Nyuma y’aho abakinnyi b’ikipe y’igihugu banze kurira indege ijya muri Brazil kuko bari batarabona agahimbazamusyi, ibiganiro byahuje abakinnyi n’abayobozi byatanze umusaruro kuko iyi kipe ihaguruka i Yaounde mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru.
Aba bakinnyi bari banze kurira indege yihariye bohererejwe na Perezida wa Repubulika kuko ibyo bari basezeranyijwe batabihawe, byatumye babura mu muhango wo gushyikirizwa ibendera ry’igihugu cyabo na Minisitiri w’intebe maze rihabwa umutoza Volker Finke.
Aba basore bayobowe na Samuel Eto’o bari bemeye gusubika imyigaragamyo yo kuwa 23 Gicurasi 2014 no gukina umukino wa gicuti banganyije n’u Budage 2-2 tariki ya 1 Kamena bategereje ko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Cameroun (Fécafoot) risubiza ibyifuzo byabo.
Cameroun yagombaga guhaguruka mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nyuma yo gutsinda umukino wabo wa nyuma wa gicuti na Moldavie igitego 1-0. Biteganyijwe ko iyi kipe izagera Rio de Janeirokuri uyu wa Mbere saa tatu za mugitondo ku isaha y’i Kigali.
Ibiganiro bisize buri mukinnyi wa Cameroun ugiye muri Brazil azabona miliyoni 50 FCFA avuye kuri miliyoni 45 babonye mu gikombe cyo mu 2010. Ikindi ni uko 6% y’amafaranga Fécafoot izakura mu gikombe cy’Isi azahabwa abakinnyi.
Umukino wabo wa mbere mug ikombe cy’Isi, Cameroun izakina na Mexique kuri uyu wa Gatandatu bari mu itsinda rya mbere na Brazil na Croatia.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun (Fécafoot) ryari ryemereye guha abakinnyi 23 bazakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi agahimbazamusyi ka 6% by’amafaranga bahabwa n’Ishyirahamwe mpuzamahanga (FIFA).
Aba bakinnyi basabaga ko bahabwa 20% babonye itike yo kuva mu matsinda. Mu gihe Cameroun yaba ibonye itike ya ¼, ½ cyangwa ikagera ku mukino wa nyuma bahabwa 30, 40 na 50 by’amafaranga aturuka muri FIFA.
Buri kipe yose ibonye itike y’igikombe cy’Isi ihabwa na FIFA miliyoni n’ibihumbi 500 $ yo kwitegura na miliyoni 8 $ zihabwa ikipe isezererwe mu matsinda.
Fécafoot ikaba ishobora gutanga miliyoni 9,5 $ muri iki gikombe cy’Isi kigiye gukinwa ku nshuro ya 20.
Mu gikombe cy’Isi cyo mu 2002, ikipe ya Cameroun yanze gusohoka muri Hotel kuko batari bahawe amafaranga basezeranyijwe.
Imikino y’igikombe cy’Isi izakinwa kuwa Gatanu, yariki ya 13 Kamena 2014 (amasaha y’i Kigali)
Mexique vs Cameroun saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) - Arena das Dunas
Espagne vs u Buhoalnde saa tatu - Arena Fonte Nova
Chili vs Australia saa 23:59 - Arena Pantanal



















TANGA IGITEKEREZO