Nyuma yo gutsindwa n’u Buholande ibitego 5-1, mbere y’imyitozo ya mbere ya Espagne, umutoza Vicente Del Bosque n’aba kapiteni be Iker Casillas na Xavi Hernandez yatangijwe n’ibiganiro byihariye.
Mbere y’imyitozo ya mu gitondo, Del Bosque n’umwungirije Toni Grande bagize ibiganiro byihariye n’abahagarariye abakinnyi mu gihe cy’iminota 15. Abakinnyi bakinnye n’u Buholande bahawe ikiruhuko mu gihe abasimbura bakoze imyitozo bisanzwe.
Del Bosque yayoboye umukino w’amakipe y’abasimbura nyuma y’imyitozo yo gutera mu izamu n’imipira y’imiterekano. Ikipe ya mbere yari igizwe na David de Gea, Javi Martínez, Juanfran, David Villa, Juan Mata na Koke ihanganye n’iya Pepe Reina, Raúl Albiol, Cesc, Santi Cazorla na Pedro.
Kuri myugariro Sergio Ramos avuga ko atari ngombwa guhita gufata umwanzuro ko Espagne irangiye mu gihe Jordi Alba yemeza ko yabaye impanuka.
Ramos yagize ati “98% by’abatuye Espagne baracyadufitiye icyizere kuko bazi ibyo twakoze.”
Ikinyamakuru cyo muri Espagne, Marca cyanditse ko ubu paji y’umukino w’u Buholande yahinduwe hari gutegurwa umukino wa Chili.
Intsinzwi y’ibitego 5-1 niyo ngari kuva Ángel María Villar abaye umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne mu 1988.
Mbere y’uko uyu mukino uba, Villar yari yavuze ko ibyaba byose Del Bosque ari we uzafata icyemezo niba azakomeza gutoza Espagne.
Kimwe no mu 2010, Espagne yatwaye igikombe cy’Isi nyamara yari yatsinzwe umukino ubanza n’u Busuwisi. Ku mukino wa kabiri barakina na Chili yatsinze ibitego 3-1. Kugira ngo Espagne ikomeze muri 1/8 birasaba ko itsinda uyu mukino kimwe na Australia mu gihe Chili yaba itsinzwe n’u Buholande.
Saa 18.00 u Buholande buzaba bwakinnye na Australia.



















TANGA IGITEKEREZO