten Hag n’abakinnyi bahoze bakinana muri Manchester United barimo Gary Neville na Wayne Rooney, ashimangira ko nta bucuti bafitanye.

Igice cya Mbere cy’Ikiganiro, Cristiano Ronaldo yagiranye na Piers Morgan, cyatambutse ku wa Gatatu.

Cyagarutse ku buzima bwa buri munsi abayemo n’ibirimo uko abona iterambere rya ruhago mu bakiri bato.

Muri Kanama 2021 ni bwo Cristiano yasubiye muri Manchester United; icyo gihe iyi kipe yemeye kwishyura miliyoni 12,8£ ku masezerano y’amezi 10 yari asigaje muri Juventus yo mu Butaliyani.

Kuva icyo gihe urugendo rwe muri Manchester United ntirwamuryoheye nubwo yakomeje kuruca akarumira by’umwihariko ku bibazo yahuraga na byo.

Nyuma y’igihe yararyumyeho, yagiranye ikiganiro cyihariye na Piers Morgan ndetse arinigura. Yavuze ko iki gihe ari cyo yifuje kuba yavuga akamuri ku mutima.

– Kujya muri Manchester City byarashobokaga

Mu mwaka wa 2021 havuzwe amakuru menshi ku ikipe Cristiano yashakaga kwerekezamo ndetse amakuru amwerekeza muri Manchester City. Uyu mukinnyi yavuze ko habuze gato ngo yerekeze muri iyi kipe y’abakeba.

Ati “Mu by’ukuri ni byo yari hafi cyane, ibintu byinshi byaravuzwe, mu byumweru bibiri bishize Guardiola yarabivuze ko bakoresheje imbaraga kugira ngo mbakinire. Ariko amateka yanjye muri Manchester United nk’uko mubizi, avuze byinshi. Nagendeye ku marangamutima mpitamo kutajya mu Manchester City.”

“Sinicuza kuba ntaragiye muri Manchester City. Sir Alex Ferguson yari urufunguzo rwangaruye Old Trafford. Yarambwiye ngo birashoboka ko wagaruka, nanjye ndavuga ngo ni byo ‘muyobozi’. Wari umwanzuro ukomeye ariko wari mwiza.”

– Yashimishijwe no gukuraho agahigo ka Lionel Messi mu kugurisha umwenda

Ronaldo akimara gusinya amasezerano yo gusubira muri Manchester United, ikipe yakiniye mu bwana bwe, yaciye uduhigo, anyura kuri mugenzi we Lionel Messi.

Ati “Ntabwo uduhigo ntushakisha, ahubwo two turankurikirana. Ni ibintu byiza kandi nabyo byamaze kwandikwa mu bitabo. Nta n’umwe wizeraga ko byabaho, ko ikintu cyari kibaye cyatunguye buri wese nanjye ndimo.”

Mu masaha 24 umwenda we waracurujwe kurusha uwa Messi, ndetse na ‘Tweet’ ivuga ko yagiye muri Manchester United ica ku ya Messi ubwo yavaga muri Paris Saint-Germain, avuye muri FC Barcelona.

– Icyo atekereza ku bihe ari gucamo muri Manchester United

Cristiano Ronaldo ntiyaryohewe nibihe bye bya mbere ishimiye muri Manchester United ndetse muri iyo nkundura haje no kwirukanwa abatoza batandukanye.

Yavuze kuva Alex Ferguson yava muri Manchester United nta mpinduka zigeze ziyigaragaramo.

Ati “Mbere y’uko nsinyira Manchester United, numvaga buri kimwe cyarahindutse hano kuko nari maze imyaka isaga 13 ntahagera. Numvaga ikoranabuhanga, ibikorwaremezo bimwe na bimwe byarateye imbere ariko nanjye naratunguwe. Ibyo nahabonye ni byabindi nahasize. Ibikoni, ubwogero, imiterere ya ‘gym’ nta cyahindutse.”

“Ole yarirukanywe, Michael Carrick adutozaho nk’iminsi ibiri, ibyo bihita binyereka ko harimo ihungabana mu mikorere y’ikipe. Sir Alex Furguson yasize icyuho kinini, ariko igihombo gikabije ni ukuba David Gill wari umuyobozi mukuru na we yaragiye kuko yari ingirakamaro mu ikipe.”

– Itandukaniro hagati ya Real Madrid, Juventus na Manchester United

Amakipe Cristiano yanyuzemo ya Real Madrid, Juventus buri yose yagiye ayibonamo ibyihariye kuri yo. Yavuze ko hari itandukaniro ry’ibihe yayagiriyemo kuva akiri muto.

Ati “Ndumva mu gutandukanya ayo makipe yose, navuga kuri Manchester United aho iterambere ari zeru mu mboni zanjye nyigereranyije na Real Madrid na Juventus. Numva yagakwiye kuba hejuru yazo zose, ndizera ko ariko mu bihe biri imbere izazisumba niramuka ikoze impinduka.”

Cristiano Ronaldo yavuze ko nta mpinduka yigeze abona aho yagarukiye ku kibuga Old Trafford
Cristiano Ronaldo yavuze ko nta mpinduka yigeze abona aho yagarukiye ku kibuga Old Trafford

– Impamvu ituma abageze muri Manchester United byanga

Nyuma y’uko Sir Alex Ferguson avuye ku nshingano zo gutoza Manchester United, abatoza benshi banyuze muri iyi kipe ntibigeze bahirwa, ibintu Cristiano avuga ko biterwa no kutareba ibikenewe no guha akazi abashoboye bigatuma ihora inyuma y’abo bahanganye.

Ati “Sinzi impamvu abatoza badahirwa, ariko kuva Sir Alex yagenda navuga ko nta kwita ku bintu kwari guhari. Urugero naguha nyuma yo kwirukana Ole, habayeho guha akazi k’ubutoza, Ralf Rangnick ibintu buri muntu wese adashobora kumva.”

“Uyu mugabo ntabwo yigeze aba n’umutoza, ni yo yaba yaramubaye ariko ntabwo ari ikipe ikomeye nka Manchester United. Ntabwo umuntu utashobora no gutoza yashobora no kuyobora. Ni yo mpamvu urwego rwayo rukiri hasi ya Liverpool, Manchester City na Chelsea. Ibibazo biri mu nzego z’ubuyobozi zose.”

Nubwo Cristiano yafataga Ralf Rangnick nk’umukoresha we ariko ntabwo muri we ntiyemeranyaga n’imikorere ye ahubwo yakoraga ibyo yahawe n’abandi batoza we yemera ko bamugiriye akamaro.

Ati “Rangnick namufataga nk’umukoresha ariko ntabwo muri njye nemeraga ko yaba abikwiye, ko hari bimwe yakoraga bigatuma ntamwemera. Ariko sinamurenganya kuko ibya yakoraga na we yakurikizaga ibihari.”

“Nubwo ntumvikanye na we ku magambo yavuze ko bitari ngombwa kunzana mu ikipe kandi ibitego biboneka. Nari nzi ko hari ibyo ngomba gukora nigiye ku bandi batoza barimo Zinedine Zidane, Carlo Ancelotti cyangwa José Mourinho. Gusa abo tutemeranya ntibitubuza gukora akazi, kandi nabyo bibamo mu kazi.”

Cristiano Ronaldo yashimagije Ole Gunnar Solskjaer wahoze atoza Manchester United, avuga ko atari akwiye kwirukanwa ngo akazi gahabwe Ralf Rangnick.

Ati "Ntekereza ko yakoze akazi neza, yari akeneye umwanya uhagije."

Cristiano Ronaldo yavuze ko Ole Gunnar Solskjaer yari akeneye igihe cyo gukomeza gutoza Manchester United
Cristiano Ronaldo yavuze ko Ole Gunnar Solskjaer yari akeneye igihe cyo gukomeza gutoza Manchester United

– Uko afata abakiri bato muri Manchester United

Critiano Ronaldo akiri muri Manchester United ku myaka 18 yubahaga abakinnyi bakinana bakuru mu ikipe. Avuga ko abakina uyu munsi badakotana ngo bakore cyane.

Ati “Ibiragano baba baravutsemo biba bitandukanye. Uburyo ubwonko bwabo bukora bitandukanye na mbere. Nta kintu baharanira gihari, nta kintu bitaho. Iyo urebye usanga ibintu byose babyoroheje. Sindi kuvuga bake bari muri Manchester United ahubwo mu makipe yose ni ko bimeze.”

“Ntiwagaruka ngo ubibahore kandi ni ko ubuzima bwubatse. Haje iterambere ririmo ikoranabuhanga nabyo bigira uko bibangiza. Ni ko bimeze bumvira mu gutwi kumwe bigasohokera mu kundi. Birababaza cyane niyo ubona batifuza no kureba ibyo ukora ngo bigireho.”

Yavuze ko akiri muto ku myaka 18 yakundaga kwigira kuri Ruud van Nistelrooy, Rio Ferdinand n’abandi.

Yakomeje ati “Sinkunda kubaganiriza ariko ndakora cyane kugira ngo bandebereho, gusa ntibabyitaho. Njye ntacyo bintwaye kuko ni bo bizagiraho ingaruka, ntibashobora kuzaramba muri uyu mukino. Abandi hafi mbona babishobora ni Diogo Dalot na Lisandro Martínez.”

– Agahinda ko gupfusha umwana we

Cristiano Ronaldo nubwo yahiriwe mu mupira w’amaguru ariko hari byinshi byamuzitiye, birimo kubura umwana we w’umuhungu wari kuvukana n’impanga ye y’umukobwa.

Yagize ati “Kuva data yapfa, nta kindi kintu cyari cyarambabaje mu buzima. Iyo ufite umwana uteganya kubona ukumva ngo ntibigikunze birababaza. Njye na Georgina Rodríguez byaratubabaje kuko ni ibihe bikomeye twari turi kunyuramo, twibaza impamvu ari twe bibayeho. Byari ibihe bigoye icyo gihe ku muryango wanjye.”

Nubwo byari ibihe bikomeye ariko Cristiano yemeranyije n’umuryango we ko bishimira abo bafite ndetse ashima umugore we wamubereye inkomezi muri ibyo bihe bigoye.

Ikintu cyamugoye muri ibi bihe ni ukubisobanurira abana be by’umwihariko umukuru kuko we atangiye kumenya ubwenge.

Yegereye umuhungu we mukuru Cristiano Ronaldo Jr. amubwira uko ibintu bimeze, aramusobanurira arabyumva.

Abandi bo bakomezaga babaza nyina uko bimeze gusa nyuma y’icyumweru ababwira ko bagiye mu ijuru.

Cristiano Ronaldo yabuze umwana we ariko yizera ko bakiri kumwe n’ubwo adahari kuko yabitse ivu rye mu nzu ye, iruhande rwa se na we wapfuye.

Ati “Umwana wanjye turi kumwe ndabizi neza, kuko ivu rye ndarifite hano iwanjye riri kumwe n’irya data bose bahora hafi yanjye, bari hano mu nzu aho dusengera. Iki ni ikintu nifuje kuzitaho ubuzima bwanjye bwose, ntabwo nigeze nifuza kurishyira mu nyanja.”

Cristiano yavuze ko nta bandi bana ateganya kubyara, abo afite bahagije kandi babanye neza. Yunzemo ko Imana ishobora guca izindi nzira ariko bo nk’abantu bahagaritse kubyara.

Cristiano yahishuye ko yarekeye aho kubyara
Cristiano yahishuye ko yarekeye aho kubyara

– Ubugambanyi ashinja abandi n’umubano we na Rooney

Cristiano avuga ko hari benshi bari inyuma y’ibiri kumubaho muri Manchester United, ibyo yavuze ko ari “ubugambanyi” yakorewe.

Ati "Nibyo koko ntabwo ari Ten Hag gusa, ahubwo hari n’abandi bagabo nka babiri cyangwa batatu batanyifuza muri Manchester kuva kera. Abo bantu ni bo bari kungambanira, ntibanshaka. Bitari muri uyu mwaka gusa ahubwo kuva umwaka ushize."

Cristiano yavuze ko nta cyubahiro agomba umutoza we kuko na we atamwubaha. Ati "Ten Hag sinamwubaha. Ni gute ushobora kubaha umuntu na we utakubaha?’’

Yanagarutse ku byatangajwe na Wayne Rooney babanye muri Manchester United, ashimangira ko nta neza yigeze amwifuriza kuva mbere.

Ati “Sinibaza impamvu Rooney atajya amvugaho amagambo meza. Byashoboka ko abiterwa no kumbona ngikina kandi we yarabisoje. Sinavuga ko meze neza kumurusha ariko ni ko kuri.”

Yavuze ko abarimo Rooney batangaza ibyo bashaka bashobora kuba bashaka kugaragara mu bitangazamakuru cyangwa bashaka akazi.

Cristiano Ronaldo yahishuye ko kuva na mbere Rooney atamwifurije ineza bagikinana
Cristiano Ronaldo yahishuye ko kuva na mbere Rooney atamwifurije ineza bagikinana