Ifasso w’imyaka 24 umaze igihe gisaga ukwezi mu biganiro na Murera, utegerejweho gusimbura Umunya-Cameroun-Leandre Willy Essomba Onana, nagera i azakorerwa ikizamini cy'ubuzima, nagitsinda asinye imyaka ibiri.

Uyu musore yakinnye muri Difaâ Hassani El Jadidi [DHJ] yo muri Maroc hagati ya 2019 na 2022, ayivamo ajya muri AS Nyuki y’iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na yo yavuyemo mu mpeshyi ya 2022 ajya muri AS Simba de Kolwezi yakiniraga.

Ifasso ukinisha amaguru yombi, Rayon Sorts igiye kumutangaho miliyoni 22 Frw. Azwiho umwihariko wo gukina igice cyose gifasha ba rutahizamu haba iburyo, ibumoso ndetse n’inyuma yabo. Ikindi kandi atanga imipira myinshi kandi myiza ibyara ibitego.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamurangiwe na Luvumbu Héritier Nzinga bakomoka mu gihugu kimwe nyuma y’uko abuze mugenzi we bahuzaga mu kibuga ndetse wanayoboye abatsinze ibitego byinshi [16] mu mwaka wa Shampiyona 2022/23, Umunya-Cameroun, Willy Léandre Essomba Onana wasinyiye Simba SC yo muri Tanzania amasezerano y’imyaka ibiri.

Ifasso yakiniye Ikipe y’Igihugu cye ‘Les Léopards’ umukino umwe wari uwa gicuti batsinzwemo na Burkina Faso ibitego 3-0 tariki 9 Ukwakira 2020 kuri Stade Ben M’Hamed El Abdi yo mu mujyi wa El Jadida muri Maroc.

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka aho iri gushakisha abakinnyi bazayifasha mu marushanwa nyafurika nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro 2022/23 ndetse izahangana na mukeba APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona 2022-23 nayo ikomeje kwiyubaka bikomeye, imbere mu gihugu mu mwaka utaha w’imikino.

Ifunga Ifasso yerekeje i Kigali kurangizanya na Rayon Sports ashobora gusinyira imyaka ibiri
Ifunga Ifasso yerekeje i Kigali kurangizanya na Rayon Sports ashobora gusinyira imyaka ibiri