Ibi bikaba byatangiriye mu Nzove kuri uyu wa gatatu tariki 8 Gicurasi, aho abakinnyi batandukanye bakoreshwaga ibizami hifashishijwe ikoranabuhanga bityo ngo bamenye uko bahagaze n’ibyo bakongeramo ingufu.
Umuyobozi wa IFREQ Philippe de Liedekerke akaba yatangarije IGIHE ko baje mu Rwanda kugira ngo bafatanye n’amakipe n’abakinnyi bo mu Rwanda, bagamije kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru nk’igihugu yibonamo.
Yagize ati: “U Rwanda ni igihugu cyanjye cya kabiri kuko ni ho Mama umbyara avuka. Twaje rero kugira ngo dufatanye n’amakipe mu kuzamurira urwego abakinnyi.”
“Dufite gahunda yo gukorana n’amakipe yose mu Rwanda gusa Rayon Sports ni yo yadufunguriye imiryango bwa mbere. Turizera ko tuzakorana na benshi kugira ngo tuzamure urwego rw’abakinnyi tunabafashe kuko ni ko kamaro k’iri koranabuhanga ryacu.”
IFREQ ni ikigo gikoresha iri koranabuhanga ryo gupima abakinnyi aho bakorerwa igeragezwa ryo mu bice bine bareba ibijyanye n’ingufu, tekinike ndetse n’uko bakomeye mu mutwe.
Iki kigo cyavukiye mu gihugu cy’u Bubiligi kuri ubu kikaba gikorana n’amakipe arenga 10 ku Isi yose mu gihe abakinnyi bagera ku 1000 bamaze gutangira gukorana na yo. Aha, buri mukinnyi akaba agira ibihe bye bibitse bituma amenya aho yakwikosora ndetse n’abashinzwe gushaka abakinnyi bakamubona ku buryo bworoshye.
Uretse Rayon Sports, IFREQ ikaba yaranakoranye n’ishuri rya ruhago rya PSG i Huye, mu gihe bateganya no gupima abakinnyi ba Rayon Sports y’abagore kuri uyu wa gatanu, ndetse n’ab’ishuri rya ruhago rya Bayern Munich.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!